Kuri uyu wa 27 Kanama 2024 ni bwo abakandida 32 bujuje ibyo byose batangiye kwiyamamaza imbere y’Inteko itora mu Ntara n’Umujyi wa Kigali, bahatanira kuzinjira muri Sena mu matora ateganyijwe ku wa 16 na 17 Nzeri 2024.
Bitandukanye n’amatora aherutse kuba ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite, aho abaturage bose bagejeje imyaka yo gutora bazindukiye ku biro by’itora bakitorera abo bashaka kuzabayobora hakoreshejwe uburyo butaziguye, amatora y’Abasenateri yo arihariye kuko batorwa mu buryo buziguye.
Inteko itora Abasenateri 12 batorwa mu Ntara n’Umujyi wa Kigali, igizwe n’abagize Inama Njyanama y’Akarere n’abagize Biro y’Inama Njyanama y’umurenge muri buri ntara, ndetse n’abagize Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali n’abagize Biro y’Inama Njyanama z’imirenge mu Mujyi wa Kigali.
Kuri uyu wa Kabiri muri buri Ntara n’Umujyi wa Kigali abakandida bahataniye kuzahagararira izo Ntara n’Umujyi wa Kigali muri Sena, batangiye igikorwa cyo guhura n’abagize inteko itora kugira ngo babagezeho imigabo n’imigambi yabo, n’ubwo muri rusange ibikorwa byo kwiyamamaza byatangiye ku wa Mbere tariki 27 Kanama 2024.
Ni igikorwa cyatangirijwe mu Karere ka Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo, i Burera mu Ntara y’Amajyaruguru, i Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba, i Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba ndetse no mu Mujyi wa Kigali.
Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, NEC, Gasinzigwa Oda, yabwiye IGIHE ko muri rusange ibikorwa byo kwiyamamaza ku bakandida-Senateri byatangiye neza mu gihugu hose.
Yavuze ko muri rusange abakandida bemerejwe kandidatire ari 32, barimo 28 batorwa n’inzego zihariye hakurikijwe inzego z’imitegekere y’igihugu, ni ukuvuga mu ntara enye z’igihugu n’Umujyi wa Kigali.
Mu Majyaruguru harimo batatu: Dr Nyinawamwiza Laetitia, Gatera Jean d’Amour na Rugira Amandin, mu Majyepfo habakamo Uwera Pélagie, Nkurunziza Innocent, Iyakaremye Innocent, Umutangana Aimee Jacqueline, Umuhire Adrie, Cyitatire Sosthene na Mukamana Elisabeth.
Mu Burasirazuba harimo: Bideri John Bonds, Nambaje Aphrodise, Urujeni Angeline, Nsengiyumva Fulgence na Mukabaramba Alvera, mu Burengerazuba hakabamo Havugimana Emmanuel, Kabahizi Céléstin, Nyaminani Boniface, Mporanyi Théobard, Hitimana Sylvestre, Nyirabahire Spéciose, Mureshyankwano Marie Rose, Niyomugabo Cyprien na Nzabamwita Bernadette.
Mu Mujyi wa Kigali harimo abakandida bane: Katusiime Hellen, Mfurankunda Pravda, Nkubito Edi-Jones na Nyirasafari Espérance.
Perezida wa NEC yavuze ko isaranganya ry’imyanya y’Abasenateri rishingira ku mubare w’abaturage batuye muri buri Ntara n’Umujyi wa Kigali, nk’uko biteganywa n’Iteka rya Perezida rigena ifasi y’itora, umubare w’abasenateri batorwa muri buri fasi ndetse n’abagize inteko itora.
Iryo teka rya Perezida riteganya ko kugira ngo Abasenateri 12 batorwa n’inzego zihariye hakurikijwe inzego z’imitegekere y’igihugu baboneke, Intara y’Amajyaruguru itorwamo babiri, iy’Amajyepfo igatorwamo batatu, Iburasirazuba hatorwa batatu kimwe n’Iburengerazuba naho hatorwa batatu, mu gihe mu Mujyi wa Kigali hatorwa umwe.
Aba bakandida batangiye kwiyamamaza kuri uyu wa Kabiri biganjemo bamwe mu basanzwe bari muri Sena muri manda iri kurangira ndetse n’abandi bafite inararibonye mu bintu bitandukanye.
Gasinzigwa yavuze ko basaba abakandida kubahiriza amabwiriza bakiyamamaza biciye mu mucyo, hatarimo gushingira ku moko, ku turere cyangwa ku mitwe ya politike, ndetse no kwirinda gutanga ruswa iyo ari yo yose, muri ibi bihe bari kwiyamamaza, ati “Muri rusange ni ukwitwara neza bakubahiriza amabwiriza.”
Yaboneyeho kandi gushimira abagize Inteko itora muri aya matora, kuko azakorwa mu buryo buziguye, aho abaturage bose bazahagararirwa n’abagize Inama Njyanama y’Akarere muri buri Ntara n’abagize iy’Umujyi wa Kigali, ndetse na Biro z’Inama Njyanama z’imirenge igize Intara n’Umujyi wa Kigali, bose bakazatorera mu Turere twabo ndetse no mu Mujyi wa Kigali.
Ati “Birumvikana ko bafite inshingano zikomeye zo gufasha Abanyarwanda kubona abayobozi bo kuri uru rwego rukomeye. Icyo tubasaba ni ugukoresha neza uwo mwanya bahagazemo, urumva ko bisaba gushishoza bakazahitamo neza.”
Uretse abo 12 bazatorwa mu Ntara n’Umujyi wa Kigali, hari abandi basenateri umunani bashyirwaho na Perezida wa Repubulika, bane bashyirwaho n’ihuriro ry’igihugu nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya politiki.
Hari kandi abandi basenateri babiri, bagizwe n’umwarimu cyangwa umushakashatsi wo mu mashuri makuru ya Leta n’uwo mu mashuri makuru yigenga, bagomba kuba bari ku rwego nibura rw’umwarimu wungirije (associate professor) cyangwa urw’umwarimu w’umushakashatsi wungirije (associate research professor) utorwa n’abarimu n’abashakashatsi bo muri ayo mashuri.
NEC yemeje abakandida batatu ku mwanya w’umusenateri utorwa mu mashuri makuru ya Leta: Kagwesage Anne Marie, Ngarambe Télésphore na Ntakirutimana Evariste.
Ku mwanya w’umusenateri utorwa mu mashuri makuru yigenga, hemejwe umukandida umwe: Uwimbabazi Penina.
Abo Basenateri muri ibyo byiciro, bashobora kwiyongeraho abahoze ari Abakuru b’Igihugu barangije neza manda yabo cyangwa basezeye ku bushake bwabo, babisabye Perezida wa Sena, bikemezwa na Biro ya Sena mu gihe kitarenze iminsi 30.
Nibura 30% by’Abasenateri batowe n’Abasenateri bashyizweho bagomba kuba ari abagore.
Abaasenateri batorerwa manda y’imyaka itanu ishobora kongerwa inshuro imwe gusa.
Uko amatora y’Abasenateri akorwa
Itora rikorwa mu ibanga, Utora ashyira ikiminyetso kigaragaza uwo atoye mu kazu kabugenewe kari ku rupapuro rw’itora akoresheje igikumwe cyangwa akavivura n’ikaramu.
Mu matora y’Abasenateri batorwa n’inzego zihariye hakurikijwe inzego z’imitegekere y’Igihugu utora ahitamo umubare w’Abakandida utarenga uwagenewe ifasi y’itora, mu gihe mu matora y’Umusenateri utorwa mu mashuri makuru ya Leta n’utorwa mu yigenga, utora ahitamo umukandida umwe.
Ku wa Mbere tariki 16 Nzeri 2024, hazatorwa Abasenateri batorwa n’inzego zihariye hakurikijwe inzego z’imitegekere y’Igihugu, tariki ya 17 Nzeri 2024 hazatorwa Abatorwa mu mashuri makuru ya Leta n’ayigenga.
Ibyavuye mu itora by’agateganyo bitangazwa na Perezida wa NEC cyangwa undi yabihereye ububasha, bigatangazwa mu minsi itanu uhereye umunsi w’itora, utishimiye ibyavuye mu itora aregera Urukiko rw’ikirenga mu masaha 48 uhereye igihe Perezida wa komisiyo yatangarije by’agateganyo ibyavuye mu itora. Kutakirwa kw’ikirego byemeza ko ibyatangajwe by’agateganyo na Komisiyo bifite agaciro.
Ibyavuye mu itora bitangazwa ku buryo bwa burundu mu minsi irindwi uhereye igihe ibyavuye mu itora ku buryo bw’agateganyo byatangarijwe. Iyo hari ikirego cyagejejwe mu rukiko rw’Ikirenga ibyavuye mu itora ntibitangazwa ku buryo bwa burundu urukiko rutarafata icyemezo.
Mu itora ry’Abasenateri batorwa hakurikijwe inzego z’imitegekere y’Igihugu, abakandida baba batowe ni ababa barushije abandi amajwi hakurikijwe umubare uteganywa kuri buri fasi y’itora.
Ku Basenateri batorwa n’abarimu cyangwa abashakashatsi bo muri kaminuza no mu mashuri makuru bya Leta cyangwa ibyigenga, umukandida uba watowe ni uba yarushije abandi amajwi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!