Imbamutima z’abatujwe mu mudugudu wa Gishuro uherutse gutahwa na Perezida Kagame (Video)

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 24 Nyakanga 2020 saa 07:18
Yasuwe :
0 0

Byabaye nko kubyara uhinguye! Abatishoboye batujwe mu Karere ka Nyagatare baricinya icyara nyuma yo guhindurirwa ubuzima ku munsi u Rwanda rwibohoyeho.

Ku wa 4 Nyakanga, umunsi u Rwanda rwizihizaho ukwibohora, nk’uko bisanzwe bigenda kuri iyi tariki, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yatashye umudugudu w’icyitegererezo wa Gishuro wubatse mu Murenge wa Tabagwe mu Karere ka Nyagatare.

Nyuma y’iminsi itatu uyu mudugudu wubatswe n’Ingabo z’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego za Leta utashywe, ku wa 7 Nyakanga watangiye gutuzwamo imiryango 64 yari yaratoranyijwe.

Buri muryango watujwe muri uyu mudugudu wahawe inzu ifite ibyumba bibiri, uruganiriro, ubwogero n’ubwiherero mu nzu, ndetse n’ubundi hanze, igikoni, gaz yo gutekesha na televiziyo kandi buri nzu ifite amazi n’umuriro.

Uretse ibi byangombwa byo mu nzu, buri muryango wahawe inka, ndetse ufite n’umushinga w’ubworozi bw’inkoko ibihumbi bibiri, ubuhinzi bw’urutoki n’inanasi bahuriyeho bose.

Uyu mudugudu wujuje ibyangombwa byose nkenerwa ku bantu batuye ahantu mu gace runaka, birimo ivuriro riri ku rwego rwa Poste de Santé, irererero, amashuri y’inshuke, inzu mberabyombi ndetse n’ikusanyirizo ry’amata ryo rikiri kubakwa.

Nyiramwiza Elisabeth avuga ko ubuzima bwahindutse nyuma yo gutuzwa muri uyu mudugudu wa Gishuro

Impinduka mu buzima bw’abatujwemo

Nyuma y’ibyumweru bibiri aba baturage batujwe muri uyu mudugudu, IGIHE yafashe urugendo ijya kubasura kugira ngo irebe uko babayeho ndetse banibere abahamya b’impinduka nziza zabaye mu buzima bwabo kuva batuzwa aha hantu h’icyitegererezo.

Ubwo twahageraga, twasanze aba baturage bamaze hafi ibyumweru bibiri batujwe muri uyu mudugudu bari kujya gufata inkunga y’ibyo kurya bagenewe mu gihe bataramenyera neza ngo bashake n’icyo bakora.

Iyo uganiye n’abatujwe muri uyu mudugudu abenshi bakubwira ko badafite amagambo yasobanura uko biyumva nyuma yo kuva mu buzima bubi barimo bakazanwa gutura ahantu nk’aha hujuje ibyangombwa byose ndetse bagahuriza no kugushimira umukuru w’igihugu uyoboye ubuyobozi bwiza bwabagejeje kuri ibi.

Umwe mu batujwe muri uyu mudugudu ni umukecuru w’imyaka 70 witwa Nyiramwiza Elisabeth.

Nyiramwiza ngo umunsi yabwirwaga ko agiye kwimuka akava mu nzu yakodesherezwaga n’umurenge mu Karere ka Kirehe, yasazwe n’ibyishimo ndetse arara adasinziye.

Ati “Aho nabaga nari ndi mu nzu nakodesherezwaga n’umurenge ariko bigeze aho barambwira bati hano ugiye kuhimuka bakujyane i Nyagatare mu nzu Kagame yabubakiye. Numvaga ari nk’inzozi nti ubu koko ngiye mu nzu y’icyitegererezo? Ubwo ndambaye imodoka y’akarere iraza irantwara.”

Nyiramwiza avuga ko ubuzima bwahindutse kuva yagera muri uyu mudugudu ugezweho wa Gishuro. Ati “Ncana kuri gaz, mu minota mike ibyo kurya ukaba urabihishije ni ukuri ndi mu munezero pe nta kibazo mfite rwose, ndanywa amata mu gitondo na ni mugoroba, yego umuntu umwe bamuha igikombe kimwe ariko kirampagije, nkinywana umutuzo, ibiryo birahari, umwana tubana agateka agakora n’isuku, tukarya tukaryama.”

Mu byishimo byinshi Nyiramwiza avuga ko atabona icyo yitura Perezida Kagame uretse kumusengera gusa.

Ati “Icyo natura Perezida Kagame ni kimwe, ndabanza ngapfukama ngasenga ngo Imana imuhe kuramba kandi twongere tumutore kuzageza igihe azasazira tuzamusajishe nk’uko nawe adushajishije. Nta kindi mutura ni amasengesho kugira ngo abeho.”

Ibi byishimo Nyiramwiza abisangiye na bagenzi be barimo Rwiyamirira John uvuga ko yaje gutuzwa muri uyu mudugudu avuye i Karangazi aho yabagaho mu buzima bwo gusembera.

Ati “Naje gutuzwa hano mvuye i Karangazi, mbere si nari mfite aho kuba ariko noneho mbonye iyi nzu numva ntekanye neza. Nari mbayeho mu buzima bwo gushakisha ibiraka. Nkiri i Karangazi, nari mu buzima bubi kubera ko ntari ntekanye, ntabwo nari mfite aho kuba ariko ubu nabonye aho mba ndumva ntekanye. Hano mbayeho neza, baramfashije ndarya nkaryama nta kibazo mfite.”

Dismas Karasira Nsengiyumva nawe watujwe muri uyu mudugudu avuga ko iyo agereranyije n’ubuzima yabagamo mbere abona hari icyahindutse kinini.

Ati “Ubuzima nari mbayeho, nari narabuze icyizere mu rugo, nahoraga mfite ibitekerezo byinshi no guhangayika ariko ubu hari impinduka zikomeye cyane [...] Nk’ubu mfite icumbi, inzu yujuje byose, ndabona litiro y’amata buri gitondo, ndabona icyo kurya, ndaryama ntavuga ngo umuntu araza kunyishyuza, aho nari ndi nakodeshaga. Ibyo bikorwa nibyo bituma numva hari impinduka n’icyizere cyo kongera kubaho.”

Karasira akomeza avuga ko yiteguye gufata neza no kubungabunga ibi bikorwa remezo yahawe.

Ati “Mu muco w’abanyarwanda iyo umubyeyi yakuremeraga akaguha ibintu, warabibungabungaga ukabibyaza umusaruro, icyo nabwira Perezida wa Repubulika ni ukumwizeza ko ibi bikorwa aduhaye natwe tuzabibungabunga tukabibyaza n’umusaruro kuko iyo umubyeyi akuraze umurage ukawangiza ni wowe wihombera.”

Buri muryango watujwe muri uyu mudugudu bitewe n’umubare w’abawugize, buri mugoroba na buri gitondo ugenerwa amata ndetse buri cyumweru ugahabwa amagi.

Ikibazo cyo kuba batarabasha kubona icyo bakora ngo biteze imbere ni cyo kibakomereye ariko bavuga ko bafite icyizere cy’uko nacyo kizagera aho kikaboneka.

N’ubwo abaturage bagenda bamenyera ubuzima bushya bamazemo ibyumweru bibiri binjiyemo, bimwe by’imihini mishya itera amabavu hari abakigorwa n’ibikorwa bimwe na bimwe nko gushyira umuriro muri mubazi, gucana televiziyo, guhitamo shene bashaka kureba, ibintu byatumye hashyirwaho itsinda ry’urubyiruko rishinzwe kubafasha muri ibi byose.

Rwiyamirira John avuga ko kuva yatuzwa muri uyu mudugudu wa Gishuro ubuzima bwahindutse
Uyu mudugudu watujwemo imiryango 64 itishoboye
Muri uyu mudugudu hubatsemo kandi ishuri ry'inshuke
Abatujwe muri izi nzu bazisanzemo ibikoresho byose by'ibanze
Abatuye muri uyu mudugudu bafite kandi ivuriro ku buryo ugize ikibazo adakora urugendo ashaka kwivuza
Bafite inka zitanga umukoro ku buryo buri wese ahabwa igikombe cy'amata buri munsi
Uyu mudugudu ufite ibikorwa remezo byose nkenerwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .