Ikoranabuhanga rishya rigiye kwifashishwa mu kugaragaza ahari ibibazo mu nkiko

Yanditswe na David Eugène Marshall
Kuya 16 Ukwakira 2018 saa 03:22
Yasuwe :
0 0

Uburyo bushya bwiswe ‘Sobanuzainkiko’ bugiye gufasha ababuranyi n’abantu basanzwe kwerekana ikibazo icyo aricyo cyose kibangamiye imigendekere myiza y’urubanza nka ruswa cyangwa akarengane.

Ubu buryo bw’ikoranabuhanga bwatangijwe kuri uyu wa 16 Ukwakira 2018, buje bwiyongera ku bundi bwifashishwa mu gutanga ikirego no kuzuza amadosiye agendanye n’urubanza.

Ni porogaramu izajya ikoresha uburyo bubiri, ubutumwa bugufi kuri telefoni igendanwa buzwi nka SMS na internet.

Ufite ikitagenda neza ku rubanza azajya yandika ubutumwa bugufi muri telefoni, niba ari ruswa akandika ijambo Ruswa asige akanya, yandike ikibazo cye, yohereze kuri 2640, bityo kigere ku nzego zose zifite aho zihurira n’ubutabera ndetse no kurwanya ruswa n’akarengane mu Rwanda.

Umukozi mu Muryango Transparency International urwanya ruswa n’akarengane, Emmanuel Nshimiyimana, yatangarije IGIHE ko abandi bazajya basura urubuga Sobanuza.org bakande ahabugenewe bakurikize amabwiriza, ikibazo cyabo kigere ku bo kigenewe.

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Prof Sam Rugege, yavuze ko ubu buryo buje kuvuna amaguru abaturage bashoboraga gukora ingendo bajya ku nkiko kuvuga ibitagenda neza, ndetse bikazagabanya ibirego byajyaga ku rwgo rw’Umuvunyi mu gihe hari abatishimiye uko imanza zabo zagenze.

Yagize ati “Tuzaba dufite abantu bakurikirana ibibazo bizajya bitangwa hifashishijwe iri koranabuhanga mu ibanga umunsi ku munsi. Urumva ko rero rizatuma inkiko zirushaho gukora neza kandi natwe nk’abayobozi turusheho kubikurikirana no gushaka ibisubizo ku bibazo bihari mu buryo bwihuse.”

Umuyobozi wa Transparency International mu Rwanda, Ingabire Marie Immaculée yavuze ko ibi bizoroshya uruhererekane rw’uburyo ibibazo biboneka mu nkiko byanyuzwagamo.

Yagize ati “Iri koranabuhanga riragira riti ‘ntukiri wenyine mu rubanza noneho ngo wihererane ya dosiye’, navuga ko hariho abatangabuhamya bandi bari kubibona, ariko na wa muturage biramufasha kutajya ayoba yibaza aho yajyana ikibazo cye.”

Ingabire yavuze ko bizanorohereza Ubushinjacyaha n’ababuranira abandi hamwe n’inkiko kumenya ibibazo bishobora kubera mu rubanza runaka, ubusanzwe bitari byoroshye kumenywa n’utari muri urwo rubanza nyirizina.

Uburyo bwa ‘Sobanuzainkiko’ kandi buzashoboza n’undi muntu wese ufite amakuru ku manyanga yabera mu rubanza kuyatanga n’ibihamya byayo, abe yakwifashishwa mu kuburizamo ruswa cyangwa akarengane kashoboraga kuruberamo, kabone n’ubwo nyirarwo yaba atabizi.

Ubu buryo kandi buzafasha gusobanura ibitagenda ku manza zabaga zitemerewe kujuririrwa, kuko utishimiye uburyo zaciwemo azabasha kubigabigaragaza mu gihe ubusanzwe bitashobokaga.

Abayobozi mu ifoto y'urwibutso nyuma yo gutangiza iri koranabuhanga rizanoza uburyo bwo kugaragaza ibitagenda neza mu nkiko
Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga Prof Sam Rugege yavuze ko abayobozi mu nkiko bazajya bakemura ibibazo bagezwaho bigendanye n'imanza hakiri kare
Umuyobozi wa Transparency International Rwanda, Ingabire Immaculee, yavuze ko umuturage atazongera kubura aho ageza akarengane yagiriwe cyangwa ibyo abona bitagenda neza

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza