Yabigarutseho ubwo yari mu nama y’Umuryango Mpuzamahanga uhuza ibigo by’Indege za Gisivile (ICAO) yabereye i Abu Dhabi, kuva kuwa 10-12 Gashyantare 2025.
Udahemuka yatangaje ko u Rwanda rufite intego yo guteza imbere urwego rw’ubwikorezi bwo mu kirere muri Afurika binyuze mu kigo cy’u Rwanda gitanga ubumenyi mpuzamahanga mu bijyanye n’indege za gisivile (Rwanda Civil Aviation Training & Innovation Center: RCATIC).
Ati “RCATIC ifite intego yo kuzaba kimwe mu bigo bikomeye bitanga amahugurwa mu by’indege muri Afurika, binashimangira intego y’u Rwanda yo guteza imbere uru rwego.”
Iki kigo cyatangiye muri Kamena 2024, mu Ugushyingo 2024 gihabwa icyemezo cy’umunyamuryango wa ICAO wujuje ibisabwa byose ngo atange amasomo.
Kugeza ubu abantu 25 baturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika bahugurirwa muri RCATIC buri kwezi.
Udahemuka yahamije ko guhorana ibishya no gukoresha ikoranabuhanga rigezweho ari ngombwa kugira ngo ibigo by’ubwikorezi bwo mu kirere bitere imbere.
Ati “Igihe cyiza ni iki ngo dushyireho gahunda yo guhanga ibishya mu masomo yacu ari na yo mpamvu ikigo cyacu cyitwa RCATIC. Duhamya tudashidikanya ko kugira ngo buri kigo cy’ingendo zo mu kirere kigere ku ntego kigomba gukoresha ubwenge buhangano n’ikoranabuhanga rigezweho harimo n’ikoranabuhanga ritwara indege nta bapilote.”
TimesAerospace yanditse ko hateganyijwe amasezerano azasinywa hagati ya RCATIC na ICAO muri iyi nama, nyuma hakazabaho andi n’ibindi bigo byo mu bice bitandukanye by’Isi bitanga amahugurwa ku byerekeye gutwara indege.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!