Ikigo cyo mu Buyapani cyinjiye mu rugamba rwo gukoresha ikoranabuhanga mu kurwanya inkuba mu Rwanda

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 10 Ukwakira 2019 saa 08:39
Yasuwe :
0 0

Ikigo OTOWA Electronics Co. Ltd cyo mu Buyapani cyasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’Urwego Ngenzuramikorere, RURA azasiga bimwe mu bice by’igihugu bishyiriweho uburyo bwo kurinda inkuba hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 9 Ukwakira 2019, nibwo hatangijwe ubu bufatanye hagati ya RURA n’iki kigo gifite ikoranabuhanga ryo kurinda abaturage n’ibikorwaremezo inkuba.

Ubusanzwe imirindankuba yari isanzwe ikoreshwa mu Rwanda, mu buryo hashyirwa urusinga hejuru y’inzu rukamanuka hasi mu butaka ku buryo iyo inkuba ikubise kuri uwo murindankuba imanuka hasi mu butaka.

Ibi ariko ngo ntabwo bitanga igisubizo kirambye kuko hari igihe ya nkuba yagiye mu butaka igera hasi ikagaruka kwangiza ibikoresho biri muri iyo nzu.

Umuyobozi Mukuru Ushinzwe ubucuruzi muri Afurika mu kigo Otawa Group, Shinji Inoue, yavuze ko bazanye uburyo bwo gukoresha ikoranabuhanga rishobora gukemura burundu ikibazo cy’inkuba mu Rwanda.

Ati “Twamenye ko mu Rwanda hari gahunda ikomeye yo kurwanya inkuba, rero ubuyobozi bukuru bw’ikigo cyacu bwahise bwumva hari icyakorwa ari nabwo twageze hano mu myaka itatu ishize dutangiza ubu buryo ahitwa i Tumba [mu Karere ka Rulindo], kandi byagenze neza ari nayo mpamvu twifuza gukomereza mu bindi bice.”

Ku ikubitiro iri koranabuhanga rirakoreshwa mu Karere ka Rutsiro, kuri Mont Kigali ndetse no ku nzu nshya izakoreramo RURA iri mu Kiyovu.

Inzu zizajya zishyirirwaho umurindankuba ariko ufite ikoranabuhanga rifite ubushobozi bwo kurinda inkuba ishobora kugera munsi y’ubutaka ikagaruka guhungabanya ibikoresho by’imbere mu nzu.

Umuyobozi Mukuru wa RURA, Lt. Col. Nyirishema Patrick, yavuze ko iri koranabuhanga ry’iki kigo rije kunganira izindi ngamba zisanzwe zikoreshwa mu kwirinda inkuba.

Yagize ati “Ni ikigo gikora ubucuruzi, iri koranabuhanga rizaza ryiyongera ku ngamba zisanzwe zihari zo gukemura iki kibazo. Bakoresha uburyo bwubashywe ku Isi kuko bakora ibintu byiza kandi bifasha ari nayo mpamvu natwe tugiye kugerageza ngo turebe.

Ubuyobozi ku mpande zombi ntibutangaza ibijyanye n’ingano y’amafaranga umuntu cyangwa ikigo gishobora kwishyura kugira ngo abashe guhabwa iri koranabuhanga ryo kurinda inkuba.

Biteganyijwe ko mu Kigo cy’Abayapani cy’Iterambere n’Ubuhahirane, JICA, abanyarwanda bazajya bahugurwa aho biteganyijwe ko ku ikubitiro batanu bo muri RURA barahita bajya guhabwa aya masomo mu Buyapani.

Umuyobozi Mukuru wa RURA, Lt Col Nyirishema (ibumoso), Umuyobozi Wungirije wa JICA, Nagase Tomonori n'Ushinzwe Ubucuruzi muri Afurika mu Kigo Otawa Group, Shinji Inoue, nyuma yo gushyira umukono ku masezerano
Hasobanuwe imikorere y'iki kigo kizanye ikoranabuhanga ryo kurinda inkuba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza