00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imbamutima z’abanyeshuri ba UNILAK, kaminuza yahindutse urugo rw’abayigamo (Amafoto)

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 24 August 2022 saa 02:25
Yasuwe :

Ntabwo bigisaba abatuye mu Burasirazuba gushakisha kaminuza bajya kwigamo, izo bajyanamo abana barangije amashuri yisumbuye cyangwa abashaka gukomeza icyiciro cya gatatu (Masters), kuko kaminuza ya UNILAK - ishami rya Rwamagana - yabegereye.

Ni Kaminuza iherereye mu Kagali ka Nyarusange mu Murenge wa Muhazi mu Karere ka Rwamagana, ku muhanda mugari uva mu Mujyi wa Rwamagana ugana Kayonza, ahazwi nko mu ikoni. Ni ku muhanda ntabwo bisaba kuyoboza.

Ukihagera uhabona isuku, inyubako n’abakozi bakwakirana ubwuzu. Ni kaminuza usangamo amashami atandukanye arimo amategeko, ibidukikije, ikoranabuhanga ndetse n’ajyanye n’ubukungu, arimo icungamutungo, imari, gucunga abakozi, kumenyekanisha ibikorwa, ibijyanye n’amakoperative n’ibindi.

IGIHE yasuye iyi kaminuza itemberera mu byumba birimo amashuri, aho barara, aho barira, ndetse iganira n’abanyeshuri bayigamo. Twanasuye icumbi ry’abarimu bayigishamo n’ibindi bice bitandukanye bigize iyi kaminuza.

Imirire n’imiryamire ni nta makemwa!

Si kenshi wabona kaminuza zicumbikira abanyeshuri baba abahungu cyangwa abakobwa, ngo zinabagaburire ku giciro gito nka UNILAK. Abahiga bagereranya izi serivisi bahabwa nk’umubyeyi wita ku bana be.

Havugimana Haleluya Rachelle wiga amategeko mu mwaka wa gatatu muri UNILAK, ishami rya Rwamagana, yavuze ko ku bijyanye n’imibereho ari nta makemwa, kuko ibyo barya utabitandukanya n’ibyo mu rugo.

Yagize ati "Aho turyama tubayeho neza, usanga buri munyeshuri wese afite aho aryama ku buriri bwe kandi bumeze neza, ikindi hari isuku nta kibazo. Ku bijyanye n’imirire, turya neza nta kibazo kandi tukanarya indyo zitandukanye, mu gitondo dufata icyayi, saa sita tukarira ku gihe."

Uyu mukobwa yavuze ko kugaburirwa neza byamutunguye, kuko ngo yumvaga azarya akawunga kenshi nk’uko mu mashuri yisumbuye byagendaga.

Ariko ngo bahinduranye indyo ku buryo atahatandukanya no mu rugo iwabo.

Siporo n’imyidagaduro ntibyahatanzwe

Munsi y’amacumbi ararwamo n’abanyeshuri b’abahungu biga muri UNILAK, hari ibibuga bitandukanye bifasha abanyeshuri kuruhuka no kwidagadura.

Ndayisaba Thierry wiga mu mwaka wa kabiri mu Icungamutungo, yavuze ko nyuma y’amasomo bafite ibibuga birimo icy’umupira w’amaguru, Volleyball, Basketball n’ibindi bikorwa bibafasha kwidagadura no kuruhura ubwonko.

Ati "Hari club zo kurwanya ibiyobyabwenge, korali z’amatorero atandukanye adufasha gukomeza kubaho neza, tuba dufite umwanya wo kwidagadura mu mpano zitandukanye ziduhuza, ntitujye mu nzira mbi zirimo ibiyobyabwenge n’ibindi bibi byinshi bitandukanye."

Imyigire iri ku rwego rwo hejuru

Kamugisha Fred wiga mu mwaka wa kabiri mu Icungamutungo, we avuga ko ku bijyanye n’imyigire bafite abarimu b’abanyamwuga, babigisha ku buryo isomo ryumvikana neza.

Ati "Dufite ikoranabuhnga ridufasha kwiga neza, ikindi hano twiga gukora ntabwo batujyana mu masomo gusa, banaduha umwanya tugashyira mu bikorwa ibyo twize. Ubu turakoresha ikoranabuhanga rikadufasha cyane."

Iradukunda Melissa wiga amategeko mu mwaka wa kabiri, yavuze ko yishimira uko babyaza umusaruro ikoranabuhanga ndetse ko yifuza kuhakomereza icyiciro cya gatatu cya kaminuza.

Abanyamahanga nabo barahisanga

Ntwari Kevin ni umwe mu Barundi biga muri UNILAK. Yavuze ko nk’abanyamahanga biga muri iyi kaminuza bahungukira ubumenyi, ku buryo bizeye ko buzabafasha ku isoko mpuzamahanga.

Ati "Muri UNILAK mpakura ubumenyi kuko bigisha neza, imibereho ni myiza, tubayeho neza nta kibazo na kimwe tugira, n’iyo kibaye ubuyobozi buturi hafi cyane."

Umuhuzabikorwa wa UNILAK, ishami rya Rwamagana, Dr Java Semana avuga ko ubu bafite gahunda nyinshi zigamije kwagura iyi kaminuza no gufasha abayigamo gutera imbere no kwiyungura ubumenyi.

Ibyo bigakorwa kugira ngo bajye ku isoko ry’umurimo biteguye gutanga umusaruro. Yasabye ababyeyi n’abanyeshuri guhitamo UNILAK kuko yabafasha mu cyerekezo cyiza.

Ati "Umunyeshuri wifuza kwiga hano namubwira ko guhitamo UNILAK atari ukwibeshya, ni kaminuza ifite izina n’icyerekezo kandi turateganya byinshi kugira ngo twongere uburezi bufite ireme, turi no gufatanya n’abarimu bacu kugira ngo bagure ubumenyi."

UNILAK ishami rya Rwamagana, ryatangiye mu 2011 nyuma y’ubusabe bwa bamwe mu banyeshuri baturukaga muri aka Karere bajya kwiga i Kigali.

Ryatangiriye mu nyubako rikodesha, nyuma iyi kaminuza iza kugura ubutaka bungana na hegitari umunani, yubakaho amashuri ari naho ikorera.

Kuri ubu ifite abanyeshuri 1000 barimo Abanyarwanda n’abanyamahanga. Hari abiga ku manywa, nijoro no muri weekend.

Ni kaminuza ishyira imbere uburezi no kwishyira ukizana kwa buri munyeshuri.

UNILAK ishami rya Rwamagana ni kaminuza iri ku muhanda
Zimwe mu nzu zirarwamo n'abanyeshuri b'abahungu
Ikibuga cya Volleyball gifasha abanyeshuri kwidagadura
Ibibuga bifasha abanyeshuri kwidagadura birahari ku bwinshi
Ukinjira muri iyi kaminuza wakirwa neza
Ibitabo bifasha abanyeshuri kwiga neza nabyo birahari
Abanyeshuri bavuga ko muri UNILAK bagaburirwa neza
Abarimu bigisha muri UNILAK bashyiriweho amacumbi n'igikoni cyiza ku buryo bitakibasaba gutaha
Aho abanyeshuri barara hahora hasa neza
Aho abanyeshuri baryama bafite naho kubika inkweto n'imyenda
Ntwari Kevin waturutse i Burundi avuga ko amasomo abonera muri UNILAK azamufasha mu buzima bwo hanze
Havugimana Racher avuga ko imibereho yo muri UNILAK ishami rya Rwamagana ari myiza cyane, ngo ntaho itandukaniye n'iyo mu rugo
Iradukunda Melsa, Umunyarwandakazi wavukiye muri Gabon avuga ko yifuza kwiga icyiciro cya gatatu muri UNILAK kubera uburyo yahishimiye
Umuhuzabikorwa wa UNILAK ishami rya Rwamagana, Dr Java avuga ko uwagannye iyi kaminuza ahorana akanyamuneza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .