Imbumbe y’ingingo zihariye zikururira ba rwiyemezamirimo gushora imari mu Rwanda

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 27 Ukwakira 2020 saa 07:21
Yasuwe :
0 0

U Rwanda ni igihugu cyizihiye ishoramari bituma abatari bake bakirahira. Impande zose mu misozi y’u Rwanda hari amahirwe atagira ingano abereye abashoramari b’ingeri zitandukanye.

Si amashyengo, si no kubeshya kuko n’imibare irabishimangira. Kuva mu myaka isaga 10 ishize, u Rwanda rwazamutse bidasanzwe ku rutonde rw’ibihugu ba rwiyemezamirimo boroherwa no gushoramo imari.

U Rwanda rwavuye ku mwanya wa 150 mu 2008 muri Raporo ya Doing Business ku Isi, kuri ubu ruhagaze ku wa 38 ku Isi n’uwa kabiri muri Afurika nk’ahantu byoroshye gukorera ubucuruzi, bitewe n’impinduka rwakoze hagamijwe korohereza abashoramari.

Iyi ntambwe ntiyari kugerwaho iyo igihugu kidashyira imbaraga mu mavugurura arimo koroshya iyandikwa ry’ubucuruzi bushya mu Rwanda, kunoza uburyo bwo gukemura ibibazo (imanza) birebana n’ubucuruzi hifashishijwe ikoranabuhanga ndetse n’iboneka ry’umuriro, kwihutisha kubona ibyangombwa bitwara gusa amasaha atandatu kandi kwandikisha sosiyete nshya y’ubucuruzi bigakorwa mu byiciro bibiri gusa ndetse no kwishyura imisoro ku buryo bworoheje.

Ibi byiyongeraho ibindi bikorwa bitandukanye nk’umutekano ushimwa ku Rwanda n’isuku irurangwamo by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali.

Nubwo Abanyarwanda babyaza umusaruro amahirwe bafite mu rwababyaye, abanyamahanga na bo ntibahwema gukomanga bashaka kubyaza umusaruro ayo mahirwe y’ishoramari ari mu gihugu.

Kuri ubu ishoramari ry’abanyamahanga, Foreign Direct Investments (FDI’s), rikomeje kuzamuka kuko mu 2010 ryari rifite agaciro ka miliyoni $251, mu 2017 ryari miliyari $1.5 mu gihe mu 2019 ryari miliyari $2.46.

Impamvu zituma ba rwiyemezamirimo bahitamo gushora imari yabo mu Rwanda zirimo kuba rworohereza ishoramari, imbaduko rufite mu ikoranabuhanga, umutekano, ingendo zo mu kirere zorohejwe na RwandAir n’ibindi.

Raporo ya Doing Business Banki y’Isi ishyira u Rwanda ku mwanya wa kabiri muri Afurika yo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara mu korohereza abashoramari, rukaza ku mwanya wa 38 ku Isi.

Iyi raporo ni igihamya ku bushake bw’igihugu bwo kugera ku byo cyiyemeje mu birebana n’ubukungu no kurushaho kunogera abashoramari.

Usibye koroherezwa kubona amakuru na serivisi by’ibanze mu gutangiza ishoramari nko kuryandikisha, kubona ibyangombwa, kubona ubutaka bwo gukoreraho, kugabanyirizwa imisoro n’ibindi, ba rwiyemezemirimo bakomeza gukurikiranwa, bagafashwa aho bagize imbogamizi mu gushyira mu bikorwa umushinga we.

-  U Rwanda mu bihugu bifite ubukungu bwihuta

U Rwanda ruri ku mwanya wa kabiri mu bihugu bifite ubukungu bwihuta cyane muri Afurika.

Ni umwanya rumazeho igihe kirekire ndetse kuva mu myaka isaga 10 ishize, ubukungu bwarwo bwagiye buzamuka ku kigero cyiza.

Mu 2008, nibwo hatangijwe gahunda y’Imbaturabukungu ya Mbere (EDPRS I) yasojwe mu 2012, igasiga u Rwanda rwesheje umuhigo mu iterambere ry’ubukungu, kugabanya ubukene n’ubusumbane mu bukungu.

Iterambere ry’ubukungu ryari ku mpuzandengo ya 8.2% muri iyo myaka, ubukene bwaragabanutse buva kuri 56.7% bugera kuri 44.9%, bituma abarenga miliyoni imwe bava mu bukene mu myaka itagera kuri itanu.

Mu 2012 hatangijwe gahunda y’Imbaturabukungu ya kabiri (EDPRS II) yo yasize ubukene bugeze kuri 38.2%, mu gihe ubukene bukabije ari 16 % nk’uko biri mu mibare yatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu 2018.

Ubukungu bw’u Rwanda bwakomeje kuzamuka ku mpuzandengo ya 7.5%, ubucuruzi buzamukaho 23.9%, hagati ya 2014 na 2017. Kuri ubu umusaruro mbumbe w’igihugu ugeze kuri miliyari 9105 Frw, mu gihe uw’umuturage ugeze hafi 788$ ku mwaka.

Iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda rishingira no ku cyizere cyo kubaho ku Munyarwanda cyavuye ku myaka 29.1 mu ntangiriro za 1990, kikaba kirenga imyaka 68. Ikindi gishimwa muri iki cyiciro kijyanye no kuba umubare munini [70%] y’abaturage ari urubyiruko ruri munsi y’imyaka 30.

-  Ahantu habereye kwakira inama

U Rwanda rwiyemeje kubyaza umusaruro inama n’ibikorwa mpuzamahanga bibera mu gihugu. Biri muri gahunda yo kubyaza inyungu amahirwe igihugu kidakora ku nyanja gifite aho intumbero ari ukwinjiza miliyoni $150 buri mwaka aturutse mu kwakira ibiganiro, inama mpuzamahanga ku ishoramari n’ibikorwa bitandukanye.
Guhera muri Nyakanga 2018 kugeza Gashyantare 2019, u Rwanda rwinjije miliyoni $52 z’amadolari (asaga miliyari 46 Frw) avuye mu gutegura no kwakira inama mpuzamahanga.

U Rwanda kandi rwanashyize imbaraga mu kongerera ubushobozi RwandAir, Sosiyete ikora ubwikorezi bwo mu kirere irufasha kugera ku ntego yo guteza imbere ubukerarugendo burimo n’ubushingiye ku nama, koroshya ishoramari, ubucuruzi, guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda, Made in Rwanda no kugabanya icyuho hagati y’ibyoherezwa n’ibitumizwa mu mahanga.

Kuva RwandAir ishinzwe mu 2003, imaze kugera ku byerekezo 29; aho yifashishije indege 12 ifite zirimo Airbus A330 ebyiri nini, igana mu byerekezo binyuranye muri Afurika y’Iburasirazuba, Hagati, Iburengerazuba n’Amajyepfo, mu Burasirazuba bwo Hagati, i Burayi no muri Aziya.

Intego yayo ni ukuba igicumbi cy’ubwikorezi muri Afurika, igahuza ibihugu bitandukanye.

Kigali Convention Centre ni imwe mu nyubako zakira inama mpuzamahanga zikomeye zibera mu Rwanda

-  Umutekano urizewe!

Abashora imari mu Rwanda bishimira umutekano uri mu gihugu kuko kiri ku mwanya wa gatanu mu bihugu bitekanye umuntu agendamo mu ijoro atikandagira.

-  Ikoranabuhanga rirakataje

U Rwanda rufite intego yo kuba igicumbi cy’ikoranabuhanga. Mu 2014 nibwo rwatangije ikoreshwa rya internet yihuta ya 4G, ndetse rukomeje gukwirakwiza umurongo mugari wa internet hifashishijwe ‘fibres optique’, intego ikaba kuyigeza mu turere 30 tugize igihugu. Kuri ubu hubatswe ireshya n’ibilometero 7000.

Mu 2010 Abanyarwanda 3. 172.759 bari batunze telefoni zigendanwa, mu gihe mu mpera za Mata 2020 bari bageze kuri 10.317.279. Ikigo cy’Igihugu cy’Ikoranabuhanga mu Isakazabumenyi (RISA) mu Ugushyingo 2019 cyagaragazaga ko Abanyarwanda bangana na 52% bakoresha internet.

Imigozi ifasha mu gukwirakwiza internet (fibre optique) yatumye ubuso burenga 95% bw’igihugu bugira ubushobozi bwo kwakira internet ya 4G LTE, ndetse ikanagura macye kuko GB 1 igura 0.56$ (533 Frw), ibituma u Rwanda ruza ku mwanya wa mbere mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba n’uwa gatanu muri Afurika mu kugira internet ihendutse. Ibi kandi byanongereye umubare w’abakoresha internet, aho ugeze kuri 21.7% by’abaturage bose.

Indi mishinga imaze kumenyerwa harimo nka Irembo, urubuga rufasha Abanyarwanda kubona serivisi hafi ya zose z’inzego z’ibanze hifashishijwe ikoranabuhanga.

-  Umugore yahawe ijambo! Gukorera mu mucyo birimakazwa

U Rwanda ruri ku mwanya wa mbere mu gukorera mu mucyo ku Mugabane wa Afurika, bituma abashoramari barwizera, bakarugana.

Igihugu cyashyizeho ingamba zo guteza imbere umugore yaba mu burezi, ubukungu, imiyoborere n’ibindi dore ko igitsina-gore ari 52% by’abaturage b’u Rwanda bose.

Itegeko Nshinga ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015, rishimangira ko abagore bagira nibura 30% by’imyanya mu nzego zifatirwamo ibyemezo.

Ibi byafunguriye amarembo abagore, baritinyuka bafata iya mbere bagira uruhare mu miyoborere y’igihugu, ntibyagarukiye aho byatuma u Rwanda ruba ishuri ry’imiyoborere myiza no kwimakaza ihame ry’uburinganire.

U Rwanda rufite umubare munini w’abagore mu Nteko Ishinga Amategeko ku kigero cya 61% mu Badepite, 38% muri Sena. Abagore bagize 55% muri Guverinoma na 49.6% mu bacamanza.

Abagore kandi bangana na 45.2% by’abagize inama njyanama z’uturere, 42.7% by’abagize njyanama z’imirenge na 34.5% by’abagize inama njyanama z’utugari.

Izi ngingo zose ziri mu zikurira ba rwiyemezamirimo gushora imari mu Rwanda. Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwatangaje ko mu 2019 ishoramari rishya ryanditswe ryageze kuri miliyari 2.46 z’amadolari ya Amerika, asaga miliyari zisaga 2300 Frw. Iri shoramari ryiyongereyeho 22.6% ugereranyije n’iryanditswe mu 2018 ryari miliyari 2.01$.

U Rwanda rwavuye ku mwanya wa 150 mu 2008 muri Raporo ya Doing Business ku Isi, kuri ubu ruhagaze ku wa 38 ku Isi n’uwa kabiri muri Afurika nk’ahantu byoroshye gukorera ubucuruzi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .