00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

IMF ishyigikiye umushinga w’Ikibuga cy’Indege cya Bugesera

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 4 April 2025 saa 03:07
Yasuwe :

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, MINECOFIN, yatangaje ko Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari, IMF, cyashimiye uko u Rwanda rukomeje guteza imbere ubukungu bwarwo, kinashyigikira imishinga ruri gushyira mu bikorwa irimo n’uwo kubaka Ikibuga cy’Indege cya Bugesera.

MINECOFIN yabitangaje ku wa 04 Mata 2025, ubwo hamurikwaga ibyavuye mu isuzuma IMF yari imazemo ibyumweru bibiri ku bukungu bw’u Rwanda.

Mu 2017 ni bwo imirimo yo kubaka Ikibuga cy’Indege cya Bugesera yatangiye. Muri Gicurasi 2024 Umuyobozi Mukuru wa RwandAir, Yvonne Makolo, yatangaje ko iki kibuga kizuzura mu 2027/2028.

Igice cya mbere cyacyo, kizajya cyakira abagenzi bagera kuri miliyoni zirindwi ku mwaka n’imizigo ipima toni ibihumbi 150.

Ni umushinga wishimiwe na IMF, nyuma y’uko Leta y’u Rwanda yawusobanuriye iki kigo.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, yavuze ko IMF n’u Rwanda byemeje ko igihugu kigomba gukomeza gushora mu Kibuga cy’Indege cya Bugesera.

Ati “Twabiganiriye na bo, twagiye muri Amerika muri Gashyantare tuganira na bo, tubereka umushinga uko umeze, baza hano basuzuma uko bimeze bareba ingaruka nziza uzatugezaho, ubu twabyemeje ko tugomba kuzawushoramo.”

Minisitiri Murangwa yakomeje ati “Turumva ko uzaba ari umushinga mwiza cyane, twemeza ko ugomba kuzarangira mu myaka nk’itatu dutangiye muri Nyakanga uyu mwaka.”

Uwari ukuriye itsinda rya IMF ryakoze ubugenzuzi ku bukungu bw’u Rwanda, Ruben Atoyan ati “Uko bigaragara ubukungu bw’u Rwanda buhagaze neza nubwo bwagiye buhura n’ibibazo bitandukanye nka Covid-19, ibibazo by’izamuka ry’ibiciro, ibiza, Marburg n’ibindi, ariko u Rwanda rwakomeje guhangana n’ibyo bibazo ruzamura ubukungu bwarwo neza. Tuzakomeza gufatanya na rwo muri urwo rugendo.”

Uretse IMF yashimye umushinga w’iki kibuga cy’indege, Banki ya Aziya igamije guteza imbere ishoramari mu bikorwaremezo, AIIB, iherutse kwemeza inkunga ya miliyoni 200$ yo kwifashishwa mu kubaka ibiraro n’inzira y’imizigo ku Kibuga cy’Indege cya Bugesera.

Ni amafaranga azafasha mu gusoza icyiciro cya mbere kizarangira mu 2027.

Igice cya kabiri cy’icyo kibuga biteganyijwe ko kizuzura mu 2032 aho kizaba gifite ubushobozi bwo kwakira abagenzi miliyoni 14 ku mwaka.

Mu 2019 ni bwo Qatar Airways yafatanyije n’u Rwanda hemezwa ko izagira imigabane ingana na 60%, muri iki kibuga biteganywa ko kizuzura gitwaye arenga miliyari 1,3$ nk’uko imibare yo mu 2019 ibigaragaza.

Muri Mutarama 2025, Perezida Kagame yavuze ko hari byinshi biri gukorwa bijyanye n’amasezerano u Rwanda rwasinyanye na Qatar mu kubaka Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Bugesera no kugura imigabane ingana na 49% muri RwandAir, ko ibyinshi bigeze ku musozo.

Ikibuga cy'Indege cya Bugesera kizuzura mu 2027

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .