00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ikoranabuhanga rya ‘E-NSURE App’ rigiye kwifashishwa mu gutanga ubwishingizi ku binyabiziga bya Leta

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 14 May 2025 saa 11:25
Yasuwe :

Minisiteri y’Ibikorwaremezo (Mininfra) n’ikigo cya E-NSURE Ltd kinyuzwaho serivisi z’ubwishingizi byasinyanye amasezerano agamije gufasha inzego n’ibigo bya Leta kugerwaho na serivisi z’ubwishingizi by’umwihariko ubw’ibinyabiziga mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Amasezerano hagati ya Mininfra na E-NSURE Ltd yashyizweho umukono ku wa 13 Gicurasi 2025, n’Umunyamabanga Uhoraho muri Mininfra, Abimana Fidèle na Musinguzi Manzi Bruno washinze akanaba Umuyobozi Mukuru wa E-NSURE Ltd.

Ayo masezerano ateganya ko E-NSURE Ltd izashyiraho uburyo bwo gufasha ibigo n’inzego za Leta kujya bihabwa ubwishingizi binyuze mu buryo bw’ikoranabuhnaga ry’icyo kigo bidasabye kujya gutonda imirongo ku bigo bitanga ubwishingizi.

E-NSURE Ltd izifashisha makuru ajyanye n’ibyo binyabiziga bya Leta afitwe na Mininfra ashyirwe muri ‘system’ kugira ngo yifashishwe mu gutanga serivisi z’ubwishingizi binyuze mu ikoranabuhanga.

Abimana Fidèle yavuze ko iyo mikoranire ya Leta na E-NSURE Ltd ihuje n’icyerecyezo cy’Igihugu cyo kwimakaza ikoranabuhanga mu mitangire ya serivisi kandi ko bizafasha mu kubika amakuru y’ibyo binyabiziga mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Ati “Ni intambwe nziza kuko Abanyarwanda muri rusange n’inzego za Leta bashinganisha ibinyabiziga bizatuma babona serivisi zihuse kandi babashe kubona amakuru ari hamwe mu buryo bworoshye.”

“Nka Mininfra twumvishe ari ikintu cyiza kuko turabaha amakuru y’ibanze y’ibirango by’ibinyabiziga kugira ngo ajye afasha ibigo bitanga ubwishingizi kujya biyabona mu buryo bworoshye hadakoreshejwe impupuro twari dusanzwe dukoresha turi mu nzira zo guhagarika.”

Umuyobozi Mukuru akaba n’uwashinze E-NSURE Ltd, Musinguzi Manzi Bruno yashimye Mininfra ku bw’ayo masezerano kuko ari intambwe ikomeye mu mikoranire na Leta.

Ati “Aya masezerano afite agaciro gakomeye kuko azafasha Leta gukurikirana ubwishingizi bw’imodoka zayo hakoreshejwe ikoranabuhanga ndetse n’ibigo by’ubwishingizi bizungukira mu gutanga izo serivisi hakoreshejwe ikorabahunga.”

E-NSURE ni ikigo cyatangiye muri Werurwe uyu mwaka. Cyatangiye gikorana Radiant Insurance Company aho abakiliya bayo baka serivisi z’ubwishingizi bw’ibinyabiziga banyuze kuri E-NSURE Ltd.

Musinguzi Manzi ashima Radiant Insurance Company batangiranye gukorana ndetse avuga ko E-NSURE Ltd yatangiranye n’ubwishingizi bw’ibinyanyabiziga gusa ko iteganya no gutangirwaho n’ubundi butandukanye.

Uwo muyobozi Mukuru wa E-NSURE Ltd wize ibijyanye n’ikoranabuhanga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, avuga ko yagarutse gutanga umusanzu mu kubaka igihugu cye.

Ashishikariza Abanyarwanda kwitabira gukoresha iryo koranabuhanga ryakirwaho serivisi z’ubwishingizi kuko bizigama umwanya n’amafaranga.

Kwiyandikisha kuri E-NSURE Ltd bisaba guca kuri ‘application’ yayo ugakurikiza amabwiriza ndetse ushobora no gusura urubuga rwayo rwa internet: https://e-nsure.com.

Mbere yo gusinya amasezerano impande zombi zabanje kugirana ibiganiro
Umuyobozi Mukuru wa E-NSURE Ltd, Musinguzi Manzi Bruno yashimye Mininfra ku bw’ayo masezerano kuko ari intambwe ikomeye mu mikoranire na Leta
Aya masezerano yashizweho umukono n’Umunyamabanga Uhoraho muri Mininfra, Abimana Fidèle na Musinguzi Manzi Bruno washinze E-NSURE Ltd
Umunyamabanga Uhoraho muri Mininfra, Abimana Fidèle yavuze ko iyo mikoranire ya Leta na E-NSURE Ltd ihuje n’icyerekezo cy’Igihugu cyo kwimakaza ikoranabuhanga mu mitangire ya serivisi
Nyuma yo gusinya amasezerano bafashe ifoto y'urwibutso

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .