00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

ILPD yatangije amasomo y’iperereza ku misoro

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 5 September 2024 saa 07:23
Yasuwe :

Ishuri Rikuru ryigisha rikanateza imbere Amategeko mu Rwanda, ILPD, ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA), ryatangije amasomo ajyanye n’iperereza ku misoro (Post Graduate Diploma in Tax Investigation), biba ubwa mbere iyo porogaramu itangijwe mu Rwanda.

Ni amasomo azafasha igihugu kunguka inzobere zigifasha gukora iperereza ku misoro inyerezwa cyangwa idatangwa mu buryo bukwiriye bitewe n’impamvu zitandukanye.

Yigirwaga mu mahanga bityo bigatwara ingengo y’imari ya RRA iri hejuru cyane kandi igahabwa abanyeshuri bake cyane.

Ku ikubitiro hatangiriwe ku bakozi ba RRA 18 bazamara amezi icyenda biga umunsi ku wundi.

Bazahabwa amasomo atandukanye abafasha gucukumbura no gusesengura amadosiye n’ibimenyetso byose bishobora gutuma umusoro wanyerejwe ugaruzwa.

Umuyobozi muri RRA ushinzwe amahugurwa ahabwa abakozi, Uwineza Sonia, yavuze ko abanyeshuri bazajya biga ibyumweru bibiri, basubire mu kazi mu bindi byumweru bibiri bakomeze gutyo kugeza amasomo arangiye.

Ati “Twari dusanzwe duhaha ubwo bumenyi mu mahanga. Ni ibintu byaduhendaga cyane kuko iyo umukozi agiye ntabwo aba ari mu kazi ndetse tukamutangaho n’ibindi. Ubu abakozi bazajya bigira mu Rwanda babone impamyabushobozi zemewe bitaduhenze nk’uko byari bimeze.”

Uwineza yavuze ko abo bakozi 18 ba RRA nibarangiza kwiga, iyo porogaramu izafungurwa kuri bose, ubwo bumenyi buhabwe abantu bose babyifuza.

Uwihanganye Israel asanzwe ari umukozi wa RRA, ikigo amazemo imyaka icyenda. Akorera mu ishami rishinzwe imikorere myiza y’ikigo n’imyitwarire y’abakozi. Ni umwe mu batoranyijwe bagiye guhabwa ayo masomo.

Uwihanganye wagizwe umuyobozi wa bagenzi be bazigana, yavuze ko ari amahirwe akomeye bagize, kubona ikigo kibishyurira amasomo ndetse bakiga bakora, akavuga ko batazayapfusha ubusa.

Ati “Benshi ntabwo twari dusobanukiwe ibijyanye no gukora iryo perereza bya kinyamwuga na cyane ko hari n’abatarize imisoro nkanjye wize amategeko. Ubu nidusoza tuzaba turi inzobere, tuzi gukusanya ibimenyetso byose bijyanye no kugaruza umusoro wanyerejwe. Urumva ko n’umusoro uziyongera.”

Umuyobozi Mukuru Wungirije Ushinzwe Amasomo n’Ubushakashatsi muri ILPD, Dr. Sezirahiga Yves, yavuze ko amasomo azatangwa muri iyo porogaramu yemewe n’Inama y’Amashuri Makuru na za Kaminuza mu Rwanda (HEC).

Ati “Ikigamijwe ni ukubakira ubushobozi abakora mu misoro kugira ngo u Rwanda rubone abantu bashoboye barufasha gukora iperereza ku misoro yaba iyanyerejwe n’indi itatanzwe.”

Dr. Sezirahiga Yves yavuze ko uwiga ayo masomo aba asabwa kuba afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu masomo yose afite aho ahuriye n’imari, icungamutungo n’amategeko.

Yashimiye ubufatanye bwa ILPD na RRA, anaboneraho gusaba n’ibindi bigo byaba ibya leta n’iby’abikorera kugana ILPD kugira ngo hategurwe n’andi masomo afite aho ahurira n’amategeko asubiza ibibazo ibyo bigo byaba bifite mu byo bikora.

Mu mishinga yindi mishya ILPD iri gutegura harimo n’uwo iri gufatanyamo na Minisiteri y’Ibidukikije wo gutegura amasomo arebana n’amategeko n’ibidukikije.

ILPD kandi iteganya gukorana na Kaminuza y’u Rwanda, cyane cyane Ishami ry’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu gushyiraho amasomo yigisha amategeko agenga ubucukuzi (Law and Mining).

Ayo masomo akurikira andi 13 ILPD isanzwe itanga arimo ayatangiye umwaka ushize ku bufatanye na UNICEEF Rwanda, arebana n’ubutabera burengera abana.

Umuyobozi muri RRA ushinzwe amahugurwa ahabwa abakozi, Uwineza Sonia asobanurira abakozi ba RRA bagiye kwiga ibijyanye n'ipererereza ku misoro uko amasomo azigwa
Abakozi ba RRA 18 bagiye kwiga ibijyanye n'imisoro basabwe kubyaza umusaruro ayo mahirwe babonye
Umuyobozi muri RRA ushinzwe amahugurwa ahabwa abakozi, Uwineza Sonia (uwa kabiri uhereye iburyo) yabwiye abakozi ba RRA ko amasomo ajyanye n'iperereza ku misoro bagiye kwiga yose bazayishyurirwa n'icyo kigo bakorera
Umuyobozi Mukuru Wungirije Ushinzwe Amasomo n’Ubushakashatsi muri ILPD, Dr. Sezirahiga Yves yavuze ko impamyabumenyi abazajya basoza amasomo ajyanye n'iperereza ku misoro bazahabwa zizaba zemewe na HEC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .