Imbamutima za Maj. Ntuyahaga woherejwe mu Rwanda nyuma y’imyaka 20 afungiye mu Bubiligi

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 27 Ukuboza 2018 saa 06:56
Yasuwe :
0 0

Ntuyahaga Bernard uheruka kurangiza igifungo cy’imyaka 20 yakatiwe kubera uruhare rwe mu rupfu rw’abasirikare 10 b’Ababiligi barindaga Minisitiri w’Intebe, Uwilingiyimana Agathe, ku wa 21 Ukuboza 2018 nibwo yagejejwe ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali.

Muri Kamena 1998 nibwo yishyikirije Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha Rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) rwakoreraga Arusha muri Tanzania, akurikiranyweho ibyaha bya Jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu, ariko ku wa 18 Werurwe 1999 rutangaza ko rutakimukurikiranye.

Umunsi yarekuweho Tanzania yamutaye muri yombi imushinja kwinjira ku butaka bwayo binyuranyije n’amategeko. U Rwanda rwasabaga ko yakoherezwa ngo rumuburanishe ku byaha yari akurikiranyweho, ariko muri Werurwe 2004, nyuma y’igihe aburanira kudasubizwa mu Rwanda, yafashe indege agana mu Bubiligi.

Muri Mata 2007 nibwo yatangiye gukurikiranwa n’inkiko mu Bubiligi, aho Ubushinjacyaha bwavuze ko Major Ntuyahaga ari we wavanye bariya basirikare 10 b’Ababiligi kwa Uwilingiyimana bari bashinzwe kurinda, abashyira mu maboko y’abasirikare bagenzi be bari muri " Camp Kigali", nyuma baza kwicwa.

Urukiko rwaje guhamya Major Ntuyahaga icyaha, maze ku wa 5 Nyakanga 2007 rumukatira igifungo cy’imyaka 20.

Urwo rupfu rwakurikiwe n’uko nyuma y’iminsi ine, bagenzi babo bari muri ETO Kicukiro bahise bahava, basiga abatutsi basaga 2000 mu maboko y’Interahamwe.

Nyuma yo kurekurwa muri Gicurasi 2018, Ntuyahaga yasabye ubuhungiro mu Bubiligi ariko ntibyamuhira. Mbere yo koherezwa, hagiye hagaragazwa impungenge z’uko azakirwa. U Rwanda ariko rwashimangiye ko atazaburanishwa kabiri ku byaha yahaniwe, ahubwo azanyuzwa mu nzira yo gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare, ari nayo yatangiye.

Ntuyahaga avuga ko yasanze ibintu byinshi mu Rwanda byaramusize

Nyuma y’iminsi itandatu, IGIHE yamusuye aho ari kwigishirizwa hamwe n’abandi bahoze ari abarwanyi ba FDLR, i Mutobo mu Karere ka Musanze.

Ahamya ko u Rwanda rwateye imbere haba mu mibereho y’abaturage n’ibikorwa remezo, ku buryo umunsi yasezerewe ashobora kuzagorwa no kumenyera umurwa mukuru Kigali kimwe n’ibindi bice by’igihugu, kubera uburyo byahindutse.

Ibibazo byinshi ntiyifuje kubisubiza, ndetse kuganira nawe bisaba kugenda gake gake kuko avuga amagambo abaze, mbere yo gusubiza akabanza kwiyumvira, agashungura cyane igisubizo agiye gutanga.

Ibi ni bimwe mu bikubiye mu kiganiro kigufi twagiranye

IGIHE: Mu Rwanda wakiriwe ute?

Ntuyahaga: Nakiriwe neza n’abayobozi ba komisiyo ishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abasirikare.

IGIHE: Hari abo mu muryango wawe mwabashije kubonana?

Ntuyahaga: Abo mu muryango wanjye bari mu Rwanda banyemereye kubavugisha, hari n’abo twashoboye kuvugana barimo mushiki wanjye n’abakobwa be babiri n’abagabo babo batuye mu Karere ka Rutsiro ahahoze ari Perefegitura ya Kibuye. Baranyarutse bansanga aho nari ndi mu nzu i Kigali, turaramukanya byari bimeze neza byari nk’igitangaza.

IGIHE: Hari bamwe bo mu muryango wawe bavugaga ko mu Rwanda uzafatwa nabi. Ni iki wabwira ubu?

Ntuyahaga: Abo batekereza ko mfashwe nabi nabamara impungenge kubera ko banyakiriye neza kandi hano muri Centre y’i Mutobo mfashwe kimwe n’abandi. Kugeza ubu mvugana n’abayobozi ba komisiyo yo gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare, bampaye nimero ya telefoni yabo, banyijeje ko ikibazo najya ngira nakibabwira bakagishakira umuti.

Hari na Me Buhuru Pierre Célestin , avugana n’umuryango wanjye bwite. Umugore wanjye n’umwana bari muri Denmark azajya abagezaho amakuru yanjye, n’ibindi bibazo byaba byose azabikurikirana abahe amakuru kuri njye, kandi kugeza uyu munsi baravugana, nanjye turavugana.

IGIHE: Nta mitungo mwari mufite mu Rwanda?

Ntuyahaga: Jenoside yabaye nujuje inzu i Kigali. Me Buhuru uvugana n’umuryango wanjye nibo bazabireba kubera ko njye ndi hano, ubwo icyo ni ikibazo kizamenyekana buhoro buhoro.

IGIHE: Ni iki wicuza ko utakoze ngo ibyabaye mu Rwanda ntibibe?

Ntuyahaga: Icyo ni ikibazo rusange kireba umunyarwanda wese no ku mpande zombi kuko njye nari umusirikare. Byatangiye mu 1990, njye nari umusirikare njya ku rugamba. Intambara yatangiye mu 1990 igaherukwa na Jenoside yo mu 1994, icyo ndumva ari ikibazo rusange kireba umunyarwanda uwo ariwe wese wari ufite inshingano ashinzwe.

IGIHE: Uteganya gukora iki nusubira mu buzima busanzwe?

Ntuyahaga: Nta kintu ndatangira guteganya, bizaterwa n’ibizava muri aya mahugurwa n’abayobozi b’iki gihugu icyo bateganyije, ariko njye ubu ntacyo mfite nteganya.

Ntuyahaga akomoka mu Karere ka Rutsiro mu Ntara y’Iburangerazuba. Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye akora mu buyobozi bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda, mu biro bishinzwe ibikoresho.

Ingabo yarimo zimaze gutsindwa, we n’umuryango we bahungiye muri Zambia, ahamara imyaka ine mbere yo kugera mu Rukiko rwa Arusha mu 1998.

Ntuyahaga yoherejwe mu Rwanda arangije igifungo cy'imyaka 20

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza