Ikirwa cya Nkombo cyashyizwe muri Guma mu Rugo kubera icyorezo cya Coronavirus

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 12 Kamena 2020 saa 07:31
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Prof Shyaka Anastase, yatangaje ko Umurenge wa Nkombo wo mu Karere ka Rusizi nawo wongerewe mu yo abaturage bagomba kuguma mu ngo zabo, mu gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus.

Magingo aya Akarere ka Rusizi niko gasigayemo ubwandu bwa Coronavirus mu baturage, mu gihe abandi barwayi barimo kuboneka mu Rwanda batahurwa bageze ku mipaka aho binjirira mu gihugu, bagahita bashyirwa mu kato.

Ku wa 4 Kamena nibwo imirenge ya Kamembe, Nyakarenzo, Mururu n’igice cya Gihundwe igize Umujyi wa Kamembe mu Karere ka Rusizi yashyizwe muri gahunda ya Guma mu Rugo mu gihe cy’ibyumweru bibiri mu kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, nibura mu gihe cy’ibyumweru bibiri.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Kayumba Ephrem, yabwiye IGIHE ko Ikirwa cya Nkombo gikunze gukorerwamo uburobyi nacyo cyagaragayemo abantu banduye Coronavirus ariyo mpamvu hafashwe ingamba ziyongera ku zari zarashyizwe mu gukumira iki cyorezo mu karere ayoboye, zigomba kumara ibyumweru bibiri.

Ati “Ubuzima bwabo babutega cyane ku burobyi ariko kuko amazi aduhuza na Congo, harimo kuba bashobora guhura n’Abanye-Congo ku mpamvu zirimo nko guhererekanya ibintu bishingiye ku bucuruzi.”

Mu ntangiriro za Gicurasi, Rusizi yari mu turere 17 tw’u Rwanda tutari twakagezemo Coronavirus cyo kimwe na Nyamasheke, Rubavu, Gakenke, Burera, Nyagatare, Gatsibo, Nyabihu, Ngororero, Rutsiro, Gisagara, Nyanza, Ruhango, Nyaruguru, Rwamagana, Kayonza na Nyamagabe.

Meya Kayumba avuga ko impamvu ibintu byafashe indi ntera, ari uko abambukaga muri Congo bajyanyeyo ibiribwa cyangwa babivanyeho, bashobora kuba baranduriyeyo.

Ati “Bituruka cyane ku rujya n’uruza ku mipaka kuko mu ngamba zisanzweho hariho irengayobora ku ngendo zambukiranya imipaka ariko ku batwaye ibyo kurya. Hagendaga abashoferi kandi ugasanga si abanyarwanda gusa bajya i Bukavu kuko turabona n’Abanya-Tanzania bazanayo imyaka kuko hari imodoka zinyura ku Rusumo zikambuka, bakagenda bakamarayo iminsi runaka bategereje gupakurura imizigo, tubona ariyo mpamvu ikomeye, kuko muri Tanzania abashoferi batatu muri batanu baba barwaye, kuba bajyaga hariya hakurya byarangira bagahurirayo n’abacu bajyanyeyo imizigo, tubona ariyo mvano.”

Magingo aya, hakajijwe ibikorwa byo gupima abaturage aho bikorwa urugo ku rundi cyane mu mirenge yegereye umupaka.

Indi nkuru wasoma: Ubuzima i Rusizi: Gupima Coronavirus biri gukorwa urugo ku rundi, hamaze gupimwa abarenga 3000

Abaturage bo ku Nkombo basabwe kuguma mu rugo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .