00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imbamutima za Benda watsindigiye igihembo muri tombola ya Jackpot Lotto

Yanditswe na Muyisenge Jean Felix
Kuya 6 July 2022 saa 07:50
Yasuwe :

Benda Théophile, umworozi w’amafi utuye mu Murenge wa Ntarabana mu karere ka Rulindo ni we wegukanye igihembo gihwanye n’amafaranaga ibihumbi 500Frw muri tombola ya Inzozi Jackpot Lotto.

Iki gihembo cy’ibihumbi 500 gihabwa umukinnyi utaragize amahirwe yo kwegukana igihembo nyamukuru cya miliyoni 10, ariko akabasha guhuza imibare 4 n’undi winyongera (bonus).

Nyuma yo gushyikirizwa igihembo cye kuri uyu wa Kabiri ku ya 5 Nyakanga, Benda yagaragaje ibyishimo yatewe no gutsindira iki gihembo cyane ko atari abyiteze.

Ati “Maze kumva ko natsinze byaranshimishije cyane. Nabanje kubishidikanyaho, mbyizera nyuma y’uko bamenyesheje ko ngomba kuza gufata amafaranga uyu munsi.”

Yakomeje avuga ukuntu akimenya uyu mukino yahise atangira kuwitabira gusa nyuma yaho aza gucibwa intege no kudatsinda ku buryo bwihuse nk’uko yabikekaga.

Ati “Nkitangira gukina uyu mukino nakinyeho gake mbona ntabwo ndimo gutsinda mba mbihagaritse. Nyuma y’uko mbonye ko amahirwe yo gutsinda bayazamuye n’igihembo nyamukuru kikagera kuri miliyoni 10, nahise mfata umwanzuro wo kugerageza amahirwe yanjye maze mu cyumweru gishize ngura amatike abiri imwe muri zo imfasha gutsindira ibihumbi 500”.

Uyu mugabo kandi yamaze impungenge abashidikanya ko bigoye gutsindira ibihembo muri uyu mukino.

Ati “Ntabwo ariko bimeze kuko ayo nakinnye ni make cyane ugereranyije n’ayo ntsindiye. Mbere nabanje gukina 2000 Frw sinatsinda maze gukina mba mbihagaritse ariko ejobundi naguze amatike abiri ku mafaranga 1000Frw none ntsindiye ibihumbi 500Frw, mbura umubare umwe gusa ngo ntsindire miliyoni 10.”

Benda Theophile yagiriye inama n’abandi kwitabira uyu mukino cyane ko utandukanye n’iyindi y’amahirwe basanzwe bamenyereye.

Ati “Njyewe nabanje gukurikirana Inzozi Lotto nsanga itandukanye n’indi kubera ko iyo ukinnye uba ushyigikiye siporo y’u Rwanda muri rusange, ikindi n’uko udakeneye gushora amafaranga menshi cyane kugira ngo utsinde.”

Yavuze ko aya mafaranga atsindiye agiye kumufasha guteza imbere umushinga we w’ubworozi bw’amafi yari asanzwe akora.

Nyuma yo kuzamura igihembo nyamukuru cy’umukino wa Inzozi Jackpot Lotto kikajya kuri muri 10, Inzozi Lotto yavuguruye amabwiriza y’uyu mukino kugira ngo byorohere abantu gukina no gutsinda.

Ubu umuntu ahitamo imibare 5 guhera kuri rimwe kugera kuri 35. Kugira ngo utsindire miliyoni 10 Frw, bisaba kuba waguze imibare 5 ihura n’iyagaragajwe nk’iyatsinze.

Mu gihe ufite imibare 4 n’undi umwe w’inyongera (bonus) ihura n’iyatangajwe uhabwa igihembo cy’ibihumbi 500 Frw.

Si iyi Jack Pott Lotto gusa kuko inzozi Lotto ifite indi mikino ushobora gukina harimo, ‘Quick Lotto’, aho uwakinnye ahitamo umubare umwe muri 35 [ni ukuvuga hagati ya 0-34], akavuga amafaranga awutegeye, yatsinda agakubirwa inshuro 15.

Undi mukino ni ‘QUICK 10’, aho uwukina asabwa gushora amafaranga ari hejuru ya 300 Frw, yatsinda agakubirwa inshuro esheshatu.

Muri uyu mukino, abakinnyi bashobora gutombora imibare 10, kuva kuri zeru kugera ku icyenda (0-9). Abakinnyi babashije gukina neza bagahuza imibare isabwa, baba batsinze kandi bagatangazwa buri minota itanu.

Iyi tombola ya Inzozi Lotto ishyirwa mu bikorwa na sosiyete Carousel Ltd ifatanyije na Minisiteri ya Siporo mu Rwanda binyuze mu masezerano y’imyaka 10 bagiranye, agamije gukomeza kwimakaza politiki yo guteza imbere siporo mu gihugu.

Iyo abantu bakinnye, 47% by’amafaranga yinjiye asubira ku isoko agahabwa abatsinze, 20% ahabwa Minisiteri ya Siporo akajya mu bikorwa byo guteza imbere siporo mu Rwanda.

Buri wese wujuje imyaka 18 no hejuru yayo, ashobora gukina yifashishije ‘aba-agents’ bari hirya no hino ku mihanda cyangwa agakoresha telefoni akanda *240#. Ushobora no gusura urubuga rwa www.inzozilotto.rw

Benda yatsindiye 500Frw muri tombola ya Inzozi Jackpot Lotto
Abatsinze muri iyi mikino batangazwa ku cyumweru biciye kuri Televiziyo y'u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .