00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

IMF yatanze ibipimo by’ubukungu bw’u Rwanda mu 2025 na 2026

Yanditswe na IGIHE
Kuya 25 April 2025 saa 06:36
Yasuwe :

Ikigega Mpuzamanga cy’Imari, IMF, cyatangaje ko umusaruro mbumbe w’u Rwanda uzazamuka ku gipimo cya 7,1% muri uyu mwaka mu gihe mu 2026 uzagera kuri 7,5%.

Ni imibare itanga icyizere mu gihe Isi muri rusange ihanganye n’ibibazo bishingiye ku ntambara y’ubukungu iri hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bushinwa.

Mu 2024, umusaruro mbumbe wazamutseho 8,9%.

Mu mafaranga, imibare iheruka gutangazwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, igaragaza ko mu 2024, umusaruro mbumbe w’u Rwanda wari miliyari 18.785 Frw avuye kuri miliyari 16.626 Frw mu 2023. Serivisi zabigizemo uruhare rungana na 48% mu gihe ubuhinzi bufite uruhare rwa 25%.

IMF yatanze icyizere ku izamuka ry'ubukungu bw'u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .