Ikiraro gihuza umuhanda Nyabugogo-Gatsata cyafunzwe amasaha amwe mu minsi itatu (Amafoto)

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 17 Ugushyingo 2018 saa 12:04
Yasuwe :
0 0

Abantu n’ibinyabiziga bakoresha umuhanda Nyabugogo-Gatsata, ntibari kuwukoresha mu masaha amwe yo kuri uyu wa Gatandatu, ku Cyumweru no ku wa Mbere, kubera imirimo yo kwagura ikiraro gihuza utwo duce twombi.

Itangazo Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bwashyize ahagaragara kuri uyu wa Gatanu, risobanura ko ‘Gifunze hagati ya saa moya za mugitondo(7h00) na saa sita z’amanywa(12h00) ku wa Gatandatu no ku Cyumweru, na saa tatu (9h00) kugeza saa munani (14h00) zo ku wa Mbere.’

Rikomeza risaba abawukoreshaga gukoresha indi mihanda irimo Karuruma-Gisozi cyangwa Kagugu-Batsinda-Nyacyonga.

Imashini zabugenewe ziri kubaka igice cyo hejuru cy’ikiraro, zishyiraho ibyuma byambukiranya umugezi n’abashinzwe gukurikira imirimo yo kucyubaka bareba niba bikorwa uko bikwiye.

Nta modoka ziri kuhaca. Abantu bo uretse abari kureba uko bikorwa, abigendera bari kumenyeshwa ko nta nzira ihari, bakerekwa ahandi banyura.

Eng. Dr. Gatabazi Jean Damascène ukuriye ikipe y’abakurikirana iyubakwa ry’iki kiraro, yabwiye IGIHE ko ‘Habanje kubakwa igice cyo hasi, bategura ahazashyirwa ibyuma byambukiranya umugezi, ubu bakaba bari gufunga ibice byo hejuru.’

Yakomeje agira ati “Iriya gahunda twatanze irubahirizwa nk’uko uri kubinona, ni igice cya mbere cy’uyu munsi turi gukora kirarangira ku gihe (12h00) ejo tuzakore ikindi.”

Yasobanuye ko uyu munsi wa mbere wo gufunga igice cyo hejuru uri gutanga icyizere ko ibindi bizihuta, bikaba byanarangira mbere.

Zimurinda David wari ugiye muri Gare ya Nyabugogo aturutse mu Gatsata, yavuze ko urugendo rwabaye rurerure ariko abyihanganira kuko ari ibikorwa bifitiye abaturage akamaro.

Ati “Urabona ko bahafunze, turi kurinda kuzenguruka ariko kuko bidufitiye inyungu twese, turihangana kugeza igihe bazawufungurira.”

Muhizi Jean Usanzwe ari umunyonzi we yagize ati “Ibi ntacyo bitwaye kuko ari iby’igihe gito. Kuba bagiye kucyagura bizadufasha. Wasangaga tukinyuraho tubyigana, bakaba banakugonga ariko nibacyagura bizatwongerera umutekano.”

Nyuma yo gufunga ibyuma byamukiranya umugezi, hazakurikiraho imirimo yo gushyiraho kaburimbo ku buryo bishobora kuzarangira bitarenze muri Mutarama 2019 nk’uko ababishinzwe babyemeza.

Iki kiraro kizuzura gitwaye asaga miliyoni $7.

Abantu bari baje kureba uko imashini zishyiraho ibyuma byambukiranya umugezi
Eng. Dr. Gatabazi Jean Damascène, ukuriye ikipe y’abakurikirana iyubakwa ry’icyo kiraro, yavuze ko imirimo ishobora kurangira na mbere y'igihe cyatangajwe
Imashini zagenewe guterura ibintu biremereye nizo zifashishijwe mu gushyira ibyuma ku kiraro
Icyuma cya mbere cyari kimaze guterekwa ku kiraro
Ku gice cy'umuhanda cya Gatsata, abakozi bafasha abubaka ikiraro bayoboraga abagenzi izindi nzira bacamo
Igice cy'umuhanda kiri mu Karere ka Nyarugenge gifungishije amabati
Iki gice cyari kitarashyirwaho ibyuma byambukiranya umugezi wa Nyabugogo
Ikiraro gihuza Nyabugogo-Gatsata cyafunzwe amasaha amwe mu minsi itatu
Imishini ziri gushyiraho ibyuma byambukiranya umugezi wa Nyabugogo
Itsinda ry'abakurikirana imirimo yo kwagura iki kiraro riri mu kazi

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza