00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imbogamizi abatumva n’abatavuga bahura na zo iyo bahohotewe

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 4 Ukuboza 2021 saa 11:31
Yasuwe :

Bamwe mu bafite ubumuga bwo kutavuga no kumva, bavuga ko iyo bahohotewe bahura n’ibibazo by’uko bagorwa no kumvikana n’abakora mu bigo bifasha abahuye n’ibi bibazo (Isange One Stop Centres) kubera ko kenshi na kenshi nta basemura ururimi rw’amarenga baba bafite.

Ibi babigaragaje ku wa Kane tariki ya 2 Ugushyingo 2021, ubwo herekanwaga ibyavuye mu bushakashatsi bwakozwe hagamijwe kureba uko ibigo bya Isange One Stop Centre biha serivisi abafite ubumuga.

Abafite ubumuga bagaragaje ko bagorwa cyane no kugera mu nyubako ibigo bya Isange One Stop Centre bikoreramo bitewe n’imiterere yazo aho usanga nta nzira zabateganyirijwe zihari.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Abantu bafite ubumuga mu Rwanda (NCPD), Ndayisaba Emmanuel, yabwiye IGIHE ko imikoranire ya Isange One Stop Centre imaze kugera ku rwego rushimishije uretse ko bagifite imbogamizi z’uko abakozi b’iki kigo batabasha kumvikana neza n’abafite ubumuga bwo kutavuga no kumva.

Ati “Mu mbogamizi ihari harimo no kuba batabasha kuganira n’abo baba bagannye bashaka serivisi, icyo tugomba gukora ni uko bariya bantu bagomba guhugurwa kuko ni ingenzi. Kuba umuntu yabura ubutabera na serivisi nk’iriya yahotewe ni ikintu kiba kibabaje cyane.”

Umuyobozi w’Umuryango Nyarwanda w’abagore bafite ubumuga UNAB, Mushimiyimana Gaudence, na we yavuze ko abafite ubumuga bwo kutavuga no kutumva bibasirwa cyane n’ihohoterwa.

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, Dr Murangira Thierry, we yemeza ko bafite abantu bafite ubushobozi bwo kubavugisha anabashishikariza kujya batanga ibirego kugira ngo uburenganzira bwabo bwubahirizwe.

Ati “Icyo ni ikibazo ariko uje wese afite ikibazo cyo kutumva cyangwa icyo kutabona twitabaza abantu bafite ubushobozi bwo kuba bavugana nabo bakabasobanurira kubera ko muri icyo gihe aba ari nk’umunyamahanga utazi ururimi.”

Akomeza avuga ko nta muntu wakagombye kureka gutanga ikirego cyangwa bimutere isoni kuko abafite ubumuga na bo ari abantu nk’abandi ndetse uburenganzira bwabo buba bugomba kubahirizwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Abantu bafite ubumuga mu Rwanda (NCPD), Ndayisaba Emmanuel
Umuyobozi w’Umuryango Nyarwanda w’abagore bafite ubumuga UNAB, Mushimiyimana Gaudence, yavuze ko abafite ubumuga bwo kutavuga no kutumva bibasirwa cyane n’ihohoterwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .