Ikoranabuhanga rigiye kwifashishwa mu guhangana na ruswa ivugwa mu itangwa rya ‘permis’

Yanditswe na Habimana James
Kuya 12 Ukuboza 2018 saa 05:04
Yasuwe :
0 0

Polisi y’Igihugu yatangaje ko igiye guhangana na ruswa ikomeje kuvugwa mu itangwa ry’impushya zo gutwara ibinyabiziga, inaburira abapolisi bayakira ko amategeko abategereje.

Umuryango urwanya Ruswa n’Akarengane, Transparency International Rwanda, washyize ahagaragara ubushakashatsi (Rwanda Bribery Index 2018) kuri ruswa nto, bwagaragaje ko ikigaragara mu nzego zirimo polisi yo mu muhanda cyane mu itangwa ry’impushya zo gutwara ibinyabiziga.

Ubu bushakashatsi bwakorewe mu turere twa Nyarugenge, Kicukiro, Gasabo, Huye, Kamonyi, Kirehe, Nyagatare, Gicumbi, Rulindo, Rubavu na Ngororero, ku bantu 2400 bari hejuru y’imyaka 18.

Bwagaragaje ko ugereranyije n’umwaka wa 2017, ruswa yagabanutse kuko abahuye nayo muri uwo mwaka bari 24% mu gihe mu 2018 ari 20%.

Mu bijyanye no gusaba serivisi, urwego rw’abikorera rwagaragayemo ruswa nyinshi kuko iri ku kigero cya 19.28%; Polisi ishami ryo mu muhanda iba iya kabiri ifite 15.14% mu gihe mu 2017 yari ifite 11.67%, REG iba ya gatatu na 12.93%.

Ubu bushakashatsi buvuga ko kubona impushya zo gutwara ibinyabiziga harimo ruswa iri hejuru, kuko biri ku kigero cya 38.64%.

Bunagaragaza ko mu gutanga ibyangombwa bwo kubaka, hagaragaye ruswa iri hejuru kuko iri ku rugero rwa 44.12%, gutanga amasoko mu bikorera iri kuri 33%, kurekura ikinyabiziga cyafashwe na Polisi iri kuri 24%, naho gahunda ya Girinka iri kuri 22%.

Umuyobozi w’Ishami ryo kurwanya ruswa muri Polisi y’Igihugu, ACP Jean Nepo Mbonyumuvunyi, yatangaje ko nka Polisi y’Igihugu batishimiye iyi mibare, ariko biteguye gukomeza guhangana n’abapolisi bayigaragaramo.

Ati “Ntabwo tubyakiriye neza, iyo urebye ruswa yavuzwe cyane iri mu ishami rya Polisi yo mu muhanda, cyane mu ishami ryo gutanga impushya, mu bizamini, izi ni impungenge natwe dufite, ariko nk’ubuyobozi bwa Polisi y’igihugu hari ingamba twafashe zikomeye.”

“Turashaka gushyira gahunda zose mu buryo bw’ikoranabuhanga, serivisi zitangwa mu gutanga impushya, gukora ibizamini byose bibe mu buryo bw’ikonabuhanga.”

Yakomeje agira ati “Ubu mwabonye ko uwiyandikisha, kwishyura, ibintu byose bisigaye bikorwa hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga, ni ingamba ziriho ndetse nta nubwo ari ingamba z’igihe kirekire kuko umushinga ugiye gutangira.

Yavuze ko hari umushinga uri gukorwa i Masaka ‘aho umuntu azajya yinjiza ahantu habugenewe, mbese twabihuje na mudasobwa, mudasobwa yonyine izajya ikubwira iti kora ibi, wasohoka igahita iguha ibisubizo byawe, urumva ko ntaho uzahurira n’umupolisi ngo ube wamuha ruswa, ntabwo ubuyobozi bwa Polisi y’Igihugu bwicaye’.

Yavuze kandi ko Polisi y’Igihugu isanzwe itihanganira abapolisi barya ruswa, kuko abafashwe bose bahita birukanwa.

Yakomeje agira ati “Umwaka utaha nibongera kugaragaza ubu bushakashatsi muzabona ko Polisi yo mu muhanda izaba yaragabanutsemo ruswa kubera izo ngamba nziza zirimo gufatwa n’ubuyobozi, umurongo w’igihugu cyacu urasobanutse, uzafatirwa muri ruswa wese ntituzamwihanganira.”

Umuyobozi wa Transparency Rwanda Ingabire Immaculée, yatangaje ko nta kintu kinini cyahindutse cyane ugereranyije n’umwaka ushize, kuko hari inzego zagiye zimanuka muri ruswa ariko hakaba n’izindi zizamuka, bigatuma ishusho rusange idahinduka.

Yavuze ko uretse mu ishami rya Polisi ishinzwe umutekano wo mu muhanda, ruswa ikomeje kugaragara mu nzego z’ubucamanza, muri za Kaminuza, muri VUP, agasaba leta guhaguruka.

Raporo y’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane ku isi, yashyize u Rwanda ku mwanya wa gatatu muri Afurika mu 2017 mu kurwanya ruswa, no ku mwanya wa 48 ku rwego rw’isi n’amanota 55%.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza