00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imbamutima z’abiga muri Agahozo Shalom begukanye ‘Money Makeover Challenge’

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 17 November 2024 saa 06:57
Yasuwe :

Abanyeshuri bo muri Agahozo Youth Village Shalom, batangaje ko nyuma yo kwegukana irushanwa ku micungire y’imari rizwi ku izina rya ‘Money makeover’ bagiye gukomeza urugendo batangiye, biteganyiriza ahazaza heza.

Aba banyeshuri begukanye igihembo cy’ibihumbi 900 Frw, aho uko ari batatu buri umwe azahabwa ibihumbi 300Frw.

Iri rushanwa ritegurwa na iDebate Rwanda ritewe inkunga na BK Foundation. Ryari ribaye ku nshuro ya kabiri.

Riba rigamije gutegura no gufasha abakiri bato by’umwihariko abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye kugira ubumenyi ku micungire y’imari no guhanga umurimo, bityo bagategurwa hakiri kare banatozwa kuba abayobozi beza b’ejo b’igihugu cyacu.

Irushanwa ryabanje muri Kamena 2024, ibigo 10 ni byo byitabiriye hahugurwa abanyeshuri 300, ariko kuri iyi nshuro hitabiriye ibigo 20.

Abanyeshuri baturutse muri ibi bigo bari 600, bahugurwa mu bijyanye n’imari mu gihe cy’ukwezi, hakoreshwa amasaha abiri buri cyumweru.

Nyuma buri shuri rihitamo abanyeshuri batatu barihagararira, bagahabwa ikibazo kimwe, nyuma hagatoranywa mo ibigo 10 byitwaye neza bizahatanira kwegukana irushanwa.

Aba banyeshuri bose habawe umukoro wo kwifashisha ubumenyi bahawe, mu gushaka uburyo umuryango wo muri Musanze winjiza ibihumbi 50 Frw ku kwezi, wava mu bukene.

Ishuri rya Agahozo Shalom Youth Village, ryahisemo ko igisubizo cyabo kigomba gushingira mu mwihariko w’Akarere ka Musanze.

Bahisemo umushinga w’ishoramari uyu muryango wakora ujyanye n’uwo abakerarugendo bakisangamo aho bagaragaje ko umugore w’umuryango yatangira kwiga gukora imitako, guhindura ubuhinzi bagakora ubw’ibirayi, banagaragaza uko hakorwa ishoramari mu burezi bw’abana n’ubuzima.

Ku wa 16 Ugushyingo 2024, ubwo hasozwaga iri rushanwa, Ibyishaka Dorcas wiga mu wa gatanu muri ASYV, akaba akurikirana amasomo ajyanye n’Ubugenge, Ubutabire n’ibinyabuzima [PCB], yavuze ko kwegukana irushanwa nk’iri bibahaye isomo.

Ati “Abanyeshuri ntituba dufite amafaranga ariko turi mu nzira zo kuyakorera. Niba uyu munsi narabonye amahirwe yo kwiga imikoreshereze y’amafaranga iboneye, cya gihe nikigera cyo kuyakorera no kuyakoresha nzamenya uko mbyitwaramo.”

“Aya mafaranga natsindiye nzakomeza nyizigamire ntangire gutekereza kuyakoresha nsoje amasomo, kuko icyo gihe azaba yarazanye indi nyungu ndebe ko nakoramo ikintu kizima.”

Bakurikiwe na bagenzi babo batatu biga muri Hope Haven Christian School, begukanye igihembo cy’ibihumbi 450Frw, aho buri wese azahabwa ibihumbi 150 Frw.

Umuyobozi Ushinzwe Ibikorwa muri iDebate Rwanda, Keza Ketsia, yavuze ko mu myaka itanu iri imbere, iri rushanwa rizaba ryanyuzemo abanyeshuri benshi ndetse n’abaturage basanzwe batangiye kurinyuramo hagamijwe kubongerera ubumenyi muri uru rwego.

Ati “Bimwe mu bihembo harimo kubafungurira konti zo kwizigamira n’icyo bizigamira, tukabinjiza mu byo bize. Hari n’abifuza gukomeza imishinga yabo mu mafaranga babonye na ho tukabafasha.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa BK Foundation, Karangwayire Ingrid, yavuze ko bahisemo gushyigikira iri rushanwa mu rwego rwo kongerera ubumenyi abakiri bato, hagambiriwe ko batangira kumenyera urwego rw’imari hakiri kare.

Ati “Ni igikorwa dushaka gukomeza kuko n’umwaka utaza tuzongera. Ndashishikariza urubyiruko ni bumva iri rushanwa ryaje mu ishuri ryabo kuryitabira, icyo twifuza ni uko iyi gahunda yagezwa mu mashuri menshi yo mu Rwanda.”

“Ibi ni nko kurema amatsiko ajyanye n’iby’imari ku munyeshuri, uko agenda akura ushobora gusanga anahisemo gukora mu rwego rw’imari agatanga umusanzu kandi nibyo natwe tuba twifuza.”

Usibye abanyeshuri begukanye iri rushanwa, ku mwanya wa mbere n’uwa kabiri, buri munyeshuri waryitabiriye yagenewe ishimwe ry’ibihumbi 50Frw, agomba kujya kuri konti ye yo kwizigamira muri Banki ya Kigali nko gutoza abakiri bato umuco wo kuzigama.

Ibi ni na ko bizagenda ku begukanye ibihembo nyamukuru, aho bazaba bemerewe kubikuza aya mafaranga nyuma y’umwaka, akazaba yarugutseho 10,3%.

BK Foundation, ni kimwe mu bigo bigize BK Group Plc, aho ibindi ari Banki ya Kigali, BK Capital, BK General Insurance, na BK Tech house.

Cyatangiye ibikorwa mu 2023, aho kibanda cyane ku gukora ibikorwa bitagamije inyungu ahubwo iterambere muri rusange. Mu myaka ibiri ishize, kimaze gukoresha asaga miliyari 2 Frw mu bikorwa by’ubugiraneza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa BK Foundation, Karangwayire Ingrid, yavuze ko bahisemo gushyigikira iri rushanwa mu rwego rwo kongerera ubumenyi abakiri bato, hagambiriwe ko batangira kumenyera urwego rw’imari hakiri kare
Umuyobozi Ushinzwe Ibikorwa muri iDebate Rwanda, Keza Ketsia, yavuze ko mu myaka itanu iri imbere, iri rushanwa rizaba ryanyuzemo abanyeshuri benshi ndetse n’abaturage basanzwe batangiye kurinyuramo
Abanyeshuri bo muri Agahozo Youth Village Shalom, begukanye ibihumbi 900 Frw
Abanyeshuri bo muri Hope Haven Christian School, begukanye igihembo cy’ibihumbi 450Frw, aho buri wese azahabwa ibihumbi 150 Frw
Abanyeshuri bo muri Agahozo Youth Village Shalom, ubwo bari bari gusobanura umushinga wabo
Ubwo hasozwaga iri rushanwa habaye umwanya wo w'ibiganiro aho abanyeshuri babazaga ibibazo bafite
Abanyeshuri bo kuri Hope Haven Christian School basobanura umushinga wabo
Ibi birori byabereye kuri Norrsken House Kigali

Amafoto: Habyarimana Raoul


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .