Imbumbe y’amafoto yaranze uruzinduko rwa Perezida Kagame na Madamu muri Madagascar

Yanditswe na IGIHE
Kuya 27 Kamena 2019 saa 08:54
Yasuwe :
0 0

Perezida Kagame na Madamu bagiriye uruzinduko muri Madagascar aho bitabiriye isabukuru y’imyaka 59 y’ubwigenge bw’icyo gihugu, mu birori byabereye muri Mahamasina Municipal Stadium mu Murwa Mukuru Antananarivo, ku wa 26 Kamena 2019.

Umukuru w’Igihugu Paul Kagame kandi yanagiranye ibiganiro byihariye na mugenzi we Andry Rajoelina byabereye mu Ngoro ye iri i Antananarivo.

Perezida Kagame yabwiye itangazamakuru ko ari ishema rikomeye kugirira uruzinduko rwe rwa mbere muri Madagascar mu gihe yizihiza isabukuru y’imyaka 59 ibonye ubwigenge.

Perezida Kagame na Madamu kandi bitabiriye isangira, aho bakiriwe ku meza na Perezida Rajoelina na Madamu Mialy Rajoelina.

Yashimye uko bakiriwe, avuga ko ubumwe n’imbaraga by’abagituye byigaragaje kandi ko ubumwe bw’igihugu ari wo musingi w’ubusugire bwacyo, umutekano n’iterambere.

Ku wa 26 Kamena 1960 nibwo Madagascar yabonye ubwigenge nyuma yo kwigobotora Abakoloni b’Abafaransa.

U Rwanda na Madagascar kandi ni ibihugu byagaragaje ubushake bwo gushimangira imikoranire ndetse no kureba uburyo byafatanya mu ngeri zitandukanye zirimo ibijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubukerarugendo, ubuhinzi n’ububanyi n’amahanga.

Muri Werurwe 2019, Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB, cyasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’Ikigo cy’Iterambere muri Madagascar (ECDBM) agamije kongera urujya n’uruza rw’ishoramari hagati y’ibihugu byombi ndetse no guhamya imikoranire hagati y’ibigo byombi hagamijwe kuzamura ubushobozi n’ubunararibonye.

Aya ni amwe mu mafoto yaranze uruzinduko Perezida Paul Kagame na Madamu bagiriye muri Madagascar mu kirwa giherereye mu Nyanja y’u Buhinde.

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakiriwe na Perezida Andry Rajoelina ari kumwe na Madamu Mialy Rajoelina ubwo bageraga ku Kibuga Mpuzamahanga cy'Indege
Perezida Kagame ubwo yakirwaga na mugenzi we wa Madagascar
Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakiriwe mu cyubahiro gikwiye abayobozi bakuru
Abantu benshi bari bakereye kwakira Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye ibirori by'ubwigenge bwa Madagascar
Perezida Paul Kagame na Madamu bakiranywe ibyishimo by'ikirenga
Ibendera ry'u Rwanda naryo ryari ryazamuwe mu guha icyubahiro igihugu n'abayobozi bakuru bacyo
Umutekano wari ucunzwe neza ahabereye ibirori by'ubwigenge bwa Madagascar
Ni ibirori byitabiriwe n'abantu benshi baturutse mu bice bitandukanye
Nkuko bisanzwe mu birori byo kwizihiza ubwigenge, hakozwe akarasisi ka gisirikare
Byari ibirori biryoheye ijisho
Perezida Kagame ni we wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango. We na Madamu Jeannette Kagame bari bafite akanyamuneza
Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame hamwe na Perezida Andry Rajoelina ari kumwe na Madamu Mialy Rajoelina muri Stade ya Mahamasina mu Murwa Mukuru, Antananarivo
Wari umunsi w'akanyamuneza kuri Madagascar, abayituye n'abatumiwe mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 59 icyo gihugu kimaze kibonye ubwigenge
Perezida Andry Rajoelina asuhuza abitabiriye ibirori by'isabukuru y’imyaka 59 Madagascar imaze ibonye ubwigenge
Abaturage bishimiye kwizihiza isabukuru y'imyaka 59 y'ubwigenge bwa Madagascar
Hari hateguwe imizindaro ituma ubutumwa bwatangiwe muri ibi birori bigera ku baturage bose
Umunsi w'ubwigenge ni uw'ibyishimo by'ikirenga. Amabendera y'u Rwanda na yo yazamuwe mu guha ikaze Umukuru w'Igihugu Paul Kagame
Haririmbwe indirimbo zitandukanye zitanga ubutumwa bushimangira akamaro k'umunsi w'ubwigenge
Ni ibirori byitabiriwe n'abanyacyubahiro benshi baturutse mu mpande zitandukanye za Afurika n'ahandi
Madagascar ni igihugu kiri hagati mu Nyanja y'u Buhinde, gituwe n'abaturage miliyoni 25.57
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro byihariye na Andry Rajoelina
Perezida Kagame yashimye umubano w’u Rwanda na Madagascar, anatumira Rajoelina i Kigali
Abakuru b'ibihugu byombi banagiranye ikiganiro n'itangazamakuru ku wa 26 Kamena 2019
Perezida Andry Nirina Rajoelina w'imyaka 45 atanga ikiganiro. Ayoboye Madagascar muri manda yatorewe kuva ku wa 19 Mutarama 2019
Madamu Jeannette Kagame na mugenzi we wa Madagascar, Madamu Mialy Rajoelina
Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye isangira bakiriwemo muri Madagascar
Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye isangira, aho bakiriwe ku meza na Perezida Rajoelina na Madamu Mialy Rajoelina
Hacuranzwe umuziki uryoheye amatwi muri iri sangira
Madamu Jeannette Kagame yagiranye ibiganiro byihariye na mugenzi we wa Madagascar, Madamu Mialy Rajoelina
Perezida Kagame yashimye uko yakiriwe muri Madagascar, avuga ko ubumwe n’imbaraga by’abagituye byigaragaje kandi ko ubumwe bw’igihugu ari wo musingi w’ubusugire bwacyo, umutekano n’iterambere
Hacanwe ibishashi byo kwizihiza umunsi w'ubwigenge bwa Madagascar

Amafoto: Village Urugwiro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .