00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imbamutima za ba rwiyemezamirimo b’abagore bari gufashwa kugera ku nzozi zabo

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 29 August 2024 saa 11:58
Yasuwe :

Uwimana Judith washinze ikigo cy’ubukerarugendo cya Judith Safaris ni umwe mu bishimiye guhabwa amahugurwa, aho kuri ubu uvuga ko nyuma yo guhugurwa ku iby’ingenzi byo kwitaho mu bucuruzi, yatangiye kugera ku nzozi ze.

Ibi yabitangaje nyuma y’uko we n’abandi ba ryiyemezamirimo b’abagore 53 basozaga gahunda y’imyaka ibiri bateguriwe n’Ikigo Mpuzamahanga cyo mu Busuwisi giharanira iterambere ry’igihugu biciye muri ba rwiyemezamirimo, BPN Ishami ry’u Rwanda, gifatanyije n’Umuryango ufasha abagore kwigira mu rwego rw’imari, Rugori Investment Network ndetse na Mastercard Foundation.

Ni ubufatanye bwatangijwe nyuma yo kubona ko ba rwiyemezamirimo batabona amafaranga bakeneye yo kwifashisha mu mishinga yabo ariko bigaterwa no kuba batiteguye bihagije ku buryo bakorana n’ibigo by’imari kugira ngo bibashyigikire. 

Aba ba rwiyemezamirimo bahuguwe ndetse bahabwa ubujyanama ni abo mu nzego zinyuranye kuko harimo abafite imishinga ijyanye no gutunganya imyambaro, ubuhinzi, gutunganya ibiribwa, ubukerarugendo no kwakira abashyitsi, ubutetsi n’ibindi byinshi.

Bongerewe ubumenyi mu bice bitandukanye birimo nko kumenya gutunganya no gukurikirana neza ibitabo by’imari, kugenzura abakozi n’ibikorwa by’ubucuruzi, imiyoborere, iyamamazabikorwa n’ibindi. Buri wese yagiye ahugurwa haherewe ku rugero yari agezeho. 

Tariki ya 23 Kanama 2024, nibwo iyi gahunda yasojwe ku mugaragaro mu birori byabereye kuri Kigali Convention Center. 

Judith yagize ati “Iyi gahunda yanyigishije kwiha agaciro nka njye rwiyemezamirimo, inyigisha ko nanjye ngomba kwihemba. kera sinari nzi ko wihemba, wakoraga mu yo wacuruje, ariko ubu ndihemba mfite umushahara, twamenye gutandukanya ubuzima busanzwe, umuryango n’akazi.” 

Uwase Mireille, ufite sosiyete ikora ibijyanye no gutunganya amafunguro, Divine Catering, yavuze ko “Mbere naracuruzaga nkabona ntacyo nkuramo, nashakaga ko ubushabitsi bwanjye bukura ariko ntazi ngo ndanyura mu zihe nzira. Ikintu cya mbere cyiza bankoreye ni ukunyigisha kumenya kubika amakuru ajyanye n’imikoreshereze y’imari mu mushinga wanjye.” 

Umuyobozi Mukuru wa BPN mu Rwanda, Nkulikiyinka Alice, yavuze ko hagikenewe imbaraga nyinshi mu gukomeza kubakira ubushobozi ba rwiyemezamirimo yaba abagore cyangwa abagabo kugira ngo bagere ku rwego rwo kubona imari bifuza mu kwagura ubucuruzi bwabo.

Ati “Byatugaragarije ko ari ibintu bikenewe cyane kandi ntibibe mu bagore gusa ahubwo binagere no ku bagabo kuko tubona ko hakiri icyuho ku kwihaza ku mari mu bucuruzi hano mu Rwanda.”

Ubwo hasozwaga iki cyiciro, hari hatumiwe n’ibigo bitanga serivisi z’imari kugira ngo bumve imishinga y’aba bagore bahawe ubujyanama ndetse binamurike serivisi zihari zibagenewe dore ko ubu bose bamaze kugira ubushobozi bwo gukoresha serivisi za banki n’ibindi bigo by’imari.

Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Rugori Investment Network, Kareba  Diana, yagaragaje ko aba bagore bose bamaze kubona ishusho ngari y’uko ubucuruzi bukorwa kinyamwuga binyuze muri aya mahugurwa. 

Ati “Barushijeho kumenya no gusobanukirwa agaciro k’ubucuruzi bwabo. Icyo nababwira n’uko ushyizemo ingufu nyinshi ibintu byose wabigeraho.”

Mu Rwanda, abagore bihariye 42% by’abantu bafite ubucuruzi bwabo bwite, uyu mubare ukaba uri ku rugero rwo hejuru ku rwego mpuzamahanga.

Umuyobozi Mukuru wa BPN mu Rwanda, Nkulikiyinka Alice, yavuze ko hagikenewe imbaraga nyinshi mu gukomeza kubakira ubushobozi ba rwiyemezamirimo yaba abagore cyangwa abagabo
Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Rugori Investment Network, Kareba Diana, yagaragaje ko aba bagore bose bamaze kubona ishusho ngari y’uko ubucuruzi bukorwa kinyamwuga binyuze muri aya mahugurwa
Ibyishimo byari byose ku bitabiriye aya mahugurwa
Buri wese yahawe iminota 10 yo kugaragaza imiterere y'ubucuruzi bwe
Iyi gahunda yasojwe ku itariki ya 23 Kanama 2024
Ba rwiyemezamirimo 54 bamaze imyaka ibiri bubakirwa ubushobozi
Ikigo Mpuzamahanga cyo mu Busuwisi giharanira iterambere ry’igihugu biciye muri ba rwiyemezamirimo, BPN Ishami ry’u Rwanda, gifatanyije n’Umuryango ufasha abagore kwigira mu rwego rw’imari, Rugori Investment Network ndetse na Mastercard Foundation bashimiwe umuhate wabo
Abafite ibibazo bagize umwanya wo kubisubiza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .