00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

ILPD yahize gukomeza gukorana n’abarimu b’impuguke mu by’amategeko

Yanditswe na Theodomire Munyengabe
Kuya 23 November 2024 saa 10:18
Yasuwe :

Ishuri Rikuru ryo kwigisha no guteza imbere amategeko mu Rwanda (ILPD), rikomeje gutanga umusanzu ukomeye mu guhugura abanyamategeko b’umwuga ryifashishije abarimu b’impuguke bava hirya no hino ku Isi.

Umwe muri abo barimo Prof. Agatha Rockson, impuguke akaba n’umwarimu w’amategeko ukomoka muri Ghana ariko akaba anakorera mu Bwongereza.

Mu kiganiro na IGIHE, Prof. Rockson yavuze ko yageze muri ILPD bwa mbere muri Gashyantare 2024, ubwo yari aherekeje abanyeshuri yigishaga bo muri Ghana, baje kwigira ku butabera bw’u Rwanda, bituma amenya ILPD anashima imikorere yayo.

Prof. Rockson wigisha amategeko ku banyeshuri b’icyiciro cya kabiri n’icya gatatu muri kaminuza zo mu Bwongereza na Ghana, yavuze ko yaje muri ILPD kuhigisha ’Common Law’.

Yongeyeho ati "ILPD ubona ko ari nk’ishuri rya Afurika, harimo abanyeshuri b’ibihugu byinshi, kuryigishamo ni umugisha, kuko abanyeshuri ubwabo bagusangiza byinshi bize mbere mu bihugu byabo, ubumenyi n’inararibonye bigahura bikarushaho kuba byiza."

Yakomeje avuga ko no kwigisha abanyeshuri kenshi bize ’Civil Law’ nawe bimwongerera ubundi bumenyi kubera ko habaho kuganira byinshi bagereranya uburyo bwombi bw’amategeko, bigatuma ajyana ishusho nziza atakwibagirwa ya ILPD, akaba yanayirangira abandi bo muri Afurika.

Indi nyungu ikomeye ni uko abanyeshuri bahiga bagira amahirwe yo guhura na bagenzi babo bo mu bindi bihugu, bityo bigatuma bashobora kwigirira icyizere ndetse no kumenyana n’abantu benshi.

Iyi myigishirize irimo no kuzana abanyamahanga gutanga ubumenyi, iri mu byishimirwa n’abahiga bavuga ko ari ishema kuri bo kandi binatuma baguka mu mutwe.

Batamuliza Dorothy ni umwe mu banyeshuri ba IPLD, akaba yabwiye IGIHE ko kwigishwa n’abanyamahanga bafite inararibonye kuri ’Common Law’ bibaha icyizere cy’uko binjiye mu ruhando mpuzamahanga.

Ati “Ibi ni amahirwe akomeye kuko bituma twiga amategeko mu buryo bwagutse, tugahura n’abanyamategeko bakomeye, noneho bigasa nko guharura inzira yo kuba twazajya no gukorera hanze y’u Rwanda twisanga."

Abihuriyeho na Umutoniwase Ange wavuze ko uretse kuba ababigisha ari abarimu, ariko banabafasha kumenyena n’abandi banyamategeko bo mu bindi bihugu bya kure, ndetse nabo bakaba bababera ba ambasaderi beza wakeneraho ubufasha uri mu mahanga bakabuguha.

Ati “Aba barimu baza kutwigisha ’Common Law’ baba baturutse muri Amerika cyangwa mu Burayi. Iyo duhuye n’umwarimu nk’uyu wigisha i Londres, adufasha kumenya uko twakwitwara igihe tugeze muri biriya bihugu byo hanze, tukabasha gukora nta kindi kubazo tugize.’’

Umuyobozi Mukuru wungurije ushinzwe Amasomo n’Ubushakashatsi muri ILPD, Dr. Yves Sezirahiga, yavuze ko iri shuri rizakomeza kuzana abarimu b’inzobere mu by’amategeko, kugira ngo bakomeze gufasha mu kubaka ubumenyi bufite ireme mu mategeko, ari nayo ntego nyamukuru ya ILPD yo kubaka urwego rw’ubutabera rutajegajega mu Rwanda no muri Afurika.

Prof. Agatha Rockson ni impuguke akaba n'umwarimu w'amategeko ukomoka muri Ghana ariko akaba anakorera mu Bwongereza
Prof. Agatha Rockson ni umwe mu barimu ba ILPD
ILPD ni ishuri ryigamo abanyeshuri baturuka mu bihugu byo hirya no hino ku Isi
ILPD ifite intego yo kubaka urwego rw’ubutabera rutajegajega mu Rwanda no muri Afurika
Umuyobozi Mukuru wungurije ushinzwe Amasomo n’Ubushakashatsi muri ILPD, Dr. Yves Sezirahiga, yavuze ko iri shuri rizakomeza kuzana abarimu b’inzobere mu by’amategeko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .