Imirimo yo kubaka iki kiraro giherereye mu Murenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge kinyura ku muhanda wa Nyabugogo ahitwa ku Mashyirahamwe, yatangiye mu ntangiro za Mata 2022.
Kuva tariki 20 Kamena 2022, i Kigali hazaba hateraniye Inama ya Commonwealth izwi nka CHOGM. Byitezwe ko ishobora kuzasanga imirimo yo kubaka iki kiraro yararangiye.
Ni icyizere cyatanzwe n’Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Imyubakire mu Mujyi wa Kigali, Asaba Katabarwa Emmanuel, wavuze ko kuri ubu imirimo irimo gukorwa ari ijyanye no kumena béton.
Ati “Ako niko kazi gakomeye dufite, duteganya ko birangirana n’uku kwezi kwa Gatanu. Haraba hasigaye rero gukora amasuku kandi nabyo bizarangira mu kwezi kwa Gatandatu.”
Imirimo irimo gukorwa kuri iki kiraro ni ukucyagura no kwagura ruhurura itwara amazi aturuka mu bice bya Kimisagara.
Ni mu gihe kandi n’umuhanda ahegereye iki kiraro wongereweho metero eshatu z’ubugari.
Katabarwa avuga ko hatekerejwe kwagura iki kiraro na ruhurura nyuma y’uko bigaragaye ko amazi yaturukaga mu bice bya Kimisagara anyura muri iyi ruhurura yikubye hafi inshuro eshatu.







TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!