Babitangaje nyuma y’ubukangurambaga bwa "Byikorere" bumaze iminsi bubera mu mirenge itandukanye y’aka karere irimo Kivumu, Musasa na Mukura.
"Byikorere" ni ubukangurambaga bw’Urubuga Irembo bugamije kwereka abaturage uko bakwisabira serivisi za Leta zirutangirwaho.
Ntamahungiro Claude wo Mu mudugudu wa Nyarubande, Akagari kwa Mwendo, Umurenge wa Mukura, yabwiye IGIHE ko iyo yakeneraga kwishyura ubwisungane mu kwivuza byamusabaga kujya kuri SACCO, yakenera kode yo gukoreraho uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga akajya gushaka umu -agent wa Irembo ngo abimukorere.
Ati “Nishimye cyane kubera ko banyeretse uko nakwisabira serivisi kuri terefoni yanjye nkanze *909# cyangwa nyunze ku rubuga www.irembo.gov.rw. Nzajya mbyikorera nibereye mu rugo."
Irembo ni urubuga rw’ikoranabuhanga rwashyizweho abaturage kugira ngo abaturage begerezwe serivisi za Leta mu buryo bwoshye, bwihuse kandi bwizewe.
Kuva ubu bukanguraga bwa "Byikorere" butangiye muri Gicurasi 2023, abaturage bisabira serivisi banyuze ku Irembo biyongereyeho 17%.
Uwimana Clémence wo Mu murenge wa Musasa, Akarere ka Rutsiro, yakoraga urugendo rw’iminota 30 agiye ku isantere ya Nkomero gushaka umu-agent wa Irembo ngo amufashe gusaba serivisi za Leta zitangirwa ku Irembo.
Nyuma yo kugerwaho n’ubukangurambaga bwa "Byikorere", yabwiye IGIHE ko yumva yishimye kuko atazongera gukora ingendo ajya gushaka umu-agent.
Ati “Ndishimye cyane, najyaga njya kwishyura mituweri ngakora urugendo rw’iminota nka 30, none ndishimye kubera ko nzajya mbikorera mu rugo kuri telefoni yanjye. Nzajya nkanda *909# nemeze ubundi nkurikize amabwiriza”.
Ubuyobozi bwa Irembo buvuga ko umu-agent adakwiye guhembesha umuturage igihe serivisi amufashije gusaba idafite umugereka.
Ubu buyobozi kandi buvuga ko mu minsi iri imbere buzatangaza umubare w’amafaranga umuturage adakwiye kurenza ahemba umu-agent wamufashije gusaba serivisi ifite umugereka.
Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rutsiro, Bagirishya Pierre Claver, yabwiye IGIHE ko ubu bukangurambaga bwa "Byikorere" ari igisubizo ku baturage kubera ko hari serivisi nyinshi zitangwa binyuze mu ikoranabuhanga ariko batabisobanukiwe.
Ati “Ikibazo ntabwo ari ukutagira telefoni, ikibazo ahubwo ni uko batari bafite amakuru y’uko bakwisabira serivisi zitangirwa ku irembo”.
Bagirishya yavuze ko nk’Akarere, ubu bukagangurambaga babwitezemo umusaruro w’uburyo bubiri.
Ati “Icya mbere ni ukuzamura igipimo cy’uko abaturage bishimira serivisi, icya kabiri ni uko abaturage bazajya babona serivisi zitabahenze, kuko ubundi bajyaga ku mu-agent bakishyura ikiguzi cy’iyo serivisi, na we bakamuhemba”.
Gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda ni uko bitarenze 2024, serivisi zose za Leta zizaba zitangwa hifashishijwe ikoranabuhanga. Ibi bizafasha u Rwanda kugera ku ntego rwihaye yo kongera umubare w’Abaturarwanda banyurwa na serivisi bahabwa bagere kuri 90% bitarenze umwaka wa 2024, bavuye kuri 67,7% mu 2017.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!