00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imbunda zikomeje gukora ibara muri Amerika: Mu Rwanda bite?

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 28 May 2022 saa 07:10
Yasuwe :

Kuba umuturage yamisha urufaya rw’amasasu mu kivunge cy’abantu si inkuru muri Leta zunze Ubumwe za Amerika. Mu ntangiriro z’iki cyumweru mu gace ka Uvalde muri Texas hacuze imiborogo ubwo umusore yarasaga abantu 21 mu ishuri ry’incuke barimo abana 19 n’abarimu babiri bose bagapfa.

Nubwo bavuga ko akabi katamenyerwa, muri Amerika nta munsi w’ubusa hatumvikana abasivili barashwe na bagenzi babo cyangwa polisi. Umwaka ushize muri Leta 30 hagabwe ibitero mu bantu benshi bikoresheje imbunda hicwa abagera ku 103 abandi 140 barakomereka.

Amerika ni cyo gihugu mu bikize byo mu Burengerazuba bw’Isi gipfiramo abantu benshi bazize intwaro ku mubare wo hejuru usa cyangwa urenga uwa byinshi mu bihugu birimo intambara hirya no hino ku Isi.

Muri rusange, mu 2020 abantu bishwe n’intwaro muri Amerika bagera ku 45,222. Iyi mibare yiganjemo abishwe n’intwaro barashwe n’abagabye ibitero, abazikoresheje biyahura n’abarashwe bitagambiriwe barimo abarashwe n’inzego z’umutekano cyangwa ku zindi mpamvu zitamenyekanye.

Iyi mibare kandi ntirimo abapfuye bigizwemo uruhare no kuraswa ariko ntibyemezwe ko ari byo by’ibanze byabishe. Gusa ariko imibare inerekana ko intwaro nyinshi zikoreshwa mu kwiyahura kuko mu 2020 abiyahurishije intwaro bari 24,292 bingana na 54% by’abishwe n’intwaro bose.

Impfu zitewe no kurasana muri Amerika kandi zikomeje kwiyongera ku buryo budasanzwe. Mu 2020 ni bwo hapfuye abantu benshi barashwe kuva mu 1968 bagera ku 19,384. Aba barenze agahigo kari gafitwe n’umwaka wa 1993 wishwemo abantu 18,253 barashwe ni ukuvuga ubwiyongere bwa 34% ugereranyije imyaka yombi.

Mu myaka itanu gusa abishwe barashwe muri Amerika biyongereyeho 49% naho mu myaka 10 biyongeraho 75%.

Amajwi menshi y’Abanyamerika akomeje kumvikana asaba ko havugururwa amategeko yo gutunga imbunda muri iki gihugu cy’igihangange kiza ku isonga mu kugira imbunda nyinshi mu basivili.

Amerika inavugwaho kutagira amategeko aremereye ashobora gukumira itungwa ry’imbunda, aho umuntu wese ufite imyaka 18 yemerewe kuba yagura imbunda nto n’amasasu.

Raporo ya Small Arms yerekana ko mu baturage 100 harimo intwaro 120.5 bivuze ko intwaro ziri mu baturage zibaruta. Ikurikirwa na Yemen aho mu baturage 100 harimo intwaro 52.8, Canada ni 34.7, u Bufaransa n’u Budage mu baturage 100 harimo intwaro 19.6.

Imibare ya 2018 yerekana ko mu baturage miliyoni 330 ba Leta zunze Ubumwe za Amerika harimo intwaro miliyoni 393.3.

Si muri Amerika gusa abasivili bemerewe gutunga imbunda kuko no mu Rwanda biremewe nubwo ibisabwa uyishaka bitandukanye nk’uko Itegeko N° 56/2018 ryo ku wa 13/8/2018 ryerekeye intwaro ribisobanura.

Hari abasivili benshi mu Rwanda batungaga imbunda kuko amategeko yabyemeraga. Urugero rwa hafi ni Umunyemari Vénuste Rwabukamba wari uzwi cyane mu mujyi wa Rwamagana. Uyu yapfuye yirashe mu 2016. Umwana we yemeje ko yatungaga imbunda mu buryo bwemewe n’amategeko.

Ni abahe basivili batunze imbunda mu Rwanda?

Mu 2018, u Rwanda rwavuguruye itegeko ryerekeye intwaro ryo mu 2009 kuko rwashakaga gusubizamo ibyaha n’ibihano byari byaravanywemo mu 2012 bigashyirwa mu gitabo cy’amategeko ahana ndetse no kubahiriza ibiteganywa n’Itegeko nshinga.

Polisi y’Igihugu yatangarije IGIHE ko kuva mu 2018 mu Rwanda nta musivili urasaba gutunga imbunda ngo ayibone kuko hari amateka agomba kujyaho kandi atarajyaho. Hari teka rigena igiciro cy’amafaranga yakwa ushaka gutunga imbunda, irigena uburyo umuntu yabona imbunda n’aho yayikura, irigena amahugurwa yo kuyikoresha n’umubare w’amasasu atangwa ku wayemerewe.

Umuvugizi wungirije wa Polisi y’u Rwanda, CSP Africa Apollo Sendahangarwa, yavuze ko nta musivili utunze imbunda mu Rwanda kuko n’abari bazifite barazihawe hagendewe ku itegeko rya 2009 basabwe kuzisubiza ubwo hari hagiye kuvugururwa itegeko.

Ati "Kera barabikoraga ariko kuko itegeko ryavuyeho barazisubije kugira ngo bategereze ibyo itegeko rishya riteganya".

Ubwo havugururwaga itegeko, uwari Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye, yavuze ko ibisabwa umuntu kugira ngo abe yatunga imbunda cyangwa acuruze intwaro mu Rwanda ari ibintu byinshi cyane bitoroshye kugira ngo umuntu abyuzuze.

Yagize ati “Njye ndakeka ko ni hafi ya impossible (bidashoboka). Kugira ngo ucuruze, kugira ngo umurike aho ushaka gucururiza ni iteka rya Perezida rivuga uko bigomba gukorwa.”

Ibyo umuntu agomba kuba yujuje agahabwa uruhushya rwo gutunga no kugendana imbunda

Gutunga imbunda, ku buryo ubwo ari bwo bwose, uretse izigenewe Ingabo z’u Rwanda, Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego zibyemererwa n’amategeko, bigomba uruhushya rwanditswe rutangwa n’Ubuyobozi Bukuru bwa Polisi y’u Rwanda.

Kugendana imbunda, uretse izigenewe Ingabo z’u Rwanda , Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego zibyemererwa n’amategeko, bitangirwa uruhushya rwanditswe rutangwa n’Ubuyobozi Bukuru bwa Polisi y’u Rwanda

Itegeko ryemerera uruhushya rwo gutunga no kugendana imbunda umuntu wujuje ibi bikurikira:

. Umuntu wasinyanye amasezerano na Polisi y’u Rwanda yemeza ko aramutse ahawe imbunda, amasasu yazo n’ibindi bijyana na byo atazabikoresha mu buryo bunyuranyije n’amategeko;

.Abagenzi bafite icyemezo cya Leta y’Igihugu cyabo, cy’uko imbunda, amasasu n’ibindi bijyana na byo bigenewe gukoreshwa nabo ubwabo gusa;

.Ibigo by’abikorera bishinzwe gucunga umutekano.

Ibisabwa kugira ngo umuntu yemererwe gutunga no kugendana imbunda, agomba kwandikira ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda agaragaza impamvu asaba gutunga imbunda; kuba ari inyangamugayo; kuba afite nibura imyaka makumyabiri n’umwe (21) y’amavuko; kuba afite icyemezo cya muganga wemewe na Leta cy’uko atarwara indwara zo mu mutwe.

Hari kandi kuba afite icyemezo cy’uko azi gukoresha imbunda gitangwa na Polisi y’u Rwanda; kuba atarakatiwe burundu igihano cy’igifungo kingana cyangwa kirengeje amezi atandatu (6); kugaragaza icyemezo cyo gutunga no kugendana imbunda cyemewe n’amategeko ku munyamahanga wagihawe.

Icyakora, Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda bushobora kudatanga uruhushya rwo gutunga cyangwa kugendana imbunda.

Umuntu wujuje ibisabwa n’iri tegeko, yemerewe gutunga imbunda imwe (1) igenewe guhiga, siporo cyangwa kwitabara. Icyakora ubifitiye uruhushya rutangwa n’ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda ashobora gutunga imbunda irenze imwe (1).

Iri tegeko risobanura ko gutunga imbunda ku buryo ubwo ari bwo bwose, uretse izigenewe Ingabo z’u Rwanda, Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego zibyemererwa n’amategeko, bigomba uruhushya rwanditswe rutangwa n’ubuyobozi bukuru bwa Polisi y’u Rwanda.

Kugendana imbunda, uretse izigenewe Ingabo z’u Rwanda, Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego zibyemererwa n’amategeko, bitangirwa uruhushya rwanditswe rutangwa n’Ubuyobozi Bukuru bwa Polisi y’u Rwanda.

Uruhushya rwo gutunga no kugendana imbunda, amasasu n’ibindi bijyana nabyo, rwishyurirwa buri mwaka amafaranga agenwa n’Iteka rya Perezida.

Polisi y’u Rwanda yahawe uburenganzira bwo kwambura by’agateganyo cyangwa burundu uruhushya rwo gutunga no kugendana imbunda n’amasasu yazo iyo bikoreshejwe mu buryo butemewe n’amategeko cyangwa mu buryo bushobora guhungabanya umutekano rusange.

Itegeko rivuga kandi ko nta musiviri wemerewe gutunga intwaro zigenewe inzego z’umutekano za Leta. Umuntu wese utunze imbunda, amasasu n’ibindi bijyana na byo ntashobora kubigendana atitwaje uruhushya rubimwemerera. Nta wemerewe gukodesha, gutiza, cyangwa kugwatiriza imbunda, amasasu n’ibindi bijyana na byo mu buryo ubwo ari bwo bwose.

Iyo uwari utunze imbunda, amasasu n’ibindi bijyana na byo mu buryo bwemewe n’amategeko apfuye, ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda burabisubirana.

Ibyaha n’ibihano

Umuntu wese utunze imbunda yo kwitabara akayirashisha, agomba guhita abimenyesha mu nyandiko ibiro bya Polisi y’u Rwanda bimwegereye, kopi yayo ikagenerwa ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda.

Utunze imbunda yo guhiga cyangwa iya siporo, atanga raporo y’imikoreshereze yayo ku buyobozi buvugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo mugihe cy’amezi atandatu (6).

Umuntu wese wandarika cyangwa uta intwaro aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atatu (3) ariko kitageze ku mezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atatu (300.000 FRW) ariko atarenze ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Umuntu wese utiza, ukodesha, ugwatiriza cyangwa utanga intwaro aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya Miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze Miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW).

Umuntu wese ukora kimwe mu bikorwa bikurikira; gukora, cyangwa gutunga intwaro zitemewe; kwinjiza cyangwa kubika intwaro zitemewe;
gucuruza cyangwa gukwirakwiza intwaro zitemewe; gukoresha intwaro zitemewe aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri (20) ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu (25) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni zirindwi (7.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni icumi (10.000.000 FRW).

Iyo ibikorwa bivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo bikozwe n’umuntu wari ufite uburenganzira bwo gukora cyangwa gutunga intwaro, ahabwa igihano cy’inyongera cyo kubwamburwa.

Ibihano bivugwa mu gika cya kabiri (2) cy’iyi ngingo ni na byo bihabwa umuntu wese ufasha cyangwa worohereza undi gukora ibikorwa bivugwa muri iyi ngingo.

Kuva mu 2018 u Rwanda rufite itegeko rishya ryerekeye intwaro ariko nta bantu bararikoresha kuko hari amateka ajyanye na ryo atarasohoka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .