Ni kenshi mu bihe by’imvura hagiye humvikana impanuka zaterwaga n’amazi menshi yaturukaga muri Mpazi. Hari imodoka, abantu n’ibintu byatwarwaga n’amazi. Mu gukemura iki kibazo, ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali burimo kubaka ikiraro gisanga ikindi cyuzuye ku gice cyo hepfo ya Gare ya Nyabugogo.
Iyo ugeze ahubakwa, usanga imirimo igeze ku rwego rushimishije cyane ndetse harabura iminsi mike ngo imodoka zongere kuhanyura nk’uko abubaka n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali babyemeza.
Eng Ishimwe Alain Christian uri mu bacyubakisha, yavuze ko kuri uyu wa Gatatu tariki ya 8 Kamena 2022, ari bwo basoje imirimo yo gushyira béton kuri iki kiraro iri bukurikirwe no kuzamura umuhanda no kuwuhuza na cyo.
Yagize ati “Kumena béton hejuru yo ku kiraro birarangira uyu munsi noneho dutangire kugihuza n’umuhanda tukizamura nabyo bizafata nk’ibyumweru bibiri.”
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije Ushinzwe Imiturire n’Ibikorwaremezo, Dr Mpabwanamaguru Merard, yavugiye kuri Televiziyo y’Igihugu, ko kugira ngo ikiraro kibe cyumye bitwara hagati y’iminsi 21 na 28. Ibi byatumye hari abatekereza ko mu gihe u Rwanda ruzaba rwakira inama y’Abakuru b’Ibihugu na za guverinoma bikoresha Icyongereza (CHOGM), iki kiraro kitazakoreshwa.
Yavuze ko mu gihe cya CHOGM kiriya kiraro cya Nyabugogo hari uburyo kizakoreshwamo bitandukanye n’uko abantu bagakwiye kugikoreshamo.
Ati "Turizera neza kubera ubwoko bwa sima n’imicanga bizakoreshwa hariya, ko mu minsi 14 hari ingendo nkeya ziba zashoboka hariya bitewe n’amasuzuma ya laboratwari tuzaba dufite".
Dr Mpabwanamaguru yasobanuye ko iyo hamenwa béton hari impagararizi (sample) zifatwa zikajyanwa muri laboratwari nyuma y’iminsi irindwi hakabaho kumanyura béton kugira ngo barebe ubukomere bwayo, nyuma y’indi minsi bakamanyura ikindi gice gutyo gutyo. Ibi ni byo bizagenderwaho hagendwa ubwoko bw’urujya n’uruza ruzakorerwa ku kiraro cya Nyabugogo.
Ati "Ikoreshwa ry’ikiraro rizaba ridafunguye kuri bose bitewe n’isuzuma rya laboratwari ariko hari imodoka runaka bitewe n’uburemere bwazo zizaba zishobora kuba zanyuraho".
Eng Ishimwe yakomeje avuga ko iki kiraro kizuzura hakoreshejwe akabakaba miliyari ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.
Ati “Ubwacyo iki kiraro kireshya na metero kibe 1,100 ku buryo twacyubakishije imifuka y’isima 12,100 na toni 300 za fer à béton kikaba kizuzura gitwaye miliyari 1,8 Frw".
Ibikorwa byo kubaka iki kiraro byahaye akazi Abanyarwanda bagera kuri 400. Nshimiyimana Bernard uri gukora imirimo yo kucyubaka yemeza ko akazi yabonye kamufashije byinshi.
Ati “Kuba narabonyemo akazi byaramfashije kuko byankuye mu bushomeri mpakura amafaranga yo kumfasha n’umuryango wanjye tuniteza imbere muri rusange kuko ku munsi baduhemba ibihumbi bitanu ku munsi.”
Muhawenimana Betty avuga ko amafaranga ari guhembwa azatuma na we abasha kwiga kaminuza nk’uko abyifuza.
Ati “Aka kazi ko kuzinga ibyuma nkamazemo amezi abiri n’igice ariko hari byinshi kamfashije kubera ko mbona amafaranga nkayazigama kugira ngo nzabashe kwiyishyurira kaminuza kuko nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye nari narabuze uko nakomeza Kaminuza.”
Mu byumweru bibiri nyuma yo kumena béton hari indi mirimo yo ku mpande z’ikiraro igomba gukorwa harimo gushyiraho kaburimbo, gusubizaho amapoto y’amashanyarazi, iyi izaba yarangiye muri iyi minsi.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!