Raporo ngarukakwezi ya NISR igaruka ku bucuruzi mpuzamahanga ya Kamena 2024, igaragaza ko agaciro k’ibyo u Rwanda rwohereje mu mahanga muri Kamena kagabanyutseho 21.24% ugereranyije na Gicurasi 2024, ndetse kagabanyuka no ku kigero cya 0.21% ugereranyije na Kamena 2024.
Muri Kamena 2023 ibyo u Rwanda rwohereje mu mahanga byari bifite agaciro ka miliyoni 169.93 $, muri Gicurasi 2024 rwohereza ibifite agaciro ka miliyoni 215.30 $, mu gihe muri Kamena rwohereje ibifite agaciro ka miliyoni 169.58 $ bisobanura igabanyuka rya 0.21% ugereranyije n’umwaka ushize.
Ku rundi ruhande, ibyo u Rwanda rwinjije muri Kamena 2024 byari bifite agaciro ka miliyoni 637.23 $ bikaba byariyongereye ku kigero cya 0.13% ugereranyije n’ibifite agaciro ka miliyoni 636.39 $ byari byatumijwe muri Gicurasi 2024, ndetse byiyongera ku kigero cya 18.39% ugereranyije na Kamena 2024 kuko rwari rwatumije ibifite agaciro ka 538.23 $.
Ku bijyanye n’ibicuruzwa bitumizwa bikongera koherezwa mu mahanga, iyi raporo igaragaza ko muri Kamena 2024 u Rwanda rwohereje ibifite agaciro ka miliyoni 56.03 $ kakaba karagabanyutseho 5.21% ugereranyije na miliyoni 59.11 $ kariho muri Gicurasi ariko kiyongeraho 4.15% ugereranyije na miliyoni 53.80 $ kariho muri Kamena umwaka ushize.
Ibihugu byaje imbere mu byo u Rwanda rwoherejemo ibicuruzwa, birimo Leta zunze Ubumwe z’Abarabu, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u Bushinwa, Luxembourg, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Buholandi, u Bwongereza, Pakistan, Congo na Thailand, ahoherejwe ibifite agaciro ka miliyoni 169.58 $.
Mu gihe ibihugu biri imbere mu byo u Rwanda rutumizamo ibicuruzwa birimo u Bushinwa, Kenya, u Buhinde, Tanzania, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Uganda, u Budage, u Burusiya, Turikiya na Misiri, byatumijwemo ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 637.23 $.
Icyuho hagati y’ibitumizwa n’ibyoherezwa mu mahanga kizazibwa gite?
Guverineri wungirije wa Banki Nkuru y’u Rwanda, Soraya Hakuziyaremye ubwo yari mu Kiganiro n’abanyamakuru mu mpera z’umwaka ushize, yasobanuye ko guhangana n’icyuho hagati y’ibyoherezwa hanze n’ibitumizwayo ari urugendo ruzafata igihe kirekire.
Ati “Hari ingamba zashyizweho. Gahunda ya Made in Rwanda yashyizweho mu 2018 yafashije mu kongera ibikorerwa mu Rwanda kugira ngo tudakomeza gukura mu mahanga ibyo twakwikorera, icya kabiri ni no kugira ngo twongere ibyo twohereza mu mahanga, byaba ibikorerwa mu nganda ariko n’ibikomoka ku buhinzi.”
Hakuziyaremye yavuze ko mu kubaka no kongerera ubushobozi urwego rw’inganda, hagitumizwa ibintu byinshi hanze birimo imashini n’ibikoresho by’ibanze bikenewe muri izo nganda bitabasha kuboneka mu Rwanda.
Ati “Mu myaka yashize gukura mu mahanga ibyo bikenerwa ari ibyo bikoresho by’ibanze, imashini zo mu nganda; byo ni ibintu byari byitezwe ko bigomba gukomeza kuzamuka kugeza igihe dushobora natwe kugira ubushobozi bwo gukora izo mashini no kongera ubushobozi bw’urwego rw’inganda. Umuntu abireba nk’ishoramari ntabwo ari ukuvuga ngo ni ugukomeza kwagura icyo cyuho nta kamaro bifite.”
“Icya kabiri umuntu atanabirebeye mu mibare ni ukureba uruhare rw’ukwigira mu gihugu. Niba hari ibintu dushobora kwikorera ni ukuvuga ko habayeho icyorezo nk’icya Covid cyangwa se ikindi cyatuma ubucuruzi no guhahirana kw’ibihugu bitandukanye gukomwa mu nkokora, nibura iby’ibanze ube ubifite.”
Hakuziyaremye yavuze ko bigoye gutanga igihe runaka igihugu cyaba cyamaze gukuraho ikinyuranyo cy’ibitumizwa n’ibyoherezwa hanze, ahubwo ngo imbaraga zishyirwa mu gushaka uko icyo cyuho cyagabanyuka.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!