00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ikoranabuhanga ryifashishwa mu gutanga amasoko ryari ryitezweho guca ruswa ryarayibererekeye

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 29 Ugushyingo 2021 saa 04:13
Yasuwe :

Urwego rw’Umuvunyi rwatangaje ko hari gukorwa ubugenzuzi bwimbitse ku buryo bw’ikoranabuhanga bw’imitangire y’amasoko ya Leta buzwi nka E-procurement bwatekerezwaga nk’igisubizo cyo kurandura ruswa ariko hakaba hakigaragaramo amakosa ateza leta igihombo akayabo.

Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine, aherutse gutangaza ko hagaragara ibyuho byinshi mu mitangire y’amasoko ya Leta kandi nyamara harashyizweho uburyo bw’ikoranabuhanga bugomba kuzajya bwifashishwa mu gutanga amasoko bugamije guca akarengane kavugwagamo.

Yagize ati “Hari ubushakashatsi turi gukoraho ku birebana n’amasoko ya leta, nibumara gusohoka nibwo buzatwereka ishusho y’ukuntu ibintu bihagaze. Muri ubu bushakashatsi habaye ikusanyamakuru bitarenze muri Mutarama 2022 buzaba busohotse. Nibwo buzatwereka ahari ibyuho, iri koranabuhanga ryagiyeho kugira ngo rikumire ya ruswa, iyo rero habayeho kudodera igitabo umuntu uri buhabwe isoko biba ari ikibazo.”

Ubushakashatsi bwa Transparency International Rwanda ifatanyije n’Urugaga rw’Aba-enjeniyeri mu Rwanda, buherutse kugaragaza ko mu Rwanda hakigaragara ruswa mu mitangire y’amasoko ya Leta nubwo byari byashakiwe umuti ujyanye ahanini no gukoresha ikoranabuhanga.

Mu mitangire y’amasoko ya Leta, TI Rwanda yagaragaje ko habajijwe ba rwiyemezamirimo basaga 400. Muri bo 20%, bavuze ko bahuye na ruswa mu masoko ya Leta. 14,7% barayisabwe mu gihe 6,3% basabye ko bayitanga. Muri abo 20% abagera kuri 17,9% barayitanze mu gihe 82,1 % batigeze bayitanga.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko ruswa igaragara muri izi nzego iba iri hagati ya 10% na 20% by’agaciro k’isoko ripiganirwa.

Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ya 2020, yagaragaje ko inzego za leta zigitanga amasoko arengeje agaciro kari gateganyijwe mu ngengo y’imari. Ikibazo nk’iki cyagaragaye mu masoko ya miliyari zirenga 31 Frw mu gihe hari hateganyijwe miliyari 15 Frw.

Ahandi hakigarara ikibazo cya ruswa ni mu mitangire y’akazi kandi naho mu 2016 Guverinoma y’u Rwanda yafashe umwanzuro w’ikoreshwa ry’uburyo bwo gutanga akazi hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga bugenzurwa na Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo bwitezweho kugabanya akarengane kari gasigaye kaba mu mitangire y’akazi.

Ubwo yari imbere y’Abadepite ku wa 2 Ugushyingo, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yatanze ibisobanuro ku bibazo byagaragajwe na Komisiyo y’imibereho myiza mu Nteko Ishinga Amategeko mu isesengura yakoze kuri raporo ya Komisiyo y’Abakozi ba leta.

Byagaragaye ko hakigaragara uburiganya mu mitangire y’akazi mu nzego zitandukanye zirimo iz’uturere n’intara, aho bamwe bashyirwa mu myanya batabikwiye abandi bakavutswa amahirwe kandi ari bo batsinze ibizamini.

Icyo gihe Gatabazi yavuze ko hari ibiri gukorwa ku mikorere y’Ishyirahamwe ry’Uturere n’Umujyi wa Kigali (RALGA), rifite mu nshingano gukoresha ibizamini by’akazi muri izo nzego agaragaza ko hari ingamba ziri gufatwa.

Ati “Umurongo dufite, duharanira ko gushaka abakozi no kubashyira mu myanya byakorwa mu buryo buha amahirwe buri wese. Aho bitagenze neza natwe ntabwo bidushimisha na gato. Turi gufatanya kugira ngo hafatwe ingamba zose zatuma ibizamini bitangwa mu buryo butambura umuntu uburenganzira bwe. Minaloc izakomeza kugirana ibiganiro n’inzego z’ibanze izitoza kwirinda amakosa no guhana abagaragaraho uburiganya.”

Ubushakashatsi buheruka gukorwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, bwerekana ko kubera ingaruka za Covid-19, ubushomeri bwavuye kuri 16% muri Kanama 2020 bugera kuri 20,3% mu Ugushyingo 2020.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .