Abantu bakoze ibizamini bya Leta mu myaka yatambutse bazi neza kugira ngo umuntu agire amanota 50% mu isomo imbaraga byasabaga, ndetse ntibyatunguranaga kubona ikigo cy’amashuri gitsindisha umuntu umwe cyangwa hamwe akabura.
Ku barangiza ayisumbuye hari n’ababuraga impamyamenyi bikarangira basubiye gusibira cyangwa bagakora nk’abakandida bigenga.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri, NESA kivuga ko ibizamini bitegurwa hagamijwe gusuzuma ubumenyi abanyeshuri barangizanyije, ariko ngo ibipimo bigenderwaho bituma buri munyeshuri ku rwego rwe aba ashobora kubonamo ibibazo yakora.
Kuri ubu abanyeshuri barangije ayisumbuye hatsinze 78.6%, mu gihe hari hakoze 91.713, bamwe bagahamya ko ibizamini byatanzwe byari byoroshye.
Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana ubwo yari mu kiganiro Urubuga rw’Itangazamakuru kuri uyu wa 17 Ugishyingo 2024, yasobanuye ko ibizamini bitangwa hakurikijwe uburyo bigishijemo, bigatuma bamenya niba ibyo umunyeshuri yize yarabyumvise.
Ati “Ikizamini cya kera cyakoreshwaga kugira ngo abana batsinze babe bakeya kuko imyanya bajyagamo na yo yari mike. Ntabwo ikizamini cyavugaga ngo abana bamenye ahubwo cyavugaga ngo nkeneye abana 100, rero ikizamini ngomba kugikora kugira ngo abana 100 babe aribo batsinda gusa kuko ari yo myanya yari ihari. Ubu nta kibazo cy’imyanya dufite. Ikizamini ubundi kivuga ngo umwana yize, uwo mwana yamenye ibyo yize? Ikizamini ni cyo kibaza.”
Minisitiri Nsengimana yahamije ko ikizamini ari cyo kibaza umunyeshuri, kikerekana urwego ariho niba ari urwo guhabwa impamyabumenyi cyangwa kuyimwa.
Ati “Kiravuga kiti nakwigishije none ngiye kukubaza kugira ngo ndebe ko ibyo nakwigishije wabimenye. Niba wabimenye tsinda, ntiba utabimenye uratsindwa nyine nkamenya ko utabimenye nkareba uburyo bundi nkwigisha.”
Yavuze ko uburezi bugomba gutanga umusanzu ukomeye mu kugeza igihugu ku cyerekezo 2050 kandi bitazagerwaho abantu bajenjekeye abiga.
Ati “Twebwe icyo dushaka gukora ni ukuvuga ngo umwana wize ni ubuhe bumenyi agomba kuba afite igihe arangije, noneho tumukoreshe ikizami kugira ngo turebe ko ubwo bumenyi abufite.”
“Niba abufite tumufashe no gukomeza kwiga andi mashuri niba atabufite tumufashe asubiremo cyangwa arebe ubundi buryo bwo gukaza umurego na we ubwo bumenyi abugire. Ni bwo buryo twakubaka igihugu, nibwo buryo twakora ku buryo abana b’Abanyarwanda bagira ubumenyi kugira ngo na bo bashobore kugira uruhare mu kubaka igihugu cyabo.”
Abanyeshuri batsinze ibizamini bya Leta mu gihugu hose ni 71.746 bangana na 78.6%, mu gihe hari hakoze 91.713.
Mu mashuri y’ubumenyi rusange hakoze abanyeshuri 56.300 hatsinda 38016 bangana na 67%. Abo mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro TSS hakoze 30.730, abatsinze ni 29.542.
Abo mu mashuri abategurira gukora imirimo runaka (professional education) hiyandikishije 4271, hakora 4268 ariko abatsinze ni 4188, bingana na 98,1%.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!