Iyi ngingo, yakomojweho n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, ubwo yari mu Nteko Ishinga Amategeko, aganira na komisiyo y’Ubutaka, Ubuhinzi, Ubworozi n’Ibidukikije ku tegeko rigenga ubutaka mu Rwanda.
Dusengiyumva yavuze ko iri koranabuhanga rizakoreshwa binyuze mu bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibijyanye n’Isanzure, [Rwanda Space Agency- RSA], bikazafasha kumenya inzu zubatswe mu buryo butemewe.
Yagaragaje ko iri koranabuhanga ryamaze gusuzumwa, bigaragara ko rikora neza kandi ryatanga umusaruro.
Ati “Hari uburyo icyogajuru cyerekana inzu yubatswe kuri buri kibanza. Tuzabimenyesha abaturage bitarenze uku kwezi kandi iri koranabuhanga rizajya rikora no muri telefoni ngendanwa.”
Iri koranabuhanga rifite ubushobozi bwo gukusanya amakuru ku nzu zose ziri mu Mujyi wa Kigali, rikaba kandi rihujwe n’uburyo bw’ikoranabuhanga bwo gusaba impushya zo kubaka ku mujyi [online construction permit system].
Rizajya rigaragaza inzu zubatswe nta mpushya, rinemeze niba uruhushya rwatanzwe rwemewe cyangwa ari uruhimbano.
Ati “Urugero, dushobora kureba ubutaka butari bwubatsweho nka tariki ya 8 Kanama, hanyuma tariki ya 14 Kanama tukabona niba hari inzu yatangiye kuhubakwa. Dushobora kandi no kureba niba nyir’iki kibanza afite uruhushya rwemewe.”
Dusengiyumva yavuze ko iri koranabuhanga ridashobora kubogama, bityo rizanafasha guhashya ruswa yakunze kugaragara mu nzego zimwe za Leta zifite aho zihurira n’ubwubatsi.
N’ubwo u Rwanda nta cyogajuru rufite mu Isanzure, ariko rushobora kubona amakuru atangwa nabyo aguzwe ku bindi biriyo, bityo bikaba byanashoboza ikoreshwa ry’iri koranabuhanga.
Imibare iva mu Mujyi wa Kigali igaragaza ko hakenewe kubakwa inzu ziciriritse 18.000 buri mwaka kugira ngo abaturage bawo babone aho kuba.
Ku rwego rw’igihugu, hakenewe inzu zirenga miliyoni ebyiri ziciriritse mu myaka itanu iri imbere, nk’uko bikubiye mu Cyerekezo 2050.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!