Abatangiye amashuri yisumbuye (A Level) mu 2009 basanze impinduka mu masomo bagiye kwiga harimo n’irishya ryitwa ‘General Paper’, ndetse nyuma y’imyaka itatu rihita rikorwa mu kizamini cya Leta. Nyuma yaryo haje ‘Entrepreneurship’ na ryo batangira kuribazwa hashize imyaka itatu ryigishwa.
Bitandukanye n’amasomo nka ICT yatangiye gushyirwamo imbaraga mu kuva mu 2008 hatangizwa gahunda ya mudasobwa imwe kuri buri mwana. Ni gahunda yari igamije gufasha abanyeshuri kuzamukana ubumenyi bwisumbuye mu ikoranabuhanga no kuryifashisha bahanga ibishya.
Mu mashuri yisumbuye isomo rya ICT ryigwa amasaha make ndetse amashuri menshi ntagira mudasobwa zihagije zatuma bigisha neza abanyeshuri amagana baba bari mu kigo.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri, NESA, Dr Bahati Bernard aherutse gutangaza ko hari abantu benshi babaza impamvu isomo nka ICT ridakorwa mu kizamini cya Leta ariko ahita anavuga ko riramutse rikozwe hari abana benshi babirenganiramo.
Ati”ICT yo rwose ni umwihariko kuko urebye uko yigwa mu mashuri n’ibikoresho usanga abana batayiga ku rugero rumwe, hamwe nta bikoresho bihari, abandi bayiga mu magambo gusa kugira ngo abe afite mudasobwa agashushanya.”
Raporo ya Minisiteri y’Uburezi igaragaza ishusho y’uburezi mu gihugu, yerekanye ko mu mwaka wa 2022/2023 abanyeshuri umunani bo mu mashuri abanza basangiraga mudasobwa imwe, icyenda bo muri TVET bakoresha mudasobwa imwe na ho abo mu mashuri yisumbuye biga amasomo rusange na mbonezamwuga na bo basaranganyaga mudasobwa imwe ari umunani.
Imibare igaragaza ko mu bigo by’amashuri abanza, nibura 20.3% ari ho hari smart classroom, mu mashuri makuru y’ubumenyi rusange na mbonezamwuka zikaba muri 45,3% na ho TVET zifite smart classroom ni 36%.
Dr Bahati ati “Ushyizeho ikizamini cya [leta] cy’Ikoranabuhanga ukagitegura ukurikije integanyanyigisho, abana rwose kugeza ubu ntabwo bayiga neza pe! Hari aho usanga hari smart classroom imwe na yo akenshi aho uyisanze usanga ikoreshwa n’abantu biga amasiyansi hari n’aho zitari."
"Hari ahantu hatari umuriro, ku buryo twabaye twitonze kugira ngo hatagira abana baba babirenganiramo kuko barahari benshi kuko ICT ntabwo yigishwa neza, icyakora vuba aha ntabwo twakomeza gutya. Birasaba ko amasomo niba ahari yigishwa ajya abazwa.”
Kugeza mu 2023 amashuri abanza afite amashanyarazi yari 77.7%, amashuri yisumbuye yigisha amasomo rusange na mbonezamwuga yageraga kuri 80,7% mu gihe aya TVET afite amashanyarazi ari 88,1%.
Indimi nk’Igiswahili n’Igifaransa zazize iki?
Mu 2008 u Rwanda rwinjiye mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba nyuma rugira uruhare mu gushyiraho Komisiyo y’Igiswahili y’Umuryango w’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (KAKAMA).
Muri Mata 2017 kandi mu Rwanda hatowe itegeko ryemeza ururimi rw’Igiswahili nk’ururimi rw’ubutegetsi rwa kane nyuma y’Ikinyarwanda, Icyongereza n’Igifaransa.
Kuva habaho impinduka mu 2009, ururimi rwigishwamo rugahinduka Icyongereza, Igifaransa cyasigariye ku biga ishami rya English-French-Kinyarwanda aba aribo bagikora mu kizamini cya Leta, abandi bakacyiga amasaha atarenze abiri mu cyumweru.
Abarimu bamwe babonaga ko utazagikora mu kizamini cya Leta bagahitamo gukoresha ayo masaha mu kwigisha ibindi, Igifaransa gicika intege gutyo kugeza n’ubu.
Dr. Bahati yahamije ko kudakora izi ndimi mu kizamini cya Leta bituruka ku kuba abanyeshuri babura abarimu bazibigisha neza.
Ati “Ariko Igifaransa n’Igiswahili ho ni ibura ry’abarimu, usanga rwose hari n’aho batari. Mu ngendo Minisitiri w’Uburezi yagiriye mu Ntara ikibazo bamugejejeho cyane ni icy’ibura ry’abarimu b’igiswahili, ukareba rero ubishyize mu bizamini bya Leta hari abana baharenganira.”
Nubwo Dr. Bahati atavuga igihe gihamye aya masomo azatangira gukorwaho mu bizamini bya Leta, ahamya ko bitazakomeza uku ahubwo bagiye guhaguruka bagashyiramo imbaraga ku buryo amasomo yose yigishwa yajya abazwa mu bizamini bya Leta.
Igifaransa kiri ku mwanya wa gatanu mu ndimi zivugwa n’abantu benshi ku Isi. Mu Rwanda habarurwa abalimu bagera ku 2.598 bacyigisha harimo abakibangikanya n’andi masomo ndetse n’abacyigisha cyonyine. Ni mu gihe abavuga Igiswahili babarirwa muri miliyoni 200.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!