Ni imibare yatangajwe ubwo ILPD yatangizaga icyiciro cya 19 cy’abanyeshuri 62 bazajya biga ku mugoroba, aho bagiye kumara amezi hafi 16 bahabwa amahugurwa mu mategeko.
Abo bamaze kunyura muri ILPD kuva mu 2008, bari abo mu bihugu 15 bya Afurika nk’u Rwanda Ghana, Cameroun, Sudani y’Epfo, Gambia, Gabon, Uganda, Kenya n’ibindi.
Umuyobozi Mukuru Wungirije Ushinzwe Amasomo n’Ubushakashatsi muri ILPD, Dr. Sezirahiga Yves, yavuze ko impamvu abo banyeshuri bava mu bihugu byabo bakaza mu Rwanda, ari uko ILPD ihuza uburyo bubiri bubarizwa mu myigishirize y’amategeko, intambwe utasanga muri ibyo bihugu kuko byo biba byarafashe uburyo bumwe.
Ati “Twigisha muri gahunda zombi uko ari ebyiri zikoreshwa mu mategeko. Zirimo uburyo buzwi nka ‘Common Law’ n’ubwa ‘Civil Law’. Mu bindi bihugu usanga barahisemo kwigisha mu buryo bumwe, uwize muri ‘Common Law’ adasobanukiwe ibya ‘Civil Law’. Ni imyigishirize ikundwa n’abanyeshuri benshi kuko igihugu yajyamo cyose yakora akazi.”
Ubwo buryo bwifashishwa mu mategeko bwakomotse ku bihugu byakolonije Afurika aho nk’u Bwongereza n’ibihugu bwakolonije byakoreshaga ‘Common Law’ mu gihe u Bufaransa n’ibihugu byakolonije byibandaga kuri ‘Civil Law’.
Muri ubwo buryo bwa mbere bwakomotse mu Bwongereza, imanza zicibwa hegendewe ku zaciwe mbere, urubanza ruciwe ugahinduka itegeko rukagenderwaho mu guca izindi bisa.
Niba uyu munsi hari umuntu wariganyije undi, icyemezo abacamanza bafashe kigahinduka itegeko, bazajya guca urundi rubanza nk’urwo hakagenderwa kuri rwa rundi rwa mbere.
Ni mu gihe kuri ‘Civil Law’ ho mu guca imanza no mu gutanga ubutabera ho hisungwa amategeko yanditse n’icyo agenda aho kwibanda ku manza zaciwe ibizwi nka ‘codification’. Ni uburyo bwadukanywe n’Abafaransa, u Bubiligi, n’ibindi bihugu byakolonijwe n’u Bufaransa.
Uwo mwihariko ni wo Rwigemakurusha Patrick usoje Icyiciro cya Kabiri mu bijyanye n’amategeko muri Kaminuza y’u Rwanda, waje kwiga muri ILPD akurikiye.
Uyu wagizwe umuyobozi wa bagenzi be yakomeje ati “Batweretse ibyo batugomba n’ibyo tugomba na twe kwitaho ndetse tuzabikurikiza. Twiteguye kwiga neza, ibizatuma tujya gutanga ubutabera buboneye mu gihugu no hanze yacyo aho bishoboka.”
Dr Sezirahiga yasabye abatangiye amasomo kubyaza amahirwe babonye ajyanye n’uko bazigishwa n’abarimu bari no mu mirimo itandukenye irimo n’ikomeye mu gihugu, bakabakuramo ubwo bumenyi.
Ati “Amahirwe tugira ni uko abayobozi benshi dufite mu nzego z’ubutabera ari abarimu bacu. Nka Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Umushinjacyaha Mukuru, Minisitiri w’Ubutabera, Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, n’abandi bose baza kwigisha hano. Abanyeshuri rero bagomba kubyaza umusaruro ayo mahirwe batabona ahandi.”
Kugeza ubu mu Rwanda kugira ngo ujye mu mirimo nk’iy’ubushinjacyaha, kuba umwanditsi w’urukiko, umucamanza n’umwunganizi mu mategeko, bisaba kuba waranyuze muri iri shuri rifite amashami i Nyanza n’i Kigali.
ILPD iri no gutekereza uburyo na ba noteri, abahesha b’inkiko b’umwuga, n’abajyanama mu by’amategeko, bajya babanza kunyura muri iri shuri mbere yo kujya mu kazi, na cyane ko zimwe mu mfashanyigisho zarangiye.
Amafoto: Nzayisingiza Fidele
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!