Ibi Komiseri Bayingana yabigarutseho mu kiganiro yahaye IGIHE, ubwo yifatanyaga n’abatuye Akarere ka Rubavu mu kwibuka ku nshuro ya 31 Abatutsi biciwe ku Nyundo.
Ati “Ibiri kuba ku baturage bo mu bwoko bw’Abatutsi batuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu myaka itatu ishize n’ibyayibanjirije, bimeze nk’ibyari mu Rwanda mu myaka ya 1990 – 1994, kuko inyigisho mbi zuzuye amacakubiri za FDLR yazambukanye, bivuze ko hariya gukora Jenoside biroroha kuko bayigerageje ndetse bakayikora mu Rwanda, ku buryo mu minsi 100 bishe Abatutsi barenga miliyoni.”
Yakomeje avuga ko ubugome bwa FDLR mu bikorwa byo kumena amaraso, aribwo burimo gukoreshwa bica abantu bameze nk’abo bicaga mu myaka 31 ishize.
Komiseri Bayingana asanga amahanga akwiriye kwicara akumva neza ikibazo cy’ibiri kubera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo akabivuga, atitaye ku mpamvu zirimo n’iza Politiki.
Yavuze ko ibiri kuba ku Batutsi bo muri Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo nk’Umuryango IBUKA nta handi babyifuza, kuko bazi neza ingaruka za Jenoside, yaba mu gusenya umuryango, abantu ku giti cyabo cyangwa Igihugu.
Yakomeje avuga ko nk’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda aribo bafite inkuru yo kubara, ariyo mpamvu bifuza ko icyo byasaba cyose cyatangwa kugira ngo Jenoside irimo gukomeza kugeragerezwa ku Batutsi bo muri Congo ihagarare, ndetse baba batanashoboye kuyihagarika bagafashwa.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!