Imbamutima za Amb Rugwabiza nyuma y’uko umugore wa mbere agiye kuyobora WTO

Yanditswe na Niyitanga Jean Paul
Kuya 1 Ugushyingo 2020 saa 09:40
Yasuwe :
0 0

Amb Valentine Rugwabiza wabaye umugore wa mbere mu buyobozi bukuru bw’Umuryango mpuzamahanga w’Ubucuruzi, WTO, yagaragaje ko yishimiye kuba umugore agiye kuyobora uyu muryango, nyuma y’igihe nta we urabasha kurenga intera yagezeho.

Rugwabiza ubu ni Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye i New York. Ni we mugore wa mbere wabaye Umuyobozi Mukuru Wungirije wa WTO, ayobora kuva mu 2005 kugeza muri 2013.

Muri uyu mwaka abahatanira kuyobora uyu muryango ni abagore gusa, Umunya-Nigeria Dr Ngozi Okonjo-Iweala na Yoo Myung-hee wo muri Korea y’Epfo.

Amb. Rugwabiza yanditse kuri Twitter ati “Ni ishema ko nabaye umwe mu bagore ba mbere muri WTO no kuba Umuyobozi Mukuru Wungirije wa WTO. Nubwo bibabaje kuba nta wundi mugore wabashije kuba Umuyobozi Mukuru Wungirije, nshimishijwe cyane no kumenya ko abanyamuryango ba WTO, mu minsi mike bazashyiraho Umuyobozi Mukuru wa mbere wa WTO w’umugore.”

Ku wa 8 Ukwakira umunya-Nigeria, Ngozi Okonjo-Iweala, wahoze ari Minisitiri w’Imari, yatangajwe mu bakandida babiri ba nyuma bahabwa amahirwe yo kuyobora WTO, aho ahanganye na Yoo Myung-hee wo muri Korea y’Epfo.

Urugendo rwa nyuma rwo gushaka ugomba gusimbura umunya-Bresil Roberto Azevêdo ku buyobozi bwa WTO, rwatangiye ku wa 19 Ukwakira rukazageza ku wa 28 Ukwakira 2020.

U Rwanda ruheruka kugaragaza ko rushyigikiye kandidatire ya Ngozi Okonjo-Iweala.

Amb Rugwabiza ni we mugore wa mbere wabaye mu buyobozi bukuru bwa WTO

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .