Ni urutonde rwakozwe n’Ikinyamakuru Financial Times cyifashishije amakuru y’ikigo cy’ubushakashatsi cyitwa Statista.
Amakuru yagendeweho hakorwa urwo rutonde ashingiye ku buryo ibyo bigo biri kuri urwo rutonde byagiye bitera imbere kuva mu 2020 kugera mu 2023.
Urwo rutonde rwashyizwe ahagaragara ku wa 14 Gicurasi 2025, rugizwe n’ibigo 130 bikora ingeri zinyuranye z’ubucuruzi muri Afurika.
Kuri urwo rutonde Afurika y’Epfo na Nigeria ni byo bihugu biyoboye ibindi mu kugiraho ibigo by’ubucuruzi byinshi kuko ibigo 79 mu bigo 130 biri kuri urwo rutonde ni ibyo muri ibyo bihugu bibiri. By’umwihariko Afurika y’Epfo ifitemo ibigo bigera kuri 51.
Ikinyamakuru Financial Times cyavuze ko ibyo bigaragaza uburyo urwego rw’ubucuruzi rwa Nigeria na Afurika y’Epfo ruri gutera imbere ndetse n’uburyo bikigoye ibihugu nyafurika bifite ubukungu n’ubucuruzi buri hasi kwisanga ku ruhando rwa Afurika.
By’umwihariko ibigo bitatu bya mbere nyafurika biri gutera imbere cyane ni ibyo muri Nigeria.
Harimo icyitwa Omniretail gikora ubucuruzi bwo kuri internet, kigakurikirwa n’icyitwa PalmPay gitanga serivisi z’ikoranabuhanga mu by’imari n’ubwishingizi, naho ku mwanya wa gatatu hari icyitwa Remedial Health gicuruza imiti n’ibirungo by’ubwiza.
Ku mwanya wa kane kuri urwo rutonde haza ikigo eShandi cyo muri Zambia naho ku mwanya wa gatanu hari Africaworks cyo mu Birwa bya Maurice.
Umwanya wa gatandatu n’uwa karindwi uriho ibigo bibiri bya Paymenow na Gobid byo muri Afurika y’Epfo.
Ku mwanya wa munani haza ikigo nyarwanda Inkomoko gihugura ba rwiyemezamirimo mu Rwanda cyashinzwe mu 2012.
Urwo rutonde rugaragaza ko kuva mu 2020 kugeza mu 2023 Inkomoko yiyongeyeho agaciro kangana na 2914.1% aho buri buri mwaka muri iyo ne yiyongeragaho agaciro kagize ijanisha rya 211.2%.
Mu 2020 ibyo Inkomoko yinjije byari bifite agaciro k’ibihumbi 160$, mu gihe mu 2023 byiyongeye agera kuri miliyoni 3.99$.
Inkomoko kandi yavuye ku bakozi 25 yakoreshaga mu 2020 igera ku bakozi 130 mu 2023.
Iki kigo cyashinzwe mu 2012 mu Rwanda bikozwe na Julienne Oyler na Sara Leedom. Mu byo gikora harimo gutanga igishoro, amasomo ajyanye n’ubucuruzi, guhuza ba rwiyemezemirimo bakiri bato n’ibigo bikomeye n’ibindi.
Kugeza mu 2022 mu Rwanda cyakoranye na ba rwiyemezamirimo basaga 40.000.
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo yishimiye kuba Inkomoko yagaragaye kuri urwo rutonde rwa Financial Times.
Abinyujije ku rubuga rwa X yanditse ati “[Hasohotse] urutonde rw’ibigo nyafurika 130 bitera imbere ku muvuduko munini. Bitondetse hagendewe ku buryo ibyo byinjije byagiye byiyongera buri mwaka kuva mu 2020 kugeza mu 2023. Komereza aho Inkomoko!.”

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!