Ikiraro cya Kanyonyomba gihuza Ngoma na Bugesera cyongeye kuba nyabagendwa

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 7 Ukwakira 2020 saa 03:19
Yasuwe :
0 0

Ikiraro cya Kanyonyomba gihuza Akarere ka Ngoma n’aka Bugesera biciye mu mirenge ya Gashora na Rukumberi cyari kimaze amezi atanu gisenywe n’imvura cyongeye kuba nyabagendwa ariko imodoka zirakumirwa.

Ni ikiraro cyari cyarangiritse kuva muri Gashyantare uyu mwaka, bigeze muri Gicurasi ubwo hagwaga imvura nyinshi iragitembana.

Abaturage bifashishaga iki kiraro mu bwikorezi bari babwiye IGIHE ko cyari cyabateye igihombo bitewe n’uko ibicuruzwa byabo babyambutsaga bakoresheje ubwato kandi ngo bukabahenda cyane.

Ku wa Mbere w’iki Cyumweru tariki ya 5 Ukwakira 2020 nibwo iki kiraro cyongeye kuba nyabagendwa nyuma yaho Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi (RTDA) cyubatse ikiraro kizaba cyifashishwa muri iyi minsi mu gihe hategerejwe ikiraro cyiza kizajya kinanyuraho imodoka kizubakwana n’umuhanda wa kaburimbo uhuza Ngoma na Bugesera.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Nyiridandi Mapambano Cyriaque, yabwiye IGIHE ko ikiraro cyakozwe ari icyo kwifashisha hagati y’abaturage batuye muri iyi mirenge ngo nta modoka yemerewe kukinyuraho.

Ati “ Murabizi hashize igihe dufite ikibazo cy’ikiraro cya Kanyonyomba gihuza Akarere ka Bugesera na Ngoma cyatembye kubera ibiza byari bihari mu minsi ishize, mu gihe rero hagitegurwa kubaka ikiraro kinini kizajya gicaho ibinyabiziga binini, hakozwe ikindi gito gituma imigenderanire hagati y’uturere tubiri ishoboka gishobora gucaho moto, amagare n’abanyamaguru.”

Mapambano yakomeje avuga ko bacyitezeho inyungu nyinshi ngo kuko imodoka zajyaga zihagarara hakurya muri Bugesera kandi zigiye guhahira i Ngoma ibicuruzwa bikambutswa mu buryo bugoranye ariko ngo ubu imodoka izajya iparika banabitunde bakoresheje amagare cyangwa abantu.

Uyu muyobozi yavuze ko kuri ubu hamaze gutangwa isoko ry’umuhanda Ngoma-Bugesera ari naho biteganyijwe ko hazubakwamo ikiraro cyiza kinini kizifashishwa mu buhahirane, iki ngo ni nacyo kizajya kinyuraho imodoka neza nta nkomyi.

Ikiraro cya Kanyonyomba ni kimwe mu byifashishwa cyane n’abahinzi bo mu turere twa Kirehe na Ngoma mu kujyana umusaruro wabo w’ubuhinzi mu Mujyi wa Kigali bitewe n’uko iyi nzira ariyo ya hafi cyane ugereranyije n’iyo guca i Kayonza na Rwamagana.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .