00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kazarwa Gerturde yagaragaje ko hakenewe imbaraga mu kwigisha urubyiruko imikoreshereze myiza y’ikoranabuhanga

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 30 September 2024 saa 01:10
Yasuwe :

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite, Kazarwa Gerturde, yatangaje ko abagize umuryango bagomba gushyira imbaraga mu kwiga ku buryo ikoreshwa ry’imbuga nkoranyambaga mu rubyiruko ryanozwa ku buryo ritaba ikibazo ku mibereho y’Abanyarwanda, ahubwo rikaba igisubizo.

Ikoranabuhanga ni imwe mu ntwaro ziri kwihutisha iterambere rirambye ariko hari bamwe mu rubyiruko n’abakuru barikoresha mu buryo butaboneye, burimo n’ibikorwa bisenya umuryango mugari.

Ubwo yari mu Nama rusange ya 23 y’Inama y’Igihugu y’Abagore kuri uyu wa 30 Nzeri 2024, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, Kazarwa Gerturde, yatangaje ko abagore bagira uruhare runini mu iterambere ry’igihugu, ariko hakiri n’ibyo bagomba kwitaho ngo umuryango urusheho gutekana.

Ati “Ni umwanya wo gutekereza tukaganira ku nzitizi, ku bibazo byugarije imiryango yacu ari byo bigira ingaruka ku gihugu no kuba bishobora kuba byadindiza iterambere ry’igihugu muri rusange tugahera aho rero twiha intego ndetse dufata n’ingamba z’icyo twakora.”

“Natanga ingero nke za bimwe mu bibazo numva dukwiriye kwitaho by’umwihariko. Hari ikoreshwa ry’imbuga nkoranyambaga mu rubyiruko rwacu. Ni iterambere ry’ikoranabuhanga ariko ritagombye nanone kuba ikibazo. Dukwiriye kwiga uburyo duhangana n’ingaruka zaryo cyane cyane ko rimwe na rimwe byabangamira n’umuco wacu, tukaba rero tugomba kugira uburyo bwo kubihuza nta kibangamiye ikindi.”

Perezida w’Inama y’Igihugu y’Abagore, Nyirajyambere Belancille, yahamije ko haba mu rubyiruko ndetse n’abakuze hari aho ikoranabuhanga rikoreshwa nabi ariko bagiye gutangira gushyira ingufu mu gutuma umuryango urinda abana gukoresha telefoni bakiri bato.

Ati “Tugiye gufatanya, turebe ngo ese ni ryari umwana akwiriye guhabwa telefoni, afite imyaka ingahe? Ndetse n’ababyeyi bakavuga ngo uyu mwanya turi gukoresha telefone, turi gukora akazi kuko ikoranabuhanga ni ryiza ariko iyo urikoresheje nabi ritanga umusaruro udakwiye.”

Yagaragaje ko abagize umuryango bakwiye kugena umwanya wihariye wo gukoresha ikoranabuhanga kandi bakanagena umwanya wo kuganira.

Ati “Umuryango ukwiye kuba uganira. Ntabwo tuba dukwiye kuganira turi kuri telefone, ngo mpamagare papa, umwana avugishe mama ari uko abicishije kuri telefone. Dukwiye gufata umwanya tukaganira n’imiryango yacu ni bwo tuzashobora kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye.”

Ibyavuye mu ibarura rusange bigaragaza ko Abanyarwanda barenga 65% ari urubyiruko.
Imibare igaragaza ko mu 2024 abantu barenga miliyari 5.3 ku Isi [bangana na 66% by’abayituye] bakoresha internet.

Ku mugabane wa Afurika umubare w’abakoresha internet ugeze kuri 43%, bigaragaza ukwiyongera gukomeye kuko mu myaka 20 ishize abaturage 2% gusa by’abari bawutuye ari bo bonyine bakoreshaga internet.

Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko umutwe w'Abadepite Kazarwa Gerturde yagaragaje ko ikoreshwa ry'imbuga nkoranyambaga rikwiye guhagurukirwa
Abahuzabikorwa b'Inama y'igihugu y'Abagore baturutse mu nzego zitandukanye kuva ku Karere kugeza ku rwego rw'igihugu bahuriye mu nama rusange
Bararebera hamwe ibyo bazakora mu mwaka wose bagamije iterambere ry'umunyarwanda
Biyemeje guharanira iterambere ry'umuryango

Amafoto: Kwizera Remy Moses


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .