Ikoranabuhanga rishya rigiye kwifashishwa mu gutanga amakuru kuri ruswa n’ibirego by’akarengane

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 11 Nyakanga 2019 saa 03:57
Yasuwe :
0 0

Mu rwego rwo korohereza abaturage ngo badasiragira mu nkiko, hagiye gutangizwa ikoranabuhanga rizabafasha gutanga amakuru kuri ruswa no ku birego by’akarengane.

Ubu buryo bw’ikoranabuhanga buziyongera kuri IECMS (Integrated Electronic Case Management System) yifashishwa mu gutanga ibirego no kuzuza amadosiye agendanye n’urubanza.

Iri koranabuhanga ryiswe “Sobanuza Inkiko [S-inkiko]’’ urikoresha ashobora kwifashisha internet anyuze ku rubuga rwashyizweho cyangwa ubutumwa bugufi kuri telefoni igendanwa mu gusobanuza ibyo ashaka.

Umuntu azajya yohereza ubutumwa bugufi muri telefoni, niba ari ruswa yandike ijambo Ruswa asige akanya, yandike ikibazo cye, yohereze kuri 2640, bitume kigera ku nzego zose zifite aho zihurira n’ubutabera no kurwanya ruswa n’akarengane mu Rwanda.

Iri koranabuhanga rikoze ku buryo uwatanze amakuru cyangwa ikirego azajya amenyeshwa aho dosiye ye igeze n’uri kuyikoraho ku buryo bizoroha no kugenzura niba hari uwayitindije nkana.

S-Inkiko izatangira gukoreshwa ku wa 16 Nyakanga 2019.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ku wa 11 Nyakanga 2019, Umuvugizi akaba n’Umugenzuzi w’Inkiko, Mutabazi Harrison, yavuze ko iri koranabuhanga rizoroshya igihe abaturage bamaraga bagana ku nkiko.

Yagize ati “Iyo izindi nzira zose zarangiye, umuturage yaburanye, akanajurira nibwo yiyambaza iyi nzira.’’

S-Inkiko yifashishwa kandi n’abashaka gusubirishamo imanza z’akarengane aho umuturage watatse akarengane yandikira Perezida w’Urukiko rwisumbuye ku rwo yaburanishirijwemo.

Yakomeje ati "Iyo perezida w’urukiko rwisumbuye na we asanze nta karengane karimo akamusobanurira ko basuzumye ibaruwa ye agasanga nta karengane, ntibirangirira aho. Ufata inzira ukajya ku Muvunyi, na we akazasuzuma akavuga ko nubwo perezida w’urukiko yasanze nta karengane karimo njye ndakabona. Akora raporo akayiha Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga akaba ariwe ubyemeza.’’

Umuvugizi akaba n’Umugenzuzi w’Inkiko, Mutabazi Harrison, yavuze ko iri koranabuhanga rizakuraho gusiragira kw'abaturage bagana inkiko

Urubanza rwaciwe ku rwego rwa nyuma rushobora gusubirwamo ku mpamvu z’akarengane kubera ko hari ibimenyetso simusiga bigaragaza ruswa, ikimenyane cyangwa icyenewabo byagize ingaruka ku mikirize y’urubanza, bikaba bitarigeze bimenywa n’uwatsinzwe mu gihe cy’iburana, cyangwa iyo iyo mu icibwa ry’urubanza hirengagijwe amategeko cyangwa ibimenyetso bigaragarira buri wese cyangwa iyo urubanza rudashobora kurangizwa hakurikije imikirize yarwo.

Ushaka ko urubanza rwe rusubirwamo ku mpamvu z’akarengane, abisaba urwego rubishinzwe mu nyandiko ikubiyemo impamvu ashingiraho mu gihe kitarenze iminsi mirongo itatu uhereye ku munsi yamenyesherejwe imikirize yarwo.

Icyo kirego gitangwa gusa n’umuburanyi cyangwa uwari umuhagarariye mu rukiko.

Mutabazi yavuze ko “Umugenzuzi Mukuru w’Inkiko na we yemerewe gutanga ikirego mu gihe asanze harabayeho akarengane mu rubanza runaka.’’

Yakomeje avuga ko bizeye ko iri koranabuhanga rizakoreshwa no mu bice by’icyaro binyuze mu kwifashisha abakozi bafasha abaturage mu bujyanama mu mategeko (MAJ).

Ikoranabuhanga rimaze kumenyerwa kuko kuva muri Kanama 2017 inkiko zose mu Rwanda zikoresha IECMS, ikoranabuhanga rituma ababuranyi babona amakuru y’urubanza kandi ku gihe.

Urubanza rwakirwa n’Urwego rw’Umuvunyi rusaba gusubirishwamo rugomba kuba rwaraciwe ku rwego rwa nyuma, ruzanywe n’umwe mu bari ababuranyi, rufite imanza zose zaburanywe kuri icyo kibazo kandi niba uvuga ko yarenganyijwe ashingira ku mpamvu yo kwirengagiza ibimenyetso akabigaragaza.

Mu 2012 nibwo Urwego rw’Umuvunyi rwahawe ububasha bwo gusubirishamo imanza bitewe n’ibibazo by’akarengane rwakiraga rukabibonamo imanza zitari zifite umurongo wo kuba zakemurwa.

Mu manza rwakira, izingana na 6% ni zo ziba zirimo akarengane, izindi ngo ziba zarafashweho imyanzuro y’ukuri.

Urukiko rw’Ikirenga rwatangaje ko kuva umwaka w’ubucamanza watangira muri Nzeri 2018 kugeza hagati muri Gashyantare 2019, mu nkiko harimo imanza 109 z’abakurikiranyweho ibyaha bya ruswa.

Umuyobozi ushinzwe Ikoranabuhanga mu Nkiko, Karungi Niceson, yavuze ko ikoranabuhanga rishya rizorohereza abaturage kubona ubutabera
Mutabazi Harrison na Karungi Niceson mu kiganiro n'itangazamakuru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .