Ikigo RH Bophelo cyo muri Afurika y’Epfo cyinjiye ku Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 1 Kamena 2020 saa 05:29
Yasuwe :
0 0

Ikigo RH Bophelo Ltd cyo muri Afurika y’Epfo gikora ishoramari muri serivisi z’ubuzima, cyinjiye ku mugaragaro ku Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda, igikorwa cyitezweho gufungurira amarembo abifuza kugishoramo imari bo mu Rwanda no mu Karere ruherereyemo.

Nyuma y’umuhango wabaye kuri uyu wa Mbere, RH Bophelo Ltd yahise iba ikigo cya cyenda kiri ku Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda. Cyiyongereye kuri Crystal Telecom, Bralirwa, Uchumi Super Market Ltd, National Media Group, Banki ya Kigali, Kenya Commercial Bank (KCB), Equity Bank Group Ltd na I&M Bank Rwanda.

Ubuyobozi bwagaragaje ko RH Bophelo itinjiye ku Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda ngo ikusanye amafaranga runaka, ahubwo ari uguha amahirwe abasanganwe imigabane muri iki kigo n’abandi bifuza kugishoramo imari, gukora ubwo bucuruzi banyuze ku isoko ry’u Rwanda.

Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB, Niyonkuru Zephanie, wavugije inzogera itangiza ubucuruzi bwa RH Bophelo ku isoko ry’u Rwanda, yavuze ko ubu ari ubundi buryo Abanyarwanda babonye bwo gukomeza kugerwaho na serivisi z’imari.

Imibare iheruka igaragaza ko Abanyarwanda 93% ubu ari bo bagerwaho na serivisi z’imari, kandi intego ni uko baba 100% binyuze mu buryo butandukanye.

Yavuze ko gukomeza kwagura ibikorwa bibera ku Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda bijyanye n’intego leta yihaye yo guhindura u Rwanda igicumbi cy’ubucuruzi na serivisi z’imari mu Karere n’uyu mugabane, ari nabwo buryo hashinzwemo Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe Ibikorwa by’Ubucuruzi n’Imari cya Kigali, KIFC (Kigali International Financial Center).

Yakomeje ati “Mu gihe twishimira ukuza ku isoko kwa RH Bophelo Limited, nishimiye kuvuga ko binyuze ku isoko ry’imari n’imigabane nubwo rikiri rito nk’ikigo, mu gihe gito ryateye intambwe ikomeye kuko rimaze kugira agaciro ka miliyari $3.6 ndetse ryamaze kurenza miliyari $1 mu mafaranga amaze kunyuzwaho kugeza mu mpera z’umwaka wa 2019.”

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Kigenzura Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda (CMA), Eric Bundugu, yavuze ko iki gikorwa cyashobotse kubera ubufatanye bw’inzego zitandukanye, ndetse bazakomeza gutanga umusanzu ushoboka.

Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Finance Limited ari nayo igenzura KIFC, Nick Barigye, yashimye kuba RH Bophelo yinjiye ku isoko ry’u Rwanda, agaragaza ko byashobotse kubera ubufatanye bw’inzego zitandukanye.

Yakomeje ati “Ibi tubifata nk’intangiriro kandi bigaragaza ko icyerekezo cy’ubuyobozi bwacu mu gushyiraho KIFC kirimo gutanga umusaruro. Twizeye ko hazaza ibigo byinshi bishyira imigabane hano n’ibigo byo mu gihugu bizashyira imigabane ku Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda, kuko bibona ko ibijyanye no kugenzura imikorere bihagaze neza, inyungu zijyana nabyo n’ibindi, byose bihari. Iyi ni intangiriro y’ibindi byinshi biri imbere.”

Umuyobozi Nshingwabikorwa wa RHB, Quinton Zunga, yavuze ko iyi ari indi ntambwe itangiwe mu mateka y’iki kigo.

Yakomeje ati “Twizera ko ibi bizatanga andi mahirwe y’ishoramari ku bihumbi by’Abanyarwanda n’abandi bashoramari mu karere bifuza gushora imari binyuze ku isoko ry’imari n’imigabane, kuko ubu bibashobokera kuba bashora imari mu kigo bibereye hano mu Rwanda.”

Ikigo RH Bophelo gisanzwe ku Isoko ry’Imari n’Imigabane rya Afurika y’Epfo (JSE) kuva muri Nyakanga 2017 ubwo yakusanyaga miliyoni R500 (miliyoni hafi $30), gikora ishoramari cyane cyane muri serivisi z’ubuzima.

Ikigo RH Bophelo Ltd cyo muri Afurika y’Epfo gikora ishoramari muri serivisi z’ubuzima, cyinjiye ku mugaragaro ku Isoko ry'Imari n’Imigabane ry’u Rwanda, igikorwa cyitezweho gufungurira amarembo abifuza kugishoramo imari bo mu Rwanda no mu Karere ruherereyemo
Ubwo Niyonkuru Zephanie yavuzaga inzogera itangiza iki gikorwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .