Ni imiturirwa isa neza, iri mu biti birebire bitoshye ku buryo izaba ifatwa nk’inyubako zitanga umusanzu wazo mu gusukura ikirere.
Mu ruhererekane rw’amafoto uyu muhanga mu bya mudasobwa no gushushanya inzu ubarizwa i New Delhi yasohoye, agaragaza ko yabashije kwesa umuhigo wo kwereka Isi ibyo yatekerezaga mu mutwe we, anahuriyeho n’abandi.
Bathia yabashije kugera kuri aya mafoto adakoresheje uburyo bwo kuyashushanya, ahubwo yandikaga amagambo abaza iri koranabuhanga ryifashisha ubwenge bw’ubukorano, AI, maze ryo rikagenda rimushushanyiriza iyo miturirwa.
Mu magambo yandikaga yashyiragamo ibyerekeye imiturirwa n’ibindi bijyanye n’urusobe rw’ibinyabuzima n’ibidukikije, hanyuma amaze guhabwa ibishushanyo abona gukoraho indi mirimo mike irimo kubikesha yifashishije porogaramu ya Photoshop.
Yagaragaje ko ibyo yandikiraga AI byayitwaraga iminota 20 kugira ngo ibe imaze kumushushanyiriza umuturitwa hanyuma na we agafata igihe cye cyo kuyikoraho indi mirimo.
Bathia yavuze ko gukora icyo gikorwa biba ari ibintu bishimishije cyane, anavuga ko imikorere ya AI ikomeza kugenda itera imbere umunsi ku wundi.
Bathia yagiye akora indi mishinga ijyanye n’ubwubatsi harimo n’uwo yakoze akomoye igitekerezo ku giti cyo muri California gifatwa nk’ikirekire kurusha ibindi byose ku Isi kuko gifite uburebure bwa metero zirenga 115, akagaragaza ko mu gihe kizaza bishoboka ko inyubako nk’izo zizabaho zishingiye ku bintu karemano, zikazajya zifasha cyane mu mimerere myiza y’ikirere, ubuzima bw’abantu bukarushaho kuba bwiza.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!