Ni igikorwa cyabaye ku wa 06 Ukuboza 2024, cyitabirwa n’abarimo Minisitiri w’Ubutabera, Dr. Ugirashebuja Emmanuel; Minisitiri w’Uburezi Nsengimana Joseph n’abandi.
Mu basoje barimo 31 basoje bwa mbere muri ILPD mu masomo arebana n’amategeko arengera abana (Child justice).
Umwe mu bayasojemo witwa Murebwayire Shafiga, ati’’ Twize neza ubutabera bunogeye abana. Twiga uburyo bashobora gukorerwa ibyaha, cyangwa se uko bashobora kwisanga bari mu byaha. Twize uko tugomba kubijyanisha n’uburyo bw’imitekerereze yabo n’imibereho y’imiryango bavukamo. Tugiye kujya tubyitaho byose.”
Sindayigaya Nicodeme, usanzwe akora mu Rukiko rw’Ikirenga, yavuze ko kurangiza amasomo ya kaminuza asanzwe mu mategeko biba ari ubumenyi bwo mu bitabo gusa(theorie), bityo ko haba hakenewe no gushyira mu bikorwa kandi ko nta handi ho kurahura ubwo bwenge hatari muri ILPD.
Ati “Aya masomo atuma umuntu asobanukirwa neza ibyo yize akiri mu mashuri asanzwe, bigatuma abasha gukora akazi ke neza, ndetse akanajyanisha amategeko n’aho Isi iba igeze. Twungutse byinshi, tugiye gutanga umusaruro ushyitse.’’
Asaahndia Terence, waturutse muri Cameroun, yabwiye IGIHE ko ubumenyi yaje yifuza bwo kuba inzobere mu mategeko ajyanye n’abinjira n’abasohoka, abutahanye bwuzuye.
Ati “Ndateganya ko mu mwaka utaha, nzaba ndi umunyamategeko wo mu bijyanye n’abinjira n’abasohoka, kuko ubunararibonye n’ubumenyi nkuye muri iki kigo burabinyemerera.’’
Umuyobozi Mukuru wa ILPD, Dr. Kalimunda Aime Muyoboke, yashimiye Guverinoma y’u Rwanda, idahwema gutera inkunga ILPD mu bikorwa byayo byose, kugira ngo ibashe kugera ku ntego zayo.
Yanashimye abafatanyabikorwa bayo barimo UNICEF yabafashije mu kwigisha amasomo y’amategeko arengera umwana, INES Ruhengeri na Kaminuza y’u Rwanda zitahwemye kubafasha mu kubona ibyumba byo kwigishirizamo n’izindi nyunganizi.
Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta Dr. Ugirashebuja Emmanuel, yashimiye abarangije amasomo yabo, ashima umuhate bagize.
Yabasabye kuzakomeza kwihugura kuko n’ubundi ubumenyi mu mategeko buhora bukura havuka amategeko, n’amabwiriza bishya, bagomba guhora bamenya.
Dr. Ugirashebuja yongeye kwibutsa ko Isi ikomeje kwihuta cyane mu ikoranabunga ririmo n’iry’ubwenge buhangano (AI), abasaba guhora biteguye impinduka nziza zizanwa n’ikoranabuhanga.
Ati “Dutangiye kubona AI iza mu kazi k’amategeko, namwe rero mugomba guhora mwiteguye kwakira ibishya bizanwa n’ikoranabuhanga mubona byabafasha mu kazi kanyu. Ni ukugira ngo mutazatakara ku isoko ry’umurimo.’’
Yashimye umusanzu wa ILPD, avuga ko ubu u Rwanda rubarwa mu bihugu bitatu bya mbere bifite inzego z’ubutabera zubatse neza muri Afurika, bigizwemo uruhare n’iryo shuri.
Abanyamategeko barenga 4024 ni bo bamaze kungukira ubumenyi bubafasha kuzuza inshingano zabo mu nzego z’ubutabera, bigizwemo uruhare na ILPD, imaze kwigwamo n’abanyamahanga bo mu bihugu 17 bya Afurika.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!