Imbuto Foundation igiye kwishyurira amashuri abana 150 ku bufatanye na IHS Rwanda Ltd

Yanditswe na IGIHE
Kuya 24 Ugushyingo 2020 saa 03:49
Yasuwe :
0 0

Ikigo IHS Rwanda Limited gikora ibijyanye n’iminara, cyasinyanye amasezerano y’ubufatanye na Imbuto Foundation yo gufasha abanyeshuri 150 b’abahanga baturuka mu miryango itishoboye, kugira ngo babashe kwiga neza amashuri yisumbuye.

Ayo masezerano afite agaciro ka 45.000$ - ni ukuvuga hafi miliyoni 45 Frw – yashyizweho umukono ku wa 20 Ugushyingo. Ateganya ko buri munyeshuri azishyurirwa 300$ akiga aba mu kigo, mu mwaka w’amasomo wa 2020-2021.

Iyi nkunga izatangwa muri gahunda ya Imbuto Foundation izwi nka Edified Generation, yatangijwe mu 2002 igamije gufasha abana b’abahanga bo mu miryango itishoboye, kwiga neza bakarangiza amasomo yabo.

Kugeza ubu iyi gahunda ifasha abanyeshuri 694 biga mu mashuri yisumbuye 102 yo hirya no hino mu gihugu.

Uretse gufashwa mu masomo, iyo bigeze mu biruhuko aba banyeshuri bashyirwa hamwe, bagahabwa amasomo yabafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi, yunganira ubumenyi bahabwa mu ishuri.

Kuva mu mwaka wa 2015, IHS imaze gufasha abanyeshuri 400 binyuze mu bufatanye na Imbuto Foundation.

Muri gahunda ya Edified Generation ifasha abanyeshuri b’abahanga baturuka mu miryango itishoboye, kugeza ubu hamaze gufashwa abanyeshuri 9.601, banyuze mu mashuri yisumbuye barimo abahungu n’abakobwa.

Ubuyobozi bw'impande zombi buhererekanya amasezerano y'ubufatanye
Umutesi Géraldine ahererekanya sheki na Amida Azeez

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .