Bamwe mu babyungukiyemo barimo abatuye mu Karere ka Rwamagana aho iyi kaminuza isanzwe ifite ishami ryayo.
Ku bufatanye n’Akarere ka Rwamagana, UNILAK yakoze ubushakashatsi ku miterere y’ubutaka n’amazi byo muri tumwe mu duce twaho maze buvamo amakuru agenderwaho mu mikoreshereze y’inyongeramusaruro.
Si ibyo byonyine kuko ku bufatanye n’abafatanyabikorwa batandukanye, UNILAK itegura inama mpuzamahanga ngarukamwaka ihuriza hamwe abashakashatsi bavuye ku Isi yose igamije kubabera urubuga rwo kugaragarizamo ibyo bamaze kugeraho no gusangira ubumenyi bushya bwerekeye ibidukikije kugira ngo bubashe no gukwirakwizwa ku Isi yose.
Ishami ry’Ibidukikije muri UNILAK kandi rifasha n’abantu batiga muri iyi kaminuza bifuza gukora ubushakashatsi haba gukoresha ibikorwaremezo byabo no kubungura ibitekerezo n’inama zagenderwaho ngo ubushakashatsi bugere ku ntego.
Mu bikorwaremezo bafite harimo Ikigo cy’Ubushakashatsi cyitwa Joint Research Center for Natural Resources and Environment in East Africa, cyubatswe ku bufatanye n’Ikigo cy’Ubushakashatsi cyo mu Bushinwa, Xinjiang Institute of Ecology and Geography.
Iki kigo kigizwe na laboratwari zitandukanye zifashishwa mu bushakashatsi zirimo nk’iyifashishwa mu gupima ubutaka n’amazi. Hari kandi laboratwari ya Geographic Information System (GIS), ikoranabuhanga rigezweho rikoresha amashusho atagwa n’ibyogajuru akabyazwa umusaruro.
Nk’urugero GIS ishobora kwifashishwa hasuzumwa amofoto y’ishyamba yafotowe n’ibyogajuru ukabasha gusuzuma imiterere yaryo, ikibazo rifite n’uko cyakemuka utiriwe ujya aho riherereye.
Izi laboratwari zose uzisanga mu mashami ya UNILAK ari mu Rwanda.
Nusura UNILAK, Ishami rya Kigali uzahasanga igishanga cy’igikorano (Constructed Wetlands). Gifite ikoranabuhanga ku buryo amazi akoreshwa mu bice bitandukanye imbere muri kaminuza nko mu bwiherero n’ahandi abasha gukusanywa akayungururwa neza ku buryo yongera gukoreshwa yujuje ubuziranenge.
Mu kiganiro na IGIHE, Umuyobozi w’Ishami ry’Ibidukikije muri UNILAK, Dr. Mupenzi Christophe, yavuze ko icyo bashyira imbere ari uko ubumenyi abanyeshuri bahabwa mu ishuri bashobora kubugaragaza no mu bikorwa.
Ati “Ntabwo ubumenyi dutanga bugarukira ku banyeshuri b’aha gusa, ahubwo tubugeza no ku bandi batagize amahirwe yo kubuhabwa n’abandi bose babukenera mu buzima bwa buri munsi.”
Yakomeje avuga ko abanyeshuri biga muri iri shami bahabwa amahirwe yo kuvoma ubumenyi buhagije cyane ko hari ibikoresho bihagije n’abarimu b’inzobere.
Ati “Tugenda tugirana amasezerano y’imikoranire n’ibigo bitandukanye na za minisiteri kugira ngo ubushakashatsi bukorwa n’abanyeshuri bacu bubashe kubyazwa umusaruro uzagirira akamaro abantu benshi bashoboka.”
Amasomo y’Ibidukikije muri UNILAK atangwa mu byiciro bibiri bya kaminuza harimo icya kabiri n’icya gatatu (Master’s).
Icyiciro cya kabiri gikubiyemo amashami atatu harimo Ishami ryo kwita no kubungabunga Ibidukije (Environmental Conservation and Management), Ishami ryo gucunga no guhangana n’Ibiza (Emergency and Disaster Management) n’Ishami ry’Iterambere ry’Icyaro (Rural Development).
Icyiciro cya Gatatu na cyo kirimo amashami atatu arimo iry’Ubukungu bushingiye ku Bidukikije no gucunga Umutungo kamere (Environmental Economics and Natural Resource Management), Ishami ry’Ikoranabuhanga ry’amakuru yerekeye Ibidukikije (Environmental Information System) n’amasomo yerekeye Iterambere Mpuzamahanga (International Development Studies).











Amafoto: Rwema Derrick
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!