Avuga ko nubwo habanje kubaho ikibazo cy’ihuzanzira cyatumye igitaramo gitangira gitinze, yabashimiye abantu ko bihanganiye imbogamizi zabayeho, bakamufasha no kubimenyekanisha.
Ati “Nongeye kubashimira umusanzu wanyu ntayegayezwa mu gitaramo cyo kumurika album n’uko mwakomeje kumperekeza, mu bujyanama n’inkunga z’uburyo butandukanye.”
Uyu mukobwa akomeza avuga ko igihe kiri imbere abakunzi be n’ab’umuziki nyarwanda bakwiriye kumwitegaho byinshi kandi ko atazabatenguha.
Ati “Ubu navuga ko aribwo urugendo rwanjye mu muziki rutangiye, niteze gukora byinshi byiza mu minsi iri imbere. Kandi nishimiye uko mwakiriye album yanjye. Byanteye imbaraga mu buryo bukomeye zo gukomeza guhatana.”
Ariel Wayz by’umwihariko iyi album yayituye abagore n’abakobwa cyane ko yayishyize hanze ku munsi w’abagore, kandi ukwezi kwa Werurwe kukaba kwarabahariwe buri mwaka.
Ubwo Ariel Wayz yashyiraga hanze album ye ya mbere yise “Hear to Stay”, yahise atangiza ubukangurambaga bwo gushishikariza abafana be kumuba hafi no kumushyigikira mu muziki we, by’umwihariko mu buryo bw’amikoro.
Uyu mukobwa n’umujyanama we Eloi Mugabe batangaje ko batangije ubukangurambaga bise “Sponsored by The Fans”, bwo gushishikariza abakunzi b’umuziki we kumushyigikira mu buryo ubwo ari bwo bwose ariko cyane cyane bagura iyi album ye ku 1000 Frw.
Ariel Wayz yashyize hanze album ye ya mbere igizwe n’indirimbo 12 ku wa tariki 8 Werurwe 2025 ku mpuzamahanga wahariwe abagore. Mu ndirimbo zigize iyi album harimo izo yakoranye n’abandi.
Muri izi harimo ‘3 in the morning’ yakoranye n’uwitwa Kent Larkin, ‘Urihe’ yakoranye na Kivumbi King na ‘Feel it’ yakoranye na Angell Mutoni. Hariho kandi indirimbo yise ‘Ariel &Wayz’ aho avuga ko muri iyi ndirimbo Ariel aba kuganira na Wayz.
Kureba igitaramo cyo kumurika iyi album wakanda hano https://h2s.beart.rw.












TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!