Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Bahati wo muri ‘Kigali Dating Hub’ yavuze ko ubusanzwe iyi ari restaurant iri ku Kimihurura yateguwe mu buryo budasanzwe. Ifite umwihariko wo kwakira abasanzwe bakundana kandi akaba ari bo bakiliya itegurira bijyanye na serivisi itanga.
Yavuze ko n’uburyo itatsemo imbere ari ubukurura abantu bakundana bakumva bari ahantu heza ho kuganira bisanzuye, ndetse ikaba inafite umwihariko wo kwakira abantu bake cyane ku buryo bumva batuje nta rusaku cyangwa ibindi birogoya ibiganiro byabo.
Ati ‘‘Kuri twe abakiliya dutegurira ni abakundana. […] ntabwo dukururwa n’abantu benshi, dukeneye abantu bake ariko beza.’’
Bahati kandi yanyomoje iby’amakuru yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yavugaga ko muri Kigali hafunguwe ihuriro ry’ingaragu zishaka abakunzi, avuga ko abakiliya bakirirwa muri ‘Kigali Dating Hub’ aba ari abasanzwe bakundana yaba umugabo n’umugore.
Ati ‘‘Niba ushaka kugirana ibiganiro byimbitse by’urukundo n’uwo mukundana, ntabwo ukeneye ko abantu 1000 babanyura iruhande. […] niba uri kugirana ibiganiro by’urukundo n’umugabo wawe ntukeneye abandi bantu benshi hafi yawe cyangwa imiziki isakuza.’’
‘‘Ibyo byose bituma aha hantu haba heza ku bakundana, ni yo mpamvu twahise ‘Kigali Dating Hub’ tudafite indi gahunda y’ayo makuru atari yo. Ntabwo turi imashini zikora abasore cyangwa abakobwa bashaka gukundana.’’
Bahati kandi yavuze ko undi mwihariko wa ‘Kigali Dating Hub’ ari uko bitewe n’uko yakira abantu bake, n’itsinda ry’abantu 20 bashobora kwifuza kujya kuhagirira ibihe byiza basangira batuje akaba ari bo bemererwa kuhaba bonyine, ntihagire abandi bakiliya bemererwa kwinjira bitewe n’amasaha abo bahafashe baguze.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!