Ikigo gishinzwe iby’Ikirere mu Rwanda kizatangira gukora bitarenze Nyakanga

Yanditswe na IGIHE
Kuya 21 Gicurasi 2020 saa 10:23
Yasuwe :
0 0

Inama y’abaminisitiri yateranye ku wa Mbere, yemeje Umushinga w’Itegeko rishyiraho Ikigo gishinzwe Iby’Ikirere mu Rwanda, bigaragaza intambwe ikomeje guterwa n’u Rwanda mu kurushaho guteza imbere ibijyanye n’ikirere.

Ni igikorwa kibaye nyuma y’amezi make u Rwanda rwohereje mu kirere icyogajuru cyarwo cya mbere, RWASAT 1, cyakozwe ku bufatanye n’ikigo cyo mu Buyapani gishinzwe iby’ikirere, JAXA. Ni icyogajuru gito mu bwoko bw’ibizwi nka CubeSats.

Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula yatangaje ko iki kigo kizaba gikora bitarenze Nyakanga uyu mwaka.

Ni igitekerezo cyashibutse ku ntambwe u Rwanda rugenda rutera mu ikoranabuhanga ry’ibijyanye n’ikirere, ndetse kizubakira ku bindi bigo bisanzwe nka ESRI Rwanda ifasha mu bijyanye n’ibipimo ndetse n’Ikigo kiri muri Kaminuza y’u Rwanda gishinzwe iby’ubumenyi bw’Isi.

Byongeye, u Rwanda rusanzwe rwifashisha ikoranabuhanga ry’ibyogajuru mu gufasha amashusho mu gihe cy’ibarura, gupima ubutaka no mu bushakashatsi. Ni ibikorwa bikeneye gukomeza kubakirwa ubushobozi ndetse bikagurwa.

Minisitiri Ingabire yakomeje ati “Ibi byari bikeneye kubakirwa ikigo cyihariye gihuza ibyo bikorwa ku rwego rw’igihugu.”

Iki kigo kandi kizafasha mu bijyanye n’igenamigambi mu birebana n’ubuhinzi, kwita ku bidukikije, kwitegura ibiza n’igenamigambi mu bijyanye n’imijyi binyuze mu kwifashisha ibipimo by’ibyogajuru n’amashusho bitanga.

Ni ikigo kandi kizajya kinategura gahunda zinatuma u Rwanda rubasha kugira umwanya ku ruhando mpuzamahanga mu bijyanye n’iby’ikirere. Kizanashyigikira gahunda zijyanye n’ubushakashatsi mu bijyanye n’ikirere n’ikoranabuhanga, kimwe na gahunda zijyanye no gutegura no kohereza ibyogajuru mu kirere.

Ni nacyo kigo kizaba gikurikirana ibijyanye n’ubufatanye bw’u Rwanda n’ibindi bihugu mu bijyanye n’ikirere.

Icyogajuru u Rwanda rwamaze kohereza mu kirere cyitezweho gutanga amakuru yifashishwa mu nzego zitandukanye zirimo ubuhinzi, ku buryo inzego zibushinzwe zajya zifata ibyemezo bifite amakuru afatika bishingiyeho haba mu bijyanye n’umusaruro cyangwa ubutaka.

Binyuze muri iyo gahunda abanyarwanda bagera ku 180 bahawe ubumenyi mu bijyanye n’ibyogajuru ndetse u Buyapani buteganya gukomeza gukorana n’u Rwanda, ku buryo ubu bumenyi bwajya butangirwa mu gihugu.

Umunsi iki kigo gishinzwe iby’ikirere kizaba cyamaze gushyirwaho, u Rwanda ruziyongera ku bihugu byamaze kugira ibi bigo birimo Algeria, Tunisia, Maroc, Afurika y’Epfo, Angola, Misiri, Kenya, Nigeria na Zimbabwe.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .