Imbuto Foundation n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima bimaze iminsi biganira n’abafatanyabikorwa batandukanye kuri Politiki y’Igihugu yerekeye ubuzima bw’imyororokere, ubw’umwana n’umubyeyi no kwita ku bw’ingimbi n’abangavu mu gihugu hose.
Kuri uyu wa 21 Ugushyingo 2019, byaganiriye n’abo mu Mujyi wa Kigali. Kimwe no muri izo ntara, ibiganiro byitabiriwe n’abari mu rwego rw’ubuzima, barimo abayobozi b’ibigo nderabuzima, abajyanama b’ubuzima, abikorera n’abandi.
Ibikubiye muri Politiki y’ubuzima bw’imyororokere y’imyaka itanu uhereye mu 2018 kugeza 2024 yaganiriweho, igaruka kuri serivisi zo kuboneza urubyaro, kugabanya impfu z’abana bapfa bavuka n’iz’abari munsi y’imyaka itanu, ababyeyi bapfa babyara, no kurwanya inda z’imburagihe ku bangavu.
Ni politiki ifite icyerekezo gisaba ubufatanye, kugira ngo abagore bakuze baboneza urubyaro bave kuri 48% bagere kuri 60% mu 2024. Abagera kuri 19% bakenera kuboneza urubyaro ariko ntibabigereho bagere kuri 15% .
Abangavu bagera kuri 7.3% baterwa inda imburagihe bagomba kugabanuka kugera munsi ya 7% naho abana umugore umwe abyara bave ku mpuzandengo ya 4.2 babe 3.3.
Umutesi yibukije ko kuganira kuri gahunda y’ubuzima bw’imyororokere biri mu cyerekezo cy’u Rwanda cya 2050 kigamije kubaka Umunyarwanda ushoboye, utekanye kandi ufite ubuzima bwiza.
Yibukije ko gushyira umuturage ku isonga, gutanga serivisi z’ubuvuzi ku buryo bungana ntawuhejwe kandi mu buryo bwuzuye no kurinda abangavu gutwita imburagihe ari inzira iganisha kuri icyo cyerekezo.
Yashimangiye ko hatabayeho gufatanya no guhuza ibikorwa mu nzego zose iyo politiki itashoboka.
Ati “Abantu bayigire iyabo [Politiki] kugira ngo bigere kuri wa muturage, bigere kuri rwa rubyiruko bigenewe. Ikindi buri wese ashobora kuyigira iye ariko adakorana n’undi ugasanga umwe arakora ibye n’undi arakora ibye ariko twese turimo turareba umuntu umwe ni byiza yuko habaho ubuhuzabikorwa bukomeye butuma ibiri muri ya Politiki bishyirwa mu bikorwa.”
Gufatanya kw’inzego iyo Politiki bakayigira iyabo ngo uburyo bwo gufasha Umukuru w’Igihugu gutwara urumuri ruganisha Abanyarwanda ku mibereho myiza.
Ati “Ikindi nifuza kubabwira ni uko Umuyobozi w’Igihugu cyacu afatwa nk’umuntu utwaye urumuri rumurikira abantu, kugira ngo tugire imibereho myiza. Urwo rumuri rero nitwe tugomba kurutwara, kandi twarabyiyemeje.”
Kuboneza urubyaro uturere tumwe twateye intambwe utundi turi inyuma. Imibare y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima yo mu 2019 yerekana ko Akarere ka Nyanza ariko kari imbere mu kuboneza urubyaro kuri 75% gakurikirwa na Rwamagana ifite 63% mu gihe Akarere ka Kicukiro gaheruka utundi kuri 14% kabanjirijwe na Gasabo nako ko mu Mujyi wa Kigali gafite 15%.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe Ubukungu n’Imibereho myiza y’Abaturage, Umutoni Gatsinzi Nadine, yavuze ko kuboneza urubyaro ari igikorwa gifite akamaro mu buryo butandukanye kandi ko hari ingamba zo kwigisha by’umwihariko no ku rubyiruko hagamijwe gutegura ejo hazaza.
Ati “Gahunda zirahari zo kugira ngo turusheho kubyigisha kandi bikaba atari ku bantu bakuru gusa tukagera no ku rubyiruko kugira ngo dukomeze turwanye ibibazo bigenda bigaragara byo kwiyongera kw’abaturage ariko kandi n’ikibazo gikomeye cy’inda z’imburagihe ziterwa abana bakiri bato.”
Ikibazo cy’abangavu baterwa inda nacyo kiracyateye inkeke. Imibare yo mu 2017 yerekana ko Intara y’Iburasirazuba yugarijwe aho Gatsibo ifite abangavu 1,274 batewe inda, ikurikiwe na Nyagatare ifite 1,209 mu gihe ahari bakeya ari mu Majyepfo mu Karere ka Nyaruguru gafite 257 na Nyanza ifite 278.
Mu mwaka wakurikiyeho wa 2018 iyo mibare yarazamutse muri utwo turere. Gatsibo yagize 1452, Nyagatare igeze ku 1465, Nyanza bagera kuri 423 naho Nyaruguru bagera kuri 307.
Imbuto Foundation isanga ababyeyi bakwiye kurushaho gutegurwa ku bijyanye no guteganyiriza abana iby’ingenzi bazabona mu buzima.
Ibyo bikaba bihura neza n’intego Imbuto igenderaho ivuga ko “Iyo imbuto itewe neza mu gitaka giteguwe neza, ikuhirwa igahabwa iby’ingenzi byose irakura ikavamo igiti cy’inganzamarumbo.”
Politiki y’Igihugu yerekeye ubuzima bw’imyororokere, ubw’umwana n’umubyeyi, no kwita ku bw’ingimbi n’abangavu izatwara miliyari zirenga 52 Frw mu myaka itanu (2018-2024).












TANGA IGITEKEREZO