00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imaramatsiko ku mikorere y’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 18 May 2025 saa 08:52
Yasuwe :

N’ubwo u Rwanda ari igihugu kidakora ku nyanja, gifite ibiyaga, inzuzi n’imigezi biri hirya no hino, bigizwe n’amazi yifashishwa mu buryo butandukanye burimo ingendo, uburobyi, ubukerarugendo, ubushakashatsi n’ibindi, bikenera ingamba zihoraho kugira ngo bikorwe mu ituze n’umutekano.

Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Umutungo Kamere w’Amazi gitangaza ko ubuso bw’igihugu bungana na kilometero kare 2143 ari amazi, byumvikana neza ko amazi afata ahantu hanini kandi hahurira abantu benshi umunsi ku munsi mu bikorwa bitandukanye.

Mu rwego rwo kubungabunga umutekano w’amazi n’ibyo bikorwa biberamo, Polisi y’u Rwanda nk’uko ifite amashami atandukanye afasha mu gutanga umutekano w’abantu n’ibyabo; yashyizeho Ishami rishinzwe umutekano wo mu mazi (Marine Unit) hagamijwe gucunga umutekano w’abakoresha amazi, ibikorwaremezo n’ibindi bikorwa byo mu mazi.

Muri iyi nkuru tugiye kuganira ku mavu n’amavuko n’imikorere y’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi, rifite icyicaro mu karere ka Rutsiro.

Amavu n’amavuko

Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi ryashinzwe mu mwaka wa 2005, rije gukemura ibibazo byaberaga mu mazi n’ibindi byakekwaga ko bishobora guhungabanya umutekano. Ryagiyeho ryitezweho gutanga umutekano w’abaturarwanda n’ibyabo mu mazi ndetse n’ibiyakikije; rikaba rimaze imyaka 20 rikora.

Ryashyizweho nyamukuru rifite inshingano zo kubungabunga umutekano w’abantu n’ibintu byabo mu mazi; gucunga umutekano w’ibikorwaremezo mu mazi n’inkengero zayo, gutabara abari mu kaga no kureba ko amategeko n’amabwiriza byubahirizwa ku bakoresha amazi.

Gufasha abantu bagenda mu mazi, gufasha abakora ubushakashatsi mu mazi, gukemura ibibazo abakora umwuga w’uburobyi bahura nabyo, kugenzura abatwara abantu mu mazi (abasare) ko bubahiriza ibisabwa mu rwego rwo guca akajagari no kugenza ibyaha bibera mu mazi n’ibindi.

Nk’andi mashami yose ya Polisi, iri shami naryo ryatangiranye ubushobozi buke kuko nta gihe kinini cyari gishize Polisi y’u Rwanda ishinzwe, birumvikana neza ko yari ikiyubaka ari nayo mpamvu iri shami ryatangiranye ubushobozi budahagije.

Ryatangiranye abapolisi 35 bakoreraga kuri Sitasiyo imwe yabarizwaga ku cyicaro gikuru cy’iri shami i Rutsiro. Icyo gihe kandi basabwaga gukorera mu biyaga byose no mu migezi bakoreramo ubu, bafite amato atanu gusa yo mu bwoko bwa Zodiaka, nta n’ibindi bikoresho bafite byihariye byifashishwa mu gutabara abahuye n’impanuka zo mu mazi.

Iyo habaga ikibazo mu mazi kugera ku bahuye nacyo byabaga bigoye kuko wasangaga hari igihe batabazwa n’abantu barenga batanu kubatabarira rimwe bikagorana. Ikindi abantu bakoraga ibyaha bitandukanye mu mazi, byabaga bigoye kugira ngo abahohotewe, Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi ribatabare vuba.

Ikindi kandi iri shami ryari rinashinzwe gukumira abambutsa magendu n’ibiyobyabwenge banyuze mu nzira zo mu mazi. Mu itangira kubera ubuke bw’abapolisi n’ibikoresho bidahagije gukumira ibyo byaha byabaga bigoye.

Amahugurwa ahabwa umupolisi wo mu Ishami rishinzwe umutekano wo mu mazi

Umupolisi ushinzwe amahugurwa mu ishami rishinzwe umutekano wo mu mazi, CIP Vincent Ntamahungiro, avuga ko umupolisi uwo ariwe wese atajya muri iri shami ngo ahite atangira gukora akazi kaho, ahubwo hari amahugurwa y’ibanze babanza kumutegurira.

Ati “Iyo twakiriye umupolisi mushya uje muri iri shami yaba uturutse mu yandi mashami cyangwa usoje amahugurwa yo kwinjira muri Polisi y’u Rwanda, ntabwo aza ngo ahite atangira akazi, hari amahugurwa y’ibanze tubanza kumutegurira, amuha ubumenyi n’ubushobozi kugira ngo abashe gukorera muri iri shami.”

CIP Ntamahungiro avuga ko muri ayo mahugurwa y’ibanze babaha harimo; kubanza kumenya inshingano n’ibyo iri shami rikora, amasomo ajyanye no koga, amasomo yerekeranye n’ubumenyi mu bijyanye n’amazi, uburyo bwo kwirwanaho no kurwana ku bandi mu gihe habaye kurohama cyangwa ikindi kibazo mu mazi n’amasomo ajyanye n’uko bazimya inkongi.

Yakomeje avuga ko babaha amasomo y’uburyo batanga ubutabazi bw’ibanze k’uwahuye n’impanuka mu mazi, uburyo bakoresha imbunda mu gihe bari mu mazi, kumenya uko moteri y’ubwato ikora n’uburyo bayikora mu gihe igize ikibazo; isomo ry’uko bagendera mu mazi, isomo rijyanye n’imyitwarire iranga umupolisi uri mu kazi k’iri shami n’isomo ryo gutwara ubwato.

Ayo niyo masomo y’ibanze abanza guhabwa umupolisi wese ugiye muri iri shami ndetse uko agenda amaramo igihe niko akomeza guhabwa n’andi mahugurwa yisumbuyeho.

Umuyobozi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi, ACP Charles Butera, avuga ko mu myaka 20 ishize iri shami rigiyeho, uko igihugu cyagiye cyiyubaka ari nako Polisi yagiye nayo itera imbere inazamura ubushobozi bw’amashami yayo.

ACP Butera avuga ko kugeza ubu iri shami ryiyubatse ku buryo bugaragara kuko ryavuye kuri Sitasiyo imwe ryatangiranye rifungura izindi icyenda rikaba rifite izigera ku 10 zikorera hirya no hino mu gihugu hose mu biyaga n’imigezi ndetse zikinongerwa, bavuye ku bapolisi 35 barenga 150 bakorera kuri ayo masitasiyo atandukanye, bavuye ku mato 5 batangiranye ubu bakaba bageze ku mato arenga 15 kandi agezweho.

Yagize ati: “Muri rusange umutekano wo mu mazi wifashe neza, ibikoresho n’abapolisi byariyongereye kandi birakiyongera dushingiye ku bushobozi bw’igihugu uko bugenda bwiyongera.”

Iri shami rikorera mu bihe biyaga n’imigezi?

Iri shami rifite Sitasiyo zigera ku icumi zikorera mu bice bitandukanye by’igihugu ari byo; Nkora ari naho ku cyicaro gikuru cy’iri shami, Nkombo, Nyamyumba, Burera, Ruhondo, Gashora, Mugesera, Muhazi, Ihema na Rusumo.

Ku buryo buhoraho, iri shami rikorera mu biyaga 14 n’umugezi umwe. Ibyo biyaga ni Kivu iherereye mu Ntara y’Iburengerazuba, Burera na Ruhondo biherereye mu Ntara y’Amajyaruguru, mu Ntara y’Iburasirazuba rikorera mu biyaga bya Muhazi, Ihema, Rwakibare, Mugesera, Mirayi, Rumira, Gaharwa, Kirimbi, Rweru, Gashanga, Kidogo n’umugezi w’Akagera.

Ku buryo budahoraho, ni ukuvuga ahatari abapolisi bahaba umunsi ku wundi, bakorera mu biyaga 20 n’imigezi 7, aribyo; Sake, Birira, Nasho, Mpanga, Cyambwe, Cyohoha y’epfo, Cyohoha ya ruguru, Rwakigeri, Kagese, Shakani, Birengero, Murambya, Murambi, Kivumba, Hago, Gishanju, Mihindi na Rwanyakizinga byose bihereye mu Ntara y’Iburasirazuba.

Mu Majyepfo bakorera mu mugezi w’Akanyaru; mu Majyaruguru bakorera mu mugezi wa Mukungwa, mu Burengerazuba bakorera mu migezi ya Karago, Sebeya, Koko na Rusizi; undi mugezi bakoreramo ni uwa Nyabarongo.

Umuyobozi w’iri shami, ACP Butera avuga ko iri shami rifite imikoranire myiza hagati yaryo n’abaturage bakoresha amazi nk’abarobyi, abatwara abagenzi mu mazi, abagenzi ndetse n’abakora ibikorwa by’ubukerarugendo cyangwa ubushakashatsi; hakiyongeraho n’abaturiye ayo mazi haba mu kubakangurira kwirinda gusatira inkombe z’amazi mu gihe bari mu bikorwa by’ubuhinzi.

Ati “Imikoranire yacu n’abaturage ihagaze neza, kuko ntabwo ushobora gukora udakoranye n’abaturage kuko dukorera abaturage dukorana nabo ku nyungu zabo cyane ko natwe dukomoka muri abo baturage. Niyo mpamvu tugomba gukorana nabo umunsi ku wundi, icyiza kibirimo nabo usanga batwiyumvamo batatwishisha bityo imikoranire ikagenda neza binyuze mu gutanga amakuru atuma tubasha gukumira no kugenza ibyaha byakorewe mu mazi n’impanuka kuko iri shami rifite n’izo nshingano.”

ACP Butera avuga ko n’ubwo ishusho y’umutekano mu mazi ihagaze neza mu biyaga no mu migezi byo mu Rwanda hari ibyaha bikigaragara.

Ati: “Mu byaha bikunze gukorerwa mu mazi harimo; kuroba binyuranyije n’amategeko, amakimbirane hagati y’abarobyi, abasagararira inkombe z’ibiyaga bakangiza ibidukikije, gukubita no gukomeretsa bibereye mu mazi, kwambuka umupaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko no kwambutsa magendu. Ibyo byaha, dufite ingamba zo kubikumira mu gukorana n’abaturage kuko tutagera aho ariho hose baduha amakuru.”

Yakomeje avuga ko iri shami rifite inshingano zihoraho zo gukomeza kurwanya no gukumira ibyo byaha no kubigenza ibungabunga umutekano w’abantu n’ibyabo ndetse igatanga n’ubutabazi mu gihe habayeho impanuka mu mazi haba mu gutabara abarohamye cyangwa ibintu byabo byarohamye.

Yavuze ko impanuka zikunze kugaragara mu mazi, ari ukurohama kw’abantu n’ibintu bikunze guterwa no gukoresha amazi ku bantu bamwe na bamwe badafite ubumenyi buhagije cyangwa ntibubahirize amabwiriza n’amategeko agenga abakoresha amazi.

Indi mpanuka ishobora guterwa no gupfa kwa moteri y’ubwato cyangwa kuba yashiramo lisansi bikaba byatuma ubwato bugira ikibazo abarimo bakaba barohama, biturutse kutagenzura k’utwaye ubwato mbere yuko ahaguruka.

ACP Butera avuga ko iri shami ryafashe ingamba zo kujya bahugura binyuze mu nama no mu makoperative abakoresha amazi uburyo bw’imikoreshereze yayo, ntibibe byateza impanuka; ingamba zo kongera umubare w’abapolisi n’ibikoresho ndetse n’ubumenyi bwo kubikoresha.

Avuga ko kandi hafashwe ingamba zo gukorana n’abarobyi n’abatwara abagenzi mu bwato mu kujya bagenzura ababikora mu buryo bunyuranyije n’amategeko bakihutira kubimenyesha Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu mazi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .