00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imbere muri Gereza ya Bukavu, ahari hafungiye abagororwa 2300 bagatoroka

Yanditswe na IGIHE
Kuya 20 February 2025 saa 07:02
Yasuwe :

Perezida Tshisekedi aherutse guha imbabazi abagororwa 111 bari bafungiye muri Gereza Nkuru ya Bukavu. Muri bo, 86 bari bakurikiranyweho ibyaha bisanzwe mu gihe abandi byari bifite aho bihuriye n’igisirikare. Umunsi barekuriweho bahawe imbabazi, ntibatashye bonyine, ahubwo iryo joro, Ingabo za FARDC zafunguye gereza, bo n’abandi barenga ibihumbi bibiri baratoroka.

Gereza ya Bukavu iherereye mu Mujyi rwagati hafi ya Place de l’Indépendance. Ahantu iherereye, ikikijwe n’inzu z’abaturage, hejuru yayo, umuturage uri mu rugo rwe, aba areba umuntu uri muri gereza ibyo ari gukora.

Ni gereza nto, yagenewe kwakira abantu nibura 500. Ariko ku wa Gatanu yari irimo abantu 2.391. Aba bose nta n’umwe wigeze asohoka mu buryo busanzwe ahubwo ubwo umutwe wa M23 wari ugeze i Bukavu, abasirikare ba FARDC bari bacunze iyo gereza, bahise bayifungura, abantu bose baragenda.

Nta muntu n’umwe uzi aho baherereye. Umwe mu baturage uturiye iyi gereza, yavuze ko afite impungenge ko abo bantu bazasubira mu ngo zabo, bakongera gukora ibyaha.

Emile Muhindo utuye i Bukavu, aturiye Gereza. Ati “ Abagororwa bisanze batereranywe, kuko nta muntu wabarebereraga, baratoroka baragenda. Byabaye mu ijoro ryo ku wa Gatanu rishyira ku wa Gatanu, bari hirya no hino buri wese yanyuze inzira ye.”

Ugeze muri iyi gereza, ntiwatekereza ko ari ahantu hari hasanzwe haba abantu. Ibice bimwe na bimwe byayo byaratwitswe. Harimo umwanda mwinshi, ndetse wagira ngo iherukamo umuntu mu myaka myinshi ishize, binagaragaza uburyo abari bayicumbikiwemo bari babayeho nabi.

Ahantu hose humvikana umunuko, hari aho umuntu agera akabona imyenda yari isanzwe ikoreshwa n’abasirikare ba FARDC yatawe, bivuze ko bakuyemo imyambaro yabo bagahunga nk’abandi.

M23 ivuga ko aba bagororwa batorotse bigizwemo uruhare na FARDC ndetse ko yanabikoze i Goma, ikabarekura iminsi ibiri mbere y’uko umutwe wa M23 winjira muri uyu mujyi.

Amafoto: Kwizera Herve


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .