00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imaze gushinga amashami arindwi mu Rwanda: Action College mu kwimakaza ubukungu bushingiye ku bumenyi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 16 June 2025 saa 05:00
Yasuwe :

Ishuri ryigisha amategeko y’umuhanda, indimi, ’imyuga n’ubumenyigiro, Action College rikomeje gufasha u Rwanda kwimakaza ubukungu bushingiye ku bumenyi, binyuze mu kwegereza Abaturarwanda serivisi itanga, aho imaze gushinga amashami arindwi arimo irya Musanze, Rubavu na Kayonza.

Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Action College, Ingabire Cynthia, yagaragaje ko iri shuri rikomeje gushyira imbaraga mu gutanga ubumenyi ku bayigana mu rwego rwo kubafasha mu iterambere ryabo, by’umwihariko rikabafasha mu kwihangira imirimo.

Yashimangiye ko iki kigo kiri kurushaho kwegereza abakigana serivisi zabo binyuze mu kwagura amashami hirya no hino, aho ubu cyamaze gufungura amashami mu ntara harimo Musanze, Rubavu na Kayonza.

Yakomeje agira ati “Turi kurushaho kwegereza abatugana serivisi zacu kuko ubu tumaze gufungura amashami arindwi mu gihugu. Mbere twigishaga indimi no gutwara ibinyabiziga gusa ariko ubu twaravuze ngo kubera iki tutakongeramo ibindi tukaba ikigo cyigisha ibintu bitandukanye”.

Yagaragaje ko iki kigo uretse kwigisha amasomo arimo indimi nk’Icyongereza, Igifaransa, Igiswahili, Igishinwa, Icyesipagnol, Ikidage ndetse n’Ikinyarwanda, ubu noneho ryaguye rigashyiramo andi masomo y’imyuga.

Ni amasomo yo gusuka ibisuko by’amoko yose, gutunganya inzara (pedicure na manicure), kogosha, , gusiga ibirungo by’ubwiza no guteka n’ibindi.

Iyo umunyeshuri asoje amaso y’imyuga ahabwa impamyabumenyi itangwa n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Amashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro (RTB)

Iri shuri kandi impamyabushobozi zo ku rwego mpuzamahanga zirimo TOEFL, SAT, DELF, IELTS, TEF, Duolingo na HSK, bakanigisha amategeko y’umuhanda no gutwara ibinyabiziga.

Action College inigisha amasomo y’ikoranabuhanga, arimo ICT, Computer Networking, na Computer Maintenance.

Ifasha kandi abakandida bigenga mu masomo y’ubukerarugendo no kwakira abantu, ibaruramari, abize ibjyanye y’Imibare, Mudasobwa n’Ubukungu (MCE), Ubuvanganzo, Ubukungu n’Ubumenyi bw’Isi (LEG) na Networking.

Action College inigisha ibijyanye no gusiga ibirungo by'ubwiza
Action College imaze gushinga amashami arindwi
Muri Action College banigisha gusuka ibisuko by'abagore
Action College yiyemeje guha ubumenyi urubyiruko buzabafasha kwihangira imirimo
Urubyiruko rwigishwa kudoda muri Action College

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .