00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ikigo cyo mu Bubiligi kigiye gufasha u Rwanda kuvugurura Ingoro Ndangamurage ya Huye

Yanditswe na IGIHE
Kuya 27 Nzeri 2021 saa 05:49
Yasuwe :
0 0

Ikigo cyo mu Bubiligi gifite muri gahunda yacyo kubungabunga amateka ya Afurika nyuma y’ubukoloni n’ibihe byabukurikiye ‘African Museum’, kiri mu biganiro na leta y’u Rwanda, biganisha ku kuvugurura Ingoro Ndangamurage y’u Rwanda iherereye mu Karere ka Huye.

Ibiganiro bigamije kongera imbaraga mu mikoranire n’iki gihugu cyakolonije u Rwanda bigeze ku cyiciro cya nyuma nk’uko Intebe y’Inteko y’Umuco, Amb. Robert Masozera, yabitangaje.

Ambasaderi Msozera yabwiye The NewTimes ko uyu mushinga ukiri ku rwego rwa tekiniki kandi ko mu byo ugambiriye harimo kuvugurura imiterere y’Ingoro Ndangamurage no kuyambura imiterere ya gikoloni.

Kugeza ubu haracyagaragara mu bubiko bw’iyi ngoro ndangamurage inyandiko za mbere y’ubukoloni hakaba hagomba gushyirwamo izijyanye n’amateka y’u Rwanda nyuma y’aho ruboneye ubwigenge.

Mu mavugurura azakorwa harimo no guhindura igisenge kimwe no kuyagura hakongerwa ubuso isanzwe yubatsweho.

Masozera yagize ati “Igitekerezo gihari ni ukuyihindura mu buryo bwa kijyambere ariko tunayambura imiterere ya gikoloni.”

Umuyobozi Mukuru wa Africa Museum, Guido Gryseels, yavuze ko iki kigo ayobora giteganya guhindura Ingoro Ndangamurage y’u Rwanda ikajyanishwa n’ibihe bya vuba. Muri bikorwa biteganyijwe hari ibyo bazafatanyamo n’abashakashatsi bo mu Rwanda.

Ati “Dutekereza ko iyi Ngoro Ndangamurage ifite akamaro gakomeye ko gutuma abantu bamenya amateka y’u Rwanda n’uburyo umuco warwo ukungahaye, ni ngombwa ko ikomeza gushyigikirwa.”

Kuva mu 1989, Ingoro Ndangamurage y’u Rwanda yagize uruhare rukomeye mu kubaka iterambere ry’igihugu, irwinjiriza amafaranga binyuze mu bukerarugendo ndetse ifite akamaro mu bijyanye no kubungabunga no kubika amateka.

Iherereye mu Karere ka Huye ku birometero 132 uvuye i Kigali. Ni yo yagutse kurusha izindi ndwi u Rwanda rufite, ziherereye hirya no hino mu gihugu.

Ibitse ibihangano bishingiye ku mateka y’u Rwanda n’ayo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba birenga ibihumbi 10.

Ingoro Ndangamurage yo mu Karere ka Huye igiye kuvugururwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .